RFL
Kigali

Ni iki Imana ivuga ku kugira neza ubikoranye urukundo, ese gufasha abantu ukabyamamaza birakwiye?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/09/2017 11:12
0


Abaheburayo 13:16 “Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.”



Mu mategeko y’Imana uko angana, itegeko riruta ayandi ni urukundo, ibi bivuze ko nta rukundo dufite, nta no kunezeza Imana guhari, ntiwavuga ko ukunda Imana utarabona kandi wanga abantu bayo mubana. Iyo dusomye ijambo ry’Imana mu bitabo by’amavanjiri (Matayo, Mariko, Luka, Yohana) dusanga iyi nyigisho y’urukundo Yesu yaragiye ayigarukaho cyane, yagiye yihanangiriza abantu kutaba indyarya ahubwo abasaba gukunda bagenzi babo nk’uko nabo bikunda, ntibyagarukiye aha kuko Umwuka w’Imana yakomeje gukorera mu ntumwa z’Imana nka Pawulo ngo babwire Isi yose ko ikwiye kugira urukundo, na magingo aya iyi nyigisho iracyatureba.

Mu ivanjiri ya Matayo 6: 1-4 Tuhasanga amagambo avuga ngo “Mwirinde, ntimugakorere ibyiza byanyu imbere y'abantu kugira ngo babarebe, kuko nimugira mutyo ari nta ngororano muzagororerwa na So wo mu ijuru, Naho Pawulo yandikira itorero ry’ikorinto (1Kor 13:1-3) ati  Nubwo navuga indimi z'abantu n'iz'abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk'umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga. Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n'ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo. Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira.

Ni kenshi duhura n’abakene, abashonje, imfungwa, abababaye se bose bakaza bakeneye ubutabazi buturuka turi twe bakadusanga twiherereye tukabima amatwi,hakaba hari n’uwadupfira mu maso, ariko byaba ari ibiri bujye ku karubanda tukabikora twerekana ko turi abantu beza, ikibabaza ni uko hejuru y’uko kutagira impuhwe turenzaho tukikomanga ku gatuza ngo turi abakozi b’Imana, Si igitangaza ko wafasha abakene bigaca mu bitangazamakuru, ariko se bisobanuye iki mu gihe wanze kugaburira abashonje bagusanze iwawe mu gikari, nyamara ugahamagaza Television na Radio werekana ko waguriye ikarito y’isabune abarwayi, cyangwa wabahaye imyenda wambaye ? ntekereza ko ibi ingororano zabyo zishobora kurangirira aho.

Twatangije ijambo rivuga ngo “Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana”. Uku ni ukuri, turi abantu Imana yaremye ngo tugire umumaro mu gihe cyacu, twaremewe imirimo myiza, ni nayo mpamvu tugomba kuyikora tuyikunze, Bibiliya ivuga inkuru z’umwigishwa witwaga Thabita (Dorcas) Uyu ngo yajyaga akora imirimo myiza irimo no kudodera abakene n’abapfakazi imyambaro (Ibyakoz 1:36-43), maze ararwara arapfa, ibi bibabaza benshi nuko abapfakazi bose bakaza aho ari barira, bakereka Petero amakanzu menshi n’imyitero Dorukasi yari yarababoheye akiri kumwe na bo. Maze Petero aramusengera arazuka. Dorukasi yabikoraga atagambiriye kumenyekana ariko Byakoze ku mutima w’Imana imwongerera igihe cyo kubaho.

Benedata ndabinginga nanjye nisabira ngo nk’uko ijambo ry’Imana rituburira twirinde tutazabura iby'imirimo twakoze, ahubwo tuzahabwe ingororano zitagabanije. (2 Yohana 1:8), dukore Imirimo myiza tuyikunze, tutarobanura ku butoni kandi tutabikoreye kwigaragaza, Aha niho tuzarushaho gushimwa n’ijuru ndetse n’abantu kandi ku munsi w’imperuka Imana izabitugororera.

Ernest Rutagungira

Umuvugabutumwa Ernest Rutagungira ni we dukesha iyi nyigisho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND