RFL
Kigali

Ni akaga gakomeye ku babeshya ngo Imana yavuze kandi itavuze, menya ibiranga abahanuzi b’ibinyoma

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/03/2017 11:12
1


Iyi nyigisho Inyarwanda.com yayihawe n'umuvugabutumwa Ernest Rutagungira.Ni inyigisho ivuga ku bahanuzi b'ibinyoma bahimbira Imana bakavuga ko yabatumye kandi itigeze ivugana na bo. Muri iyi nkuru murabonamo ibiranga bene aba bahanuzi.



Ev Rutangira Ernest yatangiye agira ati "Ubuhanuzi ni imwe mu mpano igirira itorero umumaro munini, kuko ari umuyoboro Imana ikoresha iha itorero ishusho y’ahazaza. Bishimisha umuntu kumva icyo Imana yamuvuzeho, Gusa na none kuko umuhanuzi tumwumva gusa ariko bitagaragarira amaso aho akura ubwo butumwa. Satani na we arabukoresha, aho bamwe bahindura iyi nzira iturufu yo gucuza rubanda utwabo, abayikoresha mu kugusha benshi, n’izindi nyungu zitandukanye, Gusa ku bubaha Imana ibasha kubasobanurira naho ku babeshya ingaruka zo ntizizabura kubagera ho.

Ijambo ry’Imana dusoma muri Ezekiyeri 13:1-7 riravuga ngo “Bazabona ishyano abo bahanuzi b’abapfapfa bakurikiza ibyo bibwira kandi ari ntacyo beretswe” nyamara Uwiteka atari we wabatumye, ariko bemeza abantu kwiringira ko ijambo ryabo rizasohora. Dusanga kandi mu ivanjiri ya Matayo 7: 15- 21 agira ati “Mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ari amasega aryana...”, bene abo babeshyera Imana ngo yavuze kandi itavuze.

Uhereye cyera Imana yagiye ivugira mu kanwa k’abahanuzi bayo ariko Satani nawe ntiyahwemywe kuyobya benshi n’ubu agikomeje, niyo mpamvu uzasanga ari aho Bibiliya ivuga ngo Abahanuzi b’Uwiteka ahandi iti abahanuzi ba Baali, Ashera n’ibindi bigirwamana (1 Abami 18), tumenye rero ko uwahanuye wese bitavuze ko avuye ku Mana, ikibabaje kurushaho ni uko aba bahanuzi b’ibigirwamana bagiye bigarurira imitima ya benshi ndetse n’ubu, turasabwa kubagenzuza umwuka kuko n’ubu ntaho bagiye, ndetse barakiyongera kuko ni kimwe mu bimenyetso by’iminsi ya nyuma ko abahanuzi b’ibinyoma bazagwira (Mat.24:11).

BIMWE MU BYAGUFASHA KUMENYA ABAHANUZI B’IBINYOMA

Nk’uko nabivuze ntangira, abahanuzi b’ibinyoma, bahanura bafite inyungu zitandukanye n’iz’Uwiteka, hari ababeshya abantu ko Imana yavuze ibyiza kuri bo kugira ngo babakuremo ubutunzi nyamara ntibizabe, hari abavuga ibintu bikaba nyamara bakabeshya ko ari uwiteka ubivuze kandi ari izindi mbaraga zibahaye kubikora aba akenshi baba bashaka kubagusha mu byaha byinshi birimo ubusambanyi kuko imyuka ibakoresha aricyo ibasaba.

Ubuhamya bubi: Matayo 7:16. “Muzabamenyera ku mbuto zabo, mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu? Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi”. Umuhanuzi w’Imana agomba kuba Year no mu ngeso ze.

Ikinyoma; Umuhanuzi navuga mu izina ry’Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba ikitavuzwe n’Uwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye“(Guteg.18:21-22).

Imyuka mibi: Ku bayoborwa n’umwuka wera biroroshye cyane gutahura bene abo kuko Umwuka ukurimo abasha kugusobanurira neza ko uwo uguhanuriye yavangiwe, gusa iyi ni indi mpano (yo kurobanura imyuka) ukwayo ni yo mpamvua atari buri wese ubasha kubimenya.

Kugoreka ijambo ry’Imana: Ubuhanuzi bwose buciye ukubiri n’Ijambo ry’Imana buba ari ubw’umuntu ku giti cye, kandi hari igihe Imana izabwira abantu bamwe ko ibyo bakoze atari yo yari yabatumye kubikora, muri abo hazaba harimo abakoze ibitangaza, abahanuraga, abirukanaga abadayimoni n’abandi., ariko Imana ibabwire ko itigeze kubamenya nk’uko biboneka muri Matayo 7:21.

Birashoboka cyane ko hari abantu batunze amasezerano bahawe n’abantu bababwira ko batumwe n’Imana, bagategereza ko azasohora bagaheba, hari n’abandi batunze amasezerano y’Imana nyakuri, inama kuri Mwese ni uko Mwasenga Imana kuko niba ariyo mwavuganye ntizabura kongera kukwiyereka, nababwira ko ntakinanira Imana mu gihe cyashyizweho, niba ariyo yagusezeranyije irongera ikabihamya iyo usenze kandi isezerano rizasohora nta kabuza kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho. (Habakuki 2:3).

Murakoze yari Ernest RUTAGUNGIRA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutoni Jean Claude7 years ago
    Urakoze Mwenedata Erneste Yesu aguhe umugisha.





Inyarwanda BACKGROUND