RFL
Kigali

Ngoma: Polisi yataye muri yombi abapasitoro 9 b’itorero ‘Inkuru nziza’ barwaniye mu rusengero-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/05/2017 8:16
7


Kuri iki Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2017 Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abapasiteri 9 bo mu itorero Inkuru Nziza rikorera mu karere ka Ngoma bivuye ku mvururu bateje ndetse bakanarwanira mu rusengero. Abakristo bamwe baguye mu kantu ndetse amateraniro y’uwo munsi ahita ahagarara.



Abakristo b’Itorero Inkuru Nziza ku Cyasemakamba mu karere ka Ngoma, kuri iki cyumweru ntibabashije gusenga nk’ibisanzwe dore ko habaye imvururu zikomeye, abapasiteri bakarwanira mu rusengero barwanira imyanya y’ubuyobozi mu itorero. Intandaro y’aya makimbirane mu itorero Inkurunziza mu karere ka Ngoma, yatewe n’ihinduranya ry’abakuru b’iri torero ryabayeho bamwe bakanga kuhava mu gihe itorero Inkurunziza ku rwego rw'igihugu yari yemeje ko bagombaga kuhava bakerekeza ahandi bari babajyanye ariko bo bakanga kuhava ndetse hakaba hari n'igikundi cyari kibashyigikiye.

Iyi ntambara ibaye nyuma y’aho itorero Inkurunziza mu mujyi wa Kigali ritangaje ko Ntirushwamaboko Jean Nepo wahayoboraga asimburwa na Ngabonziza Tharcisse wari uturutse i Kirehe, we akajya gukorera i Kigali. Yagombaga kujyana mwalimu bafatanyaga witwa Nsengiyumva Ignace agasimbuzwa Sebagabo Paul wari uturutse i Rwamagana, ariko ngo uwari umuyobozi n’abo bakoranaga bukumva nta mpamvu ituma bahava.

Inkurunziza

Bamwe mu batawe muri yombi

Nk’uko umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Polisi yabitangarije itangazamakuru, abapasiteri bari boherejwe gukorera mu Inkurunziza ku Cyasemakamba, bahageze ariko abo bahasanze basanzwe bahayobora banga kuhava ngo nabo bajye aho boherejwe kuko ngo bumvaga nta mpamvu yo kuva muri iryo torero. 

Impande zombi zahise zitangira gushwana mu buryo bukomeye,aboherejwe muri iryo torero baca insinga z’ibyuma ndetse bambura mikoro uwari uyifite,imirwano itangira ubwo. Iyi mirwano kandi yakomejwe n’uko n’abakristo bo muri iri torero na bo bahagurutse bakajya guhangana aho bari bigabanyijemo amatsinda abiri, rimwe rishyigikiye abahimukiye, irindi rishyigikiye abahasanzwe. Polisi y’u Rwanda yaje gutabara, ihita ita muri yombi abapasiteri 9.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko n’isanga hari amategeko yishwe, bamwe muri abo bapasiteri bashobora gufungwa kuko nyuma y’ibyo hari abashobora kugirira nabi abandi. N’ubwo ngo muri iri torero hasanzwe hari ikibazo cyari cyizwi n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma, Polisi ivuga ko yatangiye gukora iperereza kugira ngo imenye intandaro y’aya makimbirane.

Inkurunziza

Bacumbikiwe na Polisi nyuma yo kurwanira mu rusengero

Inkurunziza

Hano ni ku ruhimbi aho abapasiteri bicara

Inkurunziza

Amateraniro yahise ahagarara

Inkurunziza

Abakristo bari baje gusenga bahise bitahira

Amafoto: Bwiza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • solanje umuhoza 6 years ago
    birababaje nukuri,,,nugusebya umurimo Wimana,,,
  • Jean6 years ago
    Birababaje. Ini biragaragaraza uburyo Satani yahagurukiye umurimo w'Imana n'abakozi bayo.
  • siyoni6 years ago
    Turasaba gitwaza ko yatabara niri torero agashyiraho ubuyobozi bushya cyangwa Rugagi , ikindi rucagu ari hehe ngo abajyane mungando? nizereko babacishijeho akanyafu
  • Munyarwanda6 years ago
    Cyakora rero aka ni akumiro mba mbaroga. uziko bibabaje koko. ubuse ninde wo kwizerwa mu madini ko abo twizeraga ko ari abantu b'Imana aribo babaye ibirura? Tubasengere
  • Jane6 years ago
    Imana itugendere bikomeye pe! Nkubu se aba bapasitori birirwa bigisha abakristu ubumwe, urukundo, ubwumvikane n'izindi mbuto za gikristu nibo bakora ibi bahu!? Gusa njye ndumiwe ni koko uwabivuze yavuze ukuri ko turi mu minsi yanyuma!! Imana ibabarire kuko nabo sibo ni sekibi ubarimo ubakoresha!!!
  • Mimi6 years ago
    Ngaho!!! Ariko kweli ubu mwakweruye mukavuga ukuri. None se murabone kweli muri abakozi b'Imana cyangwa b'inda zanyu n'ibyubahiro byanyu?? Ye?? Nta soni kweli mwaba mukorera Imana ariyo shobuja mukuru mukananirwa kumvikana? wapi murikorera ku giti cyanyu nimurekera aho kubeshya. Dore ni uko muzajya mugaragara maze police nayo ibayoragure. Erega n'ubundi tuzakomeza kugira ibibazo mu gihe umuntu wese ubona nta shuri, nta butunzi nta yindi mibereho ahitamo guhita ashinga itorero. Nimusigeho, ibi ni ibintu bikorwa n'ubifitiye umuhamagaro kandi yaravutse ubwa kabiri koko! Abahanuzi bo mu byumba bo baraza kurikora police nishaka izafunge ibyo byumba byirirwamo inkorabusa
  • umuhamagaro6 years ago
    Itorero bayahe Rugagi abanze abigishe gusenga bave mu mangumi no kunigana





Inyarwanda BACKGROUND