RFL
Kigali

New Melody ibura iminsi ibarirwa ku ntoki igakora igitaramo gikomeye yashyize hanze indirimbo nshya-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/11/2018 12:15
0


Itsinda rya New Melody rimaze kwamamara mu mirimbire yaryo y’umwihariko, rirabura iminsi micye rigakora igitaramo gikomeye. Ni igitaramo kizabera kuri Camp Kigali kuri iki cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2018. Kuri ubu aba baririmbyi basohoye indirimbo bise 'Ibyo ushaka bibe'.



Iyi ndirimbo nshya ya New Melody ni imwe muri nyinshi zizaririmbirwa muri Camp Kigali mu gitaramo 'Selah Concert II' bateguye ku nshuro ya kabiri. Ivuga ku bushake bw’Imana n’umugambi wayo ku bantu bayo bityo ko ubutumwa buyigize buzahembura abazitabira  'Selah Concert II'Neema Marie Jeanne umwe mu bayobozi ba New Melody yabwiye Inyarwanda.com ko abazitabira iki gitaramo bazahembuka imitima, bagasabana nayo binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

New Melody

Igitaramo 'Selah Concert II' kiri gutegurwa na New Melody kizitabirwa n’abaririmbyi b’abanyempano barimo Dominic Ashimwe, Prosper Nkomezi, Shekina Worship Team n'Umwongereza David Warld, uyu akaba ari umugabo wa Liza Kamikazi. Ni igitaramo kandi kizaba kirimo ijambo ry’Imana rizatangwa n’umuvugabutumwa witwa Pastor Senga Emmanuel, intego yacyo iboneka muri Abafilipi 4:6,7. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA YA NEW MELODY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND