RFL
Kigali

New Melody yateguye igitaramo yatumiyemo Dominic, Shekinah, Prosper Nkomezi n'umwongereza David Wald

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/11/2018 12:49
0


New Melody igizwe n'abaririmbyi b'abahanga baturuka mu matorero atandukanye yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba tariki 25 Ugushyingo 2018 kikabera mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali kuva Saa Cyenda z'amanywa. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.



Ni igitaramo cyiswe 'Selah Concert II' kikaba gifite insanganyamatsiko iboneka mu Abafilipi 4:6-7. Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Muri iki gitaramo, New Melody bazaba bari kumwe na Dominic Ashimwe, Shekinah Worship Team y'i Masoro, Prosper Nkomezi n'umwongereza Dr David Wald washakanye n'umunyarwandakazi, Umuhire Solange wamamaye nka Liza Kamikazi mu muziki nyarwanda.

Image result for New melody Igihe

Bamwe mu bagize New Melody

Neema Marie Jeanne umwe mu bayobozi ba New Melody yabwiye Inyarwanda.com ko abazitabira iki gitaramo bazahembuka imitima, bagasabana n'Imana binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ubwo yatumiraga abantu muri iki gitaramo 'Selah Concert II', Neema yavuze kuri Dominic Ashimwe, ati: "Uwiteka ashimwe kandi cyane. Iki gitaramo ni umwanya mwiza wo kuvugira rimwe ngo Ashimwe! Inshuti yacu Ashimwe azabituyoboramo neza."

Ageze kuri David Wald umwongereza waminuje mu bijyanye n'umuziki, yagize ati: "Twizera ko Umwuka w'Imana azakorana nawe mu ndirimbo zo kuramya Imana, maze imitima igahembuka." Avuga kuri Prosper Nkomezi, Neema yagize ati: "Kuhaboneka kwanyu ni umunezero wacu! Ng'uyu umwe mu baramyi Uwiteka yateguye ku bwacu twese. New Melody Iragukunda." Neema yavuze no kuri Shekinah Worship Team ati: "Iri tsinda naryo rizaduhesha umugisha! Gusenga n'indirimbo bizahesha twese umwanya wiherereye wo kuvugana n'Uwiteka!"

New MelodyNew Melody

New MelodyNew Melody






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND