RFL
Kigali

New Life Choir yateguye igiterane cy’iminsi ibiri cyo kuramya no guhimbaza Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/10/2018 8:15
2


Abaririmbyi ba New Life Choir ikorera muri Siloam Evengelical Church i Gikondo mu mujyi wa Kigali bateguye igiterane gikomeye cy’iminsi ibiri cyo kuramya no guhimbaza Imana.



New Life Choir ifite indirimbo nyinshi zomoye imitima ya benshi nka: “ Isezerano”, “Esther”, “Ingoma yawe ntizahanguka” n’izindi nyinshi. Iyi korali yatangiye umurimo w’Imana ku wa 10 Gicurasi muri 2009. Yatangiranye n’abaririmbyi 22, ubu ifite abaririmbyi 48.

Kugeza ubu, New Life Choir, ifite album imwe (1) iboneka ku rubuga rwa YouTube ikubiyeho indirimbo yamamaye cyane yitwa ‘Ingoma yawe ntizahanguka’. Patrick Mbonigaba Ushinzwe iterambere rya korali ‘New Life Choir’ avuga ko muri iyi minsi bari gutunganya alubumu ya kabiri aho bamaze gukora indirimbo imwe bise ‘Yesu niwe buye’, ngo barateganya ko n’izindi ndirimbo zizajya hanze mu minsi iri imbere.

korali

Bamwe mu baririmbyi ba New Life Choir


New Life Choir yagiye ikora ivugabutumwa ahantu hatandukanye mu Rwanda no hanze y’igihugu;  twavuga nk’i Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Bujumbura mu Burundi ndetse n’i Kampala muri Uganda, banakoreye ibitaramo mu Ntara hafi ya zose z’u Rwanda.

New Life kuri ubu yateguye igitaramo kizaba tariki ya 20 kugeza tariki 21 Ukwakira 2018. Ni igitaramo cyizaririmbamo amakorali akomeye arimo “Gisubizo Ministries”,  “Kingdom of God Ministries” , “Upendo Choir” , “Injiri bora Choir” ndetse na “Peace Voice Choir” . Muri iki gitaramo kandi hazaba hari  abavugabutumwa nka Rev Pastor Gisa Cadeau ndetse na Prophetic Bishop Jacques Rubanda.

korali nenew life

UMVA HANO 'YESU NIWE BUYE' YA  NEW LIFE CHOIR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mahirwe heritier5 years ago
    Manawe ndashima lmana kubwa choral nziza NEW LIFE byumwihariko njyewe nabanye nabo mubitaramo byabo bitandukanye mfite ubuhamya bukomeye nabakuyeho sinzibagirwa ubwitange bagaragaza kumurimo bakora Ndashishikariza buriwee kuza rya kumva ababanyeempano lmana ya yagurukije muriki gihugu cyacu shaloom New life choire
  • Celine5 years ago
    Ndabakunze yesu niwe umurika ahatabona imana ibahe umugisha ndabakunze





Inyarwanda BACKGROUND