Itorero New Life Bible Church rifite icyicaro mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali ryateguye igiterane kimaze kumenyekana mu Rwanda ku izina rya ‘’Refresh Africa’’ kigamije guhembura umugabane w’Afurika n’abanyafrika muri rusange. Iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.
"Refresh Africa" ni igiterane ngarukamwaka gitumirwamo abakozi b’Imana baturuka mu bihugu bitandukanye bafite amavuta y’Imana ndetse n’ubwenge nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa New Life Bible church. Muri icyo giterane, abo bakozi b’Imana baganiriza abakristo ku ijambo ry’Imana ndetse bakanabahugura ku kwiteza imbere nk’abanyafrika bakanabagezaho iyerekwa ry’uyu mugabane.
"Refresh Africa" uyu mwaka izatangira ku wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2017 kugeza ku cyumweru tariki ya 2 Mata 2017. Iki giterane kikazajya kibera ku cyicaro cy’itorero rya New Life Bible riherereye mu karere ka Kicukiro hateganye n’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Kagarama kikazajya gitangira isaa cyenda z’amanywa kugeza isaa mbili z’ijoro (3Pm-8Pm).
Igiterane "Refresh Africa" uyu mwaka wa 2017 kizitabirwa n’abashumba baturuka mu bihugu bitandukanye barimo Pastor Lincoln Serwanga uturuka mu gihugu cy’u Bwongereza, Pastor James Kato uturuka mu gihugu cy’u Bugande ndetse n’umushumba mukuru wa New Life Bible Church Rev Dr Charles Mugisha.
Mu gitondo kuva saa tatu (9Am) kugeza i saa sita z’amanywa (12Pm) hateganijwe amahugurwa y’abashumba n’abavugabutumwa ndetse n’abayobozi babarizwa mu matorero atandukanye bose bakaba bararitswe na cyane ko kwinjira ari ubuntu. Muri aya mahugurwa hazigirwamo byinshi byerekeranye no guhugurirwa kurushaho kuba abayobozi beza b’abakristo.
Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe n’abari gutegura iki giterane, biteganyijwe ko ku mugoroba guhera isaa cyenda hazajya haba amateraniro y’ububyutse (Revival service). Bamwe mu bahanzi bazagaragara muri Refresh Africa harimo Olivier Kavutse Pastor Gaby na Worshp team ya New Life.
TANGA IGITECYEREZO