RFL
Kigali

Nelson Mucyo yakabije inzozi amaranye imyaka 4 amurika igitabo kivuga ku kuramya no guhimbaza Imana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/09/2016 17:10
1


Nyuma y’imyaka ine umuhanzi w’umuramyi Nelson Mucyo afite igitekerezo cyo kwandika igitabo, kuri ubu yamaze gukabya inzozi ze abasha kumurika igitabo cye yanditse kivuga ku mutima mugari uramya Imana.



Kuri iki cyumweru tariki 11 Nzeri 2016 kuva isaa munani z’amanywa mu muhango wabereye mu rusengero rwa Patmos of Faith church ari na ryo torero Nelson Mucyo asigaye abarizwamo, nibwo umuhanzi Nelson Mucyo yamuritse igitabo cye yise ‘Mpa umutima mugari uramya’ kigizwe n’amapaji 52.

Benshi mu bitabiriye imurikwa ry'iki gitabo bishimiye kuba babonye igitabo bazajya bazakuramo ubusobanuro bwimbitse ku kuramya Imana no kuyihimbaza na cyane ko Nelson Mucyo ari umwe mu bahanzi nyarwanda batanze umusanzu ukomeye hano mu Rwanda mu bijyanye no kuramya Imana no kuyihimbaza. Indirimbo ze zo kuramya zikaba zarafashije benshi kugeza n'uyu munsi.

Nelson Mucyo

Umuhanzi akaba n'umwanditsi Nelson Mucyo

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, umuhanzi Nelson Mucyo yavuze ko icyo gitabo yacyanditse mu gihe kingana n'umwaka wose ariko igitekerezo cyo kucyandika akaba yarakigize mu myaka 4 ishize. Yavuze ko yanditse icyo gitabo mu rwego rwo gutanga amakuru ku kintu kigari kizwi nko kuramya no guhimbaza Imana. Yavuze kandi ko azakomeza kwandika ibitabo. Yagize ati:

Igitabo cyanjye nacyanditse ngira ngo kirusheho gutanga amakuru ku kintu kigari twita kuramya no guhimbaza Imana hashingiwe no ku myumvire itandukanye abantu badafite kuri iki kintu cyo kuramya no guhimbaza Imana. Iki gitabo kizatanga umusaruro ku kintu cyo kuramya Imana no guhimbaza. Iki gitabo gifite pages 52, igitekerezo kimaze imyaka ine ariko imirimo yo kucyandika yantwaye umwaka. Nzakomeza kwandika.

Ibyo birori byo kumurika igitabo cyanditswe na Nelson Mucyo byari byitabiriwe n’abantu batari bacye barimo itsinda Kingdom of God Ministries, Luc Buntu, abayobozi bakuru b’itorero Patmos of Faith church, Clapton (Kibonke) wari kumwe na Se umubyara, Noel Nkundimana uyobora Radio Umucyo ari nawe wayoboye ibirori, abayobozi muri Groove Awards Rwanda n’abandi benshi.

 ANDI MAFOTO Y'IBIRORI BYO KUMURIKA IGITABO CYA NELSON MUCYO

Nelson Mucyo

Nelson Mucyo yashimiwe bikomeye ahabwa n'inkunga y'amafaranga

Nelson Mucyo

Nelson Mucyo

Umugore wa Pastor Bosco Nsabimana

Nelson MucyoNelson Mucyo

Nelson Mucyo

Mugisha Clapton

Umunyarwenya Clapton (Kibonke) yari kumwe na Se

Nelson Mucyo

Nelson Mucyo

Diana Kamugisha mu nyogisho nshya aho yamazeho umusatsi

Nelson Mucyo

Pastor Kaiga John na Noel Nkundimana wayoboye iki gitaramo

Nelson Mucyo

Arnaud Ntamvutsa uyobora Urugero Media Group yashimiye Nelson mu izina ry'abanyamakuru

Rene Hubert

Nelson Mucyo

Rene Hubert n'umuryango we bahaye Nelson inkunga y'ibihumbi 50

Nelson Mucyo

Pastor Bosco Nsabimana umubyeyi wa Nelson Mucyo mu mwuka

AMAFOTO: Moses Niyonzima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    wow





Inyarwanda BACKGROUND