RFL
Kigali

Nelson Mucyo wari umaze igihe acecetse yahawe na Dj Theo urufunguzo rumugarura mu muziki

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/07/2018 15:56
3


Nelson Mucyo ni umwe mu bahanzi nyarwanda b'abahanga umuziki wa Gospek ufite. Amaze kwandika indirimbo zigera ku 100 akaziha abahanzi bagenzi be ndetse n'amakorali. Nyuma y'igihe yari amaze atumvikana, ubu avuga ko aje aje nk'uko yabihamirije Inyarwanda.com.



Kuri ubu Nelson Mucyo yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Rya Buye'. Ni indirimbo yakoze ku nkunga ya Twahirwa Theogene (Dj Theo) uzwiho gukorana n'abahanzi banyuranye akabafasha nk'umujyanama. Ushobora gukeka ko Dj Theo yamaze kuba umujyanama wa Nelson Mucyo, gusa si ko bimeze kuko Dj Theo yatangarije Inyarwanda.com ko yamufashije bisanzwe amwemerera kumukorera indirimbo imwe (amajwi n'amashusho) ndetse akazanamufasha kuyimenyekanisha.

UMVA HANO 'RYA BUYE' INDIRIMBO NSHYA YA NELSON MUCYO

Dj Theo avuga ko yakoranye na Nelson Mucyo bitewe n'uko amuziho ubuhanga buhanitse mu mihimbire ye ndetse n'imiririmbire, akaba yari amaze igihe atamwumva cyane mu muziki, bimutera kumutera inkunga yo kumukorera indirimbo. Yamufashije gukora iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi ndetse ni nawe uzamufasha gukora amashusho yayo. Iyi ndirimbo nshya ya Nelson Mucyo yakorewe muri studio ya Dj Theo yitwa Groove Records, ikorwamo na Producer Piano. Dj Theo yagize ati:

Nabitekereje nk'umuhanga muri Gospel ntari mperutse kumva. Numvaga mfite ubushake bwo gushyigikira umuhanzi wa Gospel, hari abo nabwiye ko twakorana batinda kunsubiza. Nahise mfata Nelson Mucyo, ntabwo yanduhije ahubwo byabaye nka bimwe bavuga ngo amata abyaye amavuta, byamubereye umugisha kuba twakorana. Uko nzajya nshobozwa tuzajya dukorana, gusa ubu namwemereye kumukorera indirimbo, ubu yasohotse ndetse turateganya gukora amashusho vuba. 

Image result for Twahirwa Theogene Dj Theo

Dj Theo ahamya ko Nelson Mucyo ari umuhanzi w'umuhanga cyane

Dj Theo uvuga ko ari umukristo mu itorero rya ADEPR Kimisagara ahazwi nko mu Kove, yakomeje abwira Inyarwanda ko yasanze agomba gukorera Imana binyuze mu bushobozi yamuhaye. Kuba kuri ubu afite studio, ngo ni umugishan yahawe n'Imana bityo nawe akaba agomba guhesha abandi umugisha. Yunzemo ko ibyo akora byose ashobozwa n'Imana. Yagize ati: "Ni Imana idushoboza". Dj Theo uri gukorana bya hafi na Nelson Mucyo, yabayeho umujyanama wa Theo Bosebabireba, nyuma baza gutandukana. Kuri ubu Dj Theo ni umujyanama w'umuhanzi Social Mula umwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda mu muziki usanzwe (Secular music).

Uko Nelson Mucyo yakiriye gukorana na Dj Theo

Nelson Mucyo ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Yamamaye cyane mu ndirimbo 'Iriba' yamukinguriye imiryango mu muziki. Nyuma y'aho yakoze izindi ndirimbo zitandukanye zikundwa na benshi. Kugeza ubu Nelson Mucyo amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri 20. Aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko akunze kwandika indirimbo akaziha abahanzi banyuranye ndetse n'amakorali. Indirimbo yanditse akaziha abandi baririmbyi, ziragera ku 100. 

Gukorana na Dj Theo, Nelson Mucyo abifata nk'urufunguzo rumugarura mu muziki

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Nelson Mucyo yadutangarije ko gukorana na Dj Theo abifata nko kugaruka mu muziki. Ni ibintu ngo yishimiye cyane, akaba asanga hari ahantu heza bizamugeza na cyane ko Dj Theo azwiho gukorana neza n'abahanzi afasha, umusaruro ukigaragaza. Kuba yari amaze igihe atumvikana cyane mu muziki, ngo si uko inganzo yari yarazimye ahubwo ngo byatewe n'impamvu zinyuranye zirimo inshingano afite mu rusengero rwa Patmos of Faith church akoreramo umurimo w'Imana ukongeraho no kuba akunda kwiha gahunda yo gusohora indirimbo. Yagize ati:

Gukorana na Dj Theo ni ikintu kigari kuri njyewe, nabifata nka Come back mu muziki (kugaruka mu muziki). Ni inzira yo kugeza kure ibiri mu mutima wanjye, nizeye ko hari urundi rwego bizangezaho. Ibyo kuba yambera umujyanama (manager) ntabwo ibyo twari twabivuganaho bizaterwa n'imikoranire uko izaba imeze.

Dj Theo

Nelson Mucyo afata gukorana na Dj Theo nk'urufunguzo rumugarura mu muziki

Nyuma yo kugaruka mu bihe bye by'umuziki, Nelson Mucyo hari icyo yijeje abakunzi b'indirimbo ze. Yagize ati: "Bitegure indirimbo nyinshi ziri kumwe n'amashusho yazo". Mu kwezi kwa Nyakanga umwaka wa 2017 ni bwo Nelson Mucyo aheruka gushyira hanze indirimbo nshya. Abajijwe impamvu akunda kumara igihe kinini usa nk'ucecetse mu muziki, yagize ati: "Nkunda kwiha ibihe byo gusohora indirimbo, igihe kinini nkunda kuba ndi mu murimo w'Imana ku rusengero". Gusa yunzemo ko n'ubushobozi bucye bujya buba imbogamizi. 

Dj Theo

Indirimbo nshya 'Rya Buye' ya Nelson Mucyo ibumbatiye ubutumwa buhamagarira abantu kwizera Yesu Kristo kuko ari we buye ryanzwe n'abubatsi nyamara ari ryo rikomeza imfuruka. Yagize ati: "Ni urugendo rwa buri munsi. Umukristo agomba kwagura ubusabane n'Imana. Ibuye mvuga ni iryanzwe n'abubatsi ariko ku Mana ryaratoranyijwe"

UMVA HANO 'RYA BUYE' INDIRIMBO NSHYA YA NELSON MUCYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kandide5 years ago
    wow !Good job ! congz Theo uwo mugabo aca bugufi kandi afite deep heart of worship ! umu song writter mwiza naremeye kabisa
  • Sharangabo5 years ago
    umwimerere we ndawuzi , umwe mu banditsi bari kurwego ruri hejuru dufite mu rwanda ikijya kimbabaza nuko adasohora cyane indirimbo . piano nawe ndamwemera yakoreye kingdom indirimbo y'amateka . mwakoze iyi ndirimbo ya mucyo itugezeho icyenewe
  • Uwase Benie Belise5 years ago
    woooooo ! Yesu ashimwe Nelson , sinkuzi ariko nkunda indirimbo zawe . uri umugisha rwose . nsengera CLA uzadusure . dj Theo we watubwira indirimbo zawe niba zi kuri yoube?





Inyarwanda BACKGROUND