Apotre Dr Paul Gitwaza umuyobozi mukuru w’itorero Zion Temple ku isi yatangaje ko adaterwa ipfunwe no kuba ari umunyamulenge aboneraho no gusubiza abamushinja gushyira ku ibere benewabo b’abanyamulenge mu buyobozi bwa Zion Temple.
Apotre Dr Paul Gitwaza yatangarije abakristo be Zion Temple mu Gatenga ko adaterwa ipfunwe no kuba ari umunyamulenge. Yacyashye abamunzwe n'amashyari bavuga ko ashyira ku ibere abapasiteri b'abanyamulenge abandi batari bo akabakura mu buyobozi bwa Zion Temple mu gihe ibi ari ikinyoma cyambaye ubusa. Apotre Gitwaza yavuze ko atari uko akora ahubwo ko buri wese wahamagawe n'Imana amukoresha bityo ngo uwumva adashaka gukorana n'abanyamulenge muri Zion Temple, ngo ashatse yakwigendera.
Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku isi
Apotre Dr Paul Gitwaza yatangaje aya magambo ubwo yakiraga Pastor Delphin wari umaze imyaka itanu asezeye muri Zion Temple akajya gutangiza itorero rye. Pastor Delphin twabibutsa ko ari we watangije Zion Temple Nyamata. Pastor Delphin yavuze ko yavuye muri Zion Temple nyuma yo kunanizwa n'abahoze bayoborana na Apotre Gitwaza (bamwe bari bari ibyegera bye baherutse kwirukanwa), Pastor Delphin ahitamo kwigendera kuko yangaga guhangana na Apotre Dr Gitwaza ndetse ngo yari yarahize umuhigo ku Mana ayibwira ko atazakora ikosa ryo gushwana na Apotre Gitwaza kimwe no kumugambanira kuko ari umubyeyi we mu buryo bw'umwuka. Apotre Gitwaza yashimiye Pastor Delphin umutima afite wo kubaha ababyeyi be mu buryo bw'umwuka.
Apotre Gitwaza hamwe na Pastor Delphin umaze imyaka 5 asezeye muri Zion Temple
Apotre Dr Paul Gitwaza yavuze ko Pastor Delphin akimara kumusezeraho ku buyobozi bwa Zion Templ Nyamata, ngo yabuze undi amusimbuza, nyuma aza kubona umusore witwa Muhire wabwirije mu kiriyo cy'umubyeyi we (nyakwigendera Rev Kajabika papa wa Gitwaza), amuha inshingano zo kuyobora Zion Temple Nyamata, intambara muri Zion Temple itangira ubwo kuko ngo abayoboranaga na Gitwaza batangiye kuvuga ko ari kwirukana abanyarwanda, akazana benewabo mu buyobozi. Aha ni ho Gitwaza yahereye avuga ko ari umunyamulenge ndetse ashimangira ko abanyamulenge ari abantu nk'abandi, bakaba bafite impano y'Imana, bityo abantu bakaba bakwiriye gusenyera umugozi umwe bakubaka ubwami bw'Imana ndetse n'igihugu cyabo cy'u Rwanda bakareka ibintu by'amashyari. Yagize ati;
Bene wacu bazi gukorera Imana hari icyaha bayikoreye? Ikibi ni uko nazana mwene wacu utazi Imana, ariko mwene wacu usenga Imana akazamura umurimo w’Imana (nta kibazo kumuzana). Reka mbibarize Huru yari nde? Yari muramu wa Musa, Miliyamu yari nde? Yari mushiki wa Musa, Aroni yari nde? Yari mukuru wa Musa. Abo si bo bayoboye Israel? Abantu bose bati Gitwaza yirukanye abantu azanye abanyamulenge, ariko (mbibarize) abanyamulenge ni amashitani? Abanyamulenge ni abantu nkamwe, abanyamulenge ni abantu nabo bafite kubaho, bafite impano kandi nanjye ubayoboye (Gitwaza) ndi umunyamulenge.
Apotre Dr Gitwaza ati 'Uwanga abanyamulenge nagende kuko ndamuyoboye'
Apotre Dr Paul Gitwaza yakomeje avuga ko niba hari umuntu udashaka gukorana n'abanyamulenge muri Zion Temple, ibyiza ari uko yagenda. Yabibukije ko kuva kera na kare atigeze abahisha ko nawe ubwe ari umunyamulenge. Yabasabye niba bamukunda koko, ko bakwiriye kumukundana na benewabo b'abanyamulenge. Yabibukije kandi ko mu basiteri 60 Zion Temple ifite, abagera kuri batanu gusa ari bo b'abanyamulenge. Yagize ati:
Umunyamulenge yaberetse Yesu hari icyaha yakoze, ese yaberetse satani? Mwari mwumva mbahisha (ko ndi umunyamulenge), mbabwira ko iwacu ari mu Bijombo (muri Congo Kinshasa), hari ubwo nari nabahisha, hari ubwo nari nafufika, hoya ndi umunyamulenge. Munkunde munkundane na benewacu. Icyo ni cyo kibazo cyabaye hose ngo ndirukana abanyarwanda nkazana abanyamurenge, ni bangahe? Dufite abapasiteri 54, abanyamulenge ntibageze ku 10. Hari Muhire, Felix, Jerome na Fidele,.. ni batanu ku bantu 60 kuki ari bo ijisho ribonaho gusa? Ni uko hari icyo bavuze, hari icyo bakora, ni ibikorwa bigaragara.
Apotre Gitwaza ntiyiyumvisha impamvu hari abavuga ko ashyira ku ibere abanyamulenge
Mu gusoza impanuro ze, Apotre Dr Paul Gitwaza yasabye abakristo be kuva mu bintu biciriritse by'irondamoko ahubwo bagashyira hamwe bakubaka ubwami bw'Imana n'igihugu cyabo. Apotre Gitwaza yagereranije abanga abanyamulenge n'abantu babona inka bakabura icyo bayinenga bakavuga ngo 'Igicebe cyayo ni kibi'. Yasoje asaba abapasiteri bose bahoze muri Zion Temple bakajya gutangiza amatorero yabo mu buryo butanyuze mu mucyo, ko igihe ari iki bakaza bakamusaba imbabazi, bakaba abana mu rugo, kabone nubwo bataza burundu muri Zion Temple, bakaba bakomereza umurimo w'Imana mu matorero yabo. Ibi asanga byabaha umutuzo mu mahoro ndetse bikabafasha gutera imbere kuko hari aho utagera iyo udafite umubyeyi ukwitaho mu buryo bw'Umwuka. Apotre Gitwaza yavuze ko ko yiteguye kubaha imbabazi. Apotre Gitwaza yasoreje ku kintu gikomeye aho yavuze ko n'abamureze ibintu bikomeye, yiteguye kubaha imbabazi nibaramuka bazimusabye. Yagize ati:
Bavandimwe tuve mu bintu bito biciriritse kuko turimo turubaka ubwami bw’Imana, turimo turubaka igihugu cy’Imana. Narabasabye ngo nihagire ujyayo (Nyamata) habura n’umwe, mbonye ujyayo biba ikibazo. Icyakora iyo umuntu yanze inka, arayituka ngo igicebe cyayo ni kibi, Delphin uri umwana wanjye ndagira ngo ugaruke muri bene so. N’Abandeze ibintu bikomeye ni baze bansabe imbabazi nzabababarira, ibintu biroroshye.
Pastor Delphin yasabye imbabazi abakristo ba Zion Temple
Pastor Delphin yarapfukamye asabirwa umugisha na Apotre Gitwaza
Apotre Paul Gitwaza ahoberana na Pastor Delphin, ikimenyetso cy'uko amwakiriye kandi neza
TANGA IGITECYEREZO