RFL
Kigali

Ndahamya ko Imana yifuriza abantu bayo kugira ubukire: Musenyeri Assiel

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/05/2018 12:07
0


Musenyeri Musabyimana Assiel yatangarije ibi imbaga y’abantu bari bateraniye kuri Paruwasi ya Kirambi tariki ya 8 Gicurasi 2018 ubwo imiryango 25 yo mu itorero rya EAR Diyoseze ya Kigeme, Umurenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyanza yorozwaga inka.



Ni inka borojwe muri gahunda ya Leta ya Girinka Munyarwanda. Nk’uko yakomeje abisoma muri Bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro igice cya 26, Musenyeri  Musabyimana Assiel yagaragaje ko ubworozi ari inkingi ya mwamba mu zizana ubukire kandi n’Imana ikaba ari byo yifuriza abantu bayo. Yagize ati: “Twifuza guhora dushyigikira izi gahunda kugira ngo ubuzima bw’Abanyarwanda buhinduke atari uguhinduka gusa ahubwo bugahinduka bwiza kuko Imana yacu itwifuriza kugira ubukire tukabaho neza.”

Musenyeri Assiel

Musenyeri Musabyimana Assiel 

Yakomeje avuga ko burya ivugabutumwa rishingiye ku magambo ntacyo rimaze ko ahubwo ivugabutumwa nyaryo rishingira ku bikorwa kandi ibyo Bibiliya ikabihamya ivuga ko kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye. Icyi ni igikorwa itorero rya EAR riterwamo inkunga n’Umushinga wa Compassion international. Mu Karere ka Nyanza hakaba hamaze gutangwa inka 50 mu minsi ibiri yikurikiranya zirimo 25 zatanzwe mu murenge wa Nyagisozi na 25 zo mu murenge wa Muyira.

Umuyobozi ushinzwe gufasha ishyirwamubikorwa ry’uyu mushinga Bwana Yusuf Bahati yasobanuye ko Compassion ari umuryango wa gikirisitu ufite mu nshingano zawo kugobotora abana ingoyi y’ubukene. Yavuze ko  gahunda yo gufasha ababyeyi kurwanya imirire mibi mu bana yatangiye mu Gushyingo 2017, bakaba bamaze gufasha abana 87,313 mu turere twose tw’igihugu ndetse bakanita ku babyeyi 516 batwite bakabakurikirana kugeza babyaye.

Musenyeri Assiel

Inka zatanzwe muri Gahunda ya Gira Inka

Umuryango wa Compassion International  winjiye muri gahunda ya Girinka Munyarwanda muri Nyankanga 2106, hakaba hamaze gutangwa inka 1076. Barateganya kandi  gufasha imishinga itatu yo muri Nyanza bakayiha miliyoni 10 nayo ikaba imwe mu mishinga ikomeye.  Bimwe mu byagarutsweho cyane  kandi ni uko itorero ritabereyeho abakristo gusa ahubwo ribereyeho abaturage bose akaba ari nayo mpamvu barimo gufasha abaturage muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza nibura buri rugo rutishoboye bakarufasha kugira igiti cy’imbuto, akarima k’igikoni n’ubwiherero bumeze neza.

Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere  ka Nyanza ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango Bwana Muhoza Alphonse yavuze ko Akarere kadafite abafatanyabikorwa nka EAR na Compassion,  umuhigo wa Girinka utakweswa. Ati: “Iri ni ryo vugabutumwa Imana ishaka kuko ntiwabwiriza umushonji ngo ubutumwa bufate.” Aborojwe bose babwiwe ko abafatanyabikorwa nk’aba ari beza ariko kandi ko bakwiriye kubikuramo isomo ryo kwiteza imbere kuko bitazahoraho.

Musenyeri Assiel

Basabwe korora inka bagabiwe zikabateza imbere nabo bakazoroza abandi. Girinka ni gahunda yatangijwe muri 2006 igamije gukura Abanyarwanda mu bukene ntihagire umunyarwanda n’umwe usigara inyuma  ariko bikaba umwihariko iyo amadini n’amatorero afashije leta muri gahunda nk’izi nziza kuko ari inshingano zabo ndetse abakirisitu ubwabo bibaha isura nziza kuko babonako batabereyeho kwakwa icyacumi n’amaturo gusa.

Musenyeri Assiel

Hari abayobozi n'abakozi b'Imana banyuranye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND