Ndabarasa John ni umwe mu bahanzi nakora umuziki mu njyaga Gakondo y’umwihariko we agakoresha iyi njyana mu guhimbaza Imana. Uyu musore yari amaze igihe kinini atumvikana mu muziki, gusa kuri ubu yamaze kugaruka.
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Ndabarasa John wahawe igihembo cya Groove Awards Rwanda mu mwaka wa 2014 nk’umuhanzi wakoze cyane mu bahimbaza Imana bakoresheje injyana Gakondo, yabwiye Inyarwanda.com ko agiye gushyira imbaraga nyinshi mu njyana akora ya Gakondo, ikindi akaba agiye kwigisha abana bakiri bato kuririmba iyi njyana kugira ngo abana b’u Rwanda bakomeze gukurana indangagaciro z’umunyarwanda.
Muri iyi ndirimbo ‘Nyobora’, Ndabarasa John yumvikana aririmba aya magambo: "Ayeeee Mwami ndagukunda, Mwami ndagushaka, mbera umwungeri mwiza undagira. (..) Tuzanywe no kugushimira kuturinda no kutweza, uri umukozi w’Imana, ni wowe uhanga abawe tugatangara."
Umuhanzi John Ndabarasa
UMVA HANO 'NYOBORA' YA NDABARASA JOHN
TANGA IGITECYEREZO