Umuhanzi Safari Peter umaze imyaka itatu atumvikana mu muziki kuri ubu yamaze kugaruka nyuma yo kwicuza no gusaba Imana imbabazi kuba yaramuhaye akazi keza kamuhemba ibihumbi 500 ku kwezi, kakamutera ubwibone agahagarika impano yahawe yo kuririmba.
Safari Peter ni umuhanzi wamenyekanye mu myaka yatambutse mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Mu mwaka wa 2004 yiga mu mwaka wa 3 w’ayisumbuye nibwo Safari Peter yavumbuye impano imurimo yo kuririmba, nyuma yaho akora indirimbo zakunzwe zirimo: Shetani waratsinze, Mupenzi wangu, Ndiho n’izindi.
UMVA HANO 'SHETANI WARATSINZWE' YA SAFARI PETER
Kuva atangiye umuziki muri 2004 kugeza mu mwaka wa 2013, Safari Peter ni umwe mu batumirwaga hirya no hino mu gihugu mu bitaramo n'ibiterane by'ivugabutumwa. Nyuma yo gusoza kaminuza ye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) i Huye, Safari Peter yatangiye kugenda biguru ntege mu buhanzi birangira abivuyemo burundu, kugeza ubu imyaka ibaye itatu yarahagaritse kuririmba kubera kuryoherwa n'ifaranga.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, uyu musore Safari Peter yavuze ko yaje kubona akazi kamuhemba ibihumbi 500 ku kwezi, kamutera kwibagirwa Imana. Mu myaka itatu yakamazeho, yavuze ko kuvuga ubutumwa mu ndirimbo yari yarabihagaritse kubera ubwibone ukongeraho n’ishuri dore ko yaje gukomeza mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) ndetse akanavuga ko gukorera mu cyaro nabyo biri mu byatumaga arushaho kwibagirwa Imana. Gusa kuri ubu ari kwicuza. Yagize ati:
Nagize ubwibone ariko nciye bugufi, amafaranga yanciye ku Mana no ku mpano kubera akazi nabonye nkimara gusoza kaminuza kampembaga ibihumbo 500 ku kwezi (500.000Frw). Iyo ntahagarika umuziki ubu mba ngeze kure. Ndi kwicuza cyane, ndasaba Imana imbabazi, ndayisaba ko insubizamo imbaraga nari mfite kandi inarenzeho maze nongere nyikorere.
Safari Peter ufite indoto zo kuzaba umudepite
Tumubajije impamvu arimo kwicuza mu gihe yari afite akazi keza kamwinjiriza, Safati Peter yabwiye Inyarwanda ko mu myaka itatu yamaze kuri ako kazi ko ntacyo byamumariye kuko ngo yasubiye hasi kurushaho haba mu bukungu, imibanire ye n'abantu dore ko yahiraga ahuze cyane by'umwihariko bikaba byarakamije impano ye yo kuririmba. Icyo asanga byamugejejeho gusa ni uko byamufashije kwishyura milliyoni eshatu n’igice y’ishuri (Masters) ndetse akagura n’ibibanza biherereye i Karongi ari naho yakoreraga ako kazi ke mu mirenge ine. Ati: "Ntacyo byamariye kuko uko nari nanutse nasubiye hasi cyane kurushaho, byakamije impano yanjye yo kuririmba."
Safari Peter kuri ubu azanye ingamba nshya mu muziki
Nkuko yabidutangarije, yahamije ko nyuma yo gusoza Masters agiye guhugukira umurimo w’Imana agakoresha impano yahawe yo kuririmba. Ku ikubitiro, ngo agiye gushaka umujyanama ndetse ashake n’umu Producer w’umuhanga kandi w’umwizerwa ndetse akorane cyane n’itangazamakuru. Yagize ati:
"Ubu ndimo kwandika igitabo muri Mount Kenya (Masters) ninsoza mfite ingamba zo gushyira ingufu mu muziki kuko kuririmba ni impano nahawe ngo nyikoreshe benshi bave mu byaha. Ubu abajyaga bampamagara mu bitaramo n’ibiterane bakambura, ndabamenyesha ko Safari Peter, nagarutse ubu ndahari."
Afite indoto zo kuzaba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda
Safari Peter mu nzozi ze yifuza kuzaba umudepite hano mu Rwanda. Yabwiye umunyamakuru wacu ko aramutse abonye ayo mahirwe, byazamufasha kwamamaza ubutumwa bwiza ndetse asanga byaba ari uburyo bwiza bwo guteza imbere Gospel mu Rwanda kuko abahanzi bahimbaza Imana hari byinshi bakungukiramo. Mu matora aherutse y'Abadepite Safari Peter ni umwe mu bari biyamamaje ariko birangira amahirwe atamusekeye, ariko ntibyamuciye intege kuko yizeye kuzakabya izo nzozi.
Yahuriye mu giterane na Mbonyi na Dominic Nic, yerekwa urukundo
Nyuma y’iminsi micye yiyemeje kugandukira Imana, Safari Peter yabwiye Inyarwanda ko kuwa 3 Mutarama 2016 aherutse gutumirwa mu giterane kuri Bethesda church i Kibuye, aho yahuriyeyo na Dominic Nic na Israel Mbonyi, nuko Imana iramukoresha, benshi baramwishimira kurusha abandi bahanzi bari kumwe,ndetse ngo abashumba bamwaturiraho ko impano ye ikwiye kwaka, ibyo bimutera imbaraga muri we no kwiyemeza ko agomba kuzura impano imurimo igahembura benshi.
Safari Peter yasabye Imana imbabazi atangaza ko agarutse mu muziki
Safari Peter ni umusore w’imyaka 30 y’amavuko akaba umukristo mu itorero rya ADEPR Remera ariko akaba yarakunze kuba i Karongi. Mu muziki, amaze gukora indirimbo 9, muri zo 8 zifite amashusho, gusa ngo zakozwe cyera cyane bityo akaba ashaka kongera akayasubiramo zigakozwa mu buryo bugezweho bujyanye n'iterambere.
Safari Peter yicuza cyane kuba yarihaye ikiruhuko mu murimo w’Imana mu gihe abatangiye umuziki nyuma ye barimo Dominic Nic, Patient Bizimana n’abandi, kugeza ubu bamaze kugera ku rwego rwo hejuru, gusa na we ashimira Imana yongeye kumuhagurutsa ndetse ikaba igiye kumukoresha iby’ubutwari mu muziki uhimbaza Imana.
Abo yabereye umuyobozi mu ishuri ubu ni ibyamamare mu muziki
Mu mwaka wa 2004 kuri Bonane nibwo Safari Peter yaririmbye indirimbo ye ya mbere, ayiririmbira abanyeshuri b'aho yigaga muri College de Gisenyi Inyemeramihigo, baramwishimira cyane. Uyu muhanzi avuga ko iyo abonye uburyo bamwe mu bahanzi yabereye umuyobozi mu ishuri, aho yavuze Patient Bizimana n'abandi yabereye umuyobozi ushinzwe imyitwarire, kuri ubu bakaba barateye imbere, yavuze ko bimushimisha cyane ndetse na we bikamutera ishema ry'uko atabaye umubyeyi gito ndetse bikamuhamiriza ko na we azatera imbere.
TANGA IGITECYEREZO