RFL
Kigali

Muzibukire icyaha cy'ubusambanyi (1Abakorinto 6:15)

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/04/2017 16:09
2


Bakunzi, basomyi ba Inyarwanda.com turabasuhuze mu izina rya Yesu. Uyu munsi tugiye kubagezaho ijambo ry’Imana ryateguwe n’umuvugabutumwa Ernest Rutagungira, umukristo mu itorero rya ADEPR. Ni inyigisho ifite umutwe w’amagambo uvuga ngo ‘Muzibukire icyaha cy’ubusambanyi’.



Reka tubahe umwanya musome impuguro zikubiye muri iyi nyigisho yateguwe na Ev Ernest Rutagungira. Iyo nyigisho ni iyi ikurikira:

Muri kamere ye, umuntu yagiye yigomekaho ku Mana mu buryo butandukanye, abitewe ahanini no kutanyurwa ndetse no kuyirutisha Satani, ibi byatumye Imana iha Musa amategeko 10 abantu bazagenderaho,  muriyo harimo irivuga ngo "Ntugasambane" ndetse ngo "Ntuziguze umugore w'undi". N'ubwo aya mategeko yanagendanaga n'ibihano bikomeye nko kwicishwa amabuye,  Satani yakomeje guhuma benshi amaso n'amatwi , amahitamo yabo mabi abarehereza mu rupfu.

Yesu amaze kutwitangira, bimwe mu bihano by'ako kanya byakuweho Umuntu agira agahenge,  Nyamara n'ubwo byari bibaye irembo ryo kurokoka kwa muntu, Satani we ntiyasinziriye Yakajije umurego kugirango arimbure benshi, kuko Igihano kibikiwe abanze kwihana ari cyo gikomeye cy'umuriro utazima, ndetse kuri bamwe yamaze no kugera ku ntego ye, ku bandi haracyari ibyiringiro ko Babishatse barokoka urwo rupfu rw'iteka.

Icyaha cy'ubusambanyi ni kimwe mu byaha bimaze kuyogoza isi, mu bubatse  busenyeye benshi, Mu rubyiruko bwamaze kwicira benshi ejo hazaza, abandi bwabahinduye abo gusuzugurwa bari barahawe ijambo, Biteye agahinda aho umugore ata umugabo mu buriri akajya gusambana n'abana abyaye,  umugabo nawe bikaba uko n'ibindi biteye isoni, Abandi baricana Nyamara iy'aba twumviraga inama tugirwa n'ijambo ry'Imana, iki cyaha cyahinduka umugani ?.

Ijambo ry'Imana mu urwandiko Pawulo yandikiye Ab'ikorinto  (1 Abakorinto 6:18) Yagize ati: "Muzibukire gusambana, Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y'umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we. Imana ibabazwa cyane n'iki cyaha  kuko Umubiri yaduhaye atari cyo yawugeneye, ihora itwibutsa ngo "Ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo za Kristo? Mbese noneho ntore ingingo za Kristo, nkazihindura ingingo za maraya? Ntibikabeho! (1 Abakorinto  6:15 ).

Biragoye ko buri muntu yabaho uko yaremwe ntazigere akora imibonano mpuzabitsina kandi Yararemanywe ingingo nzima, "Ariko ku bwo kwirinda gusambana, umugabo wese agire uwe mugore, n'umugore wese agire uwe mugabo (1 Abakorinto 7:2") , Ikigeretse kuri icyo anyurwe nawe, abashakanye bubahane, kabone n'aho havuka ibibazo mu rugo, mufate umwanya muganire kuri ibyo bibazo, Muri mwe niho ha mbere hari ibisubizo, Murindane icya kwanduza umuryango wanyu, kuko abahehesi n'abasambanyi Imana izabacira ho iteka (Abaheburayo 13:4). Mwe ubwanyu nimunanirwa Musange Imana yo nyir'umushinga Izibafashamo.

Yesu abahe umugisha. Ernest RUTAGUNGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rrr6 years ago
    Amen,Imana ibidushoboze
  • 5 years ago
    Murakoze Kunyigisho Nzima. Imana ibahe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND