RFL
Kigali

Nyagatare: Umuhanzi Muvunyi Yesaya yanditse ibaruwa ndende ikubiyemo ubuhemu ashinja producer Zuzu

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/01/2018 20:45
3


Umuhanzi Muvunyi Yesaya ubarizwa mu karere ka Nyagatare mu itorero rya ADEPR Nyagatare arashinja ubuhemu producer Zuzu wari kumukorera amashusho ya album ye yose bikarangira atabikoze mu gihe Yesaya ngo yari yaramwishyuye.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com Muvunyi Yesaya avuga ko producer Zuzu (Jean de Dieu Rutaganira) yagombaga kumukorera amashusho ya album ye ya mbere, birangira amuhaye ay'indirimbo ebyiri gusa ari zo; Tumushime na Hari igitondo. Producer Zuzu ngo yari yemeye gufasha Yesaya mu kumuteza imbere mu muziki, amwemerera kumukorera album yose ku buntu, gusa akishyura macye cyane angana na 100,000Frw ndetse akajya yishyura n'amafaranga yo gukodesha camera.

REBA HANO 'HARI IGITONDO' YA MUVUNYI YESAYA YAKOZWE NA PRODUCER ZUZU

Nkuko Yesaya abitangaza, ngo iyi album yagombaga kurangira mu kwezi kwa karindwi umwaka wa 2017. Producer Zuzu yaje guhagarika gahunda yari afitanye na Yesaya nyuma yo kumuha indirimbo ebyiri, gusa ngo bari bararangije gufata amashusho y'indirimbo zose. Yesaya avuga ko producer Zuzu yamuhemukiye cyane kuko yamutesheje umwanya ndetse agatakaza n'amafaranga atari macye kuri album yose. Amafaranga yose hamwe Yesaya avuga ko yakoresheje kuri iyi album ye, aragera ku bihumbi magana atatu, bityo akaba asaba Zuzu ko ayamwishyura cyangwa se akamuha amashusho y'indirimbo ze.

Image result for Muvunyi Yesaya amakuru inyarwanda

Umuhanzi Muvunyi Yesaya arashinja producer Zuzu ubuhemu

Yesaya Muvunyi yagize ati:"Ikintu musaba ni uko yampa amashusho y'indirimbo zanjye kuko igihe yampaye cyararangiye." Nubwo Yesaya ashinja ubuhemu producer Zuzu, twamubajije icyo azakora mu gihe yaba adagikomeje kumvikana n'uyu musore Zuzu, adutangariza ko yakabaye amujyana muri polisi no mu zindi nzego zibishinzwe, gusa ngo nta nyandiko bigeze bagirana. Yunzemo ariko ko afite abagabo bamutangira umuhamya, muri bo yavuze ko aba producer hafi ya bose bo muri Nyagatare babizi bityo bakaba baha abagabo bo guhamya ko ibyo ashinja producer Zuzu atari ibihimbano. 

IYI NI IBARUWA YA MUVUNYI YESAYA IKUBIYEMO UBUHEMU ASHINJA PRODUCER ZUZU

"Zuzu ukuntu twamenyanye ntabwo nari muzi yaraje arambwira ngo yabajije muri Nyagatare hose ngo bamubwire umuntu yakorera indirimbo kugira ngo yemeze abantu ba Nyagatare kuko yashakaga gukorera umuntu bazi, ngo bamubwira ko umuhanzi Yesaya ari we yakorera kugira ngo yemeze abantu ba Nyagatare nuko arabaririza aho Yesaya amusanga baramubwira ngo asengera kuri ADEPR ya Nyagatare bityo nari ndaho ku cyumweru mvuye mu materaniro mbona umuntu anyaka nimero ntamuzi ngira ngo ni kwa kundi abahanzi batwaka nimero.

Hashize iminsi ansanga ku kazi aranyibwira ambwira ko ashaaka kunkorera indirimbo ku buntu. Nkikodeshereza camera ngashaka n'amafaranga ya shooting, turabyemeranywa indirimbo turayikora ariyo 'Tumushime' itwara amafaranga ibihumbi mirongo irindwi. Iminsi ibiri nyuma yaho arambwira ngo noneho reka dukore volume (album) yose nguce macye, ndamubwira ngo njye nta mafaranga nifitiye, maze arambwira ngo ndaguca macye nuko arambiwra ngo ninshake amafarana yo gukodesha camera n'aya shooting ubundi nzamuhe ibihumbi ijana hanyuma turatangira umuhungu akajya atira camera akaza akambwira ngo nimuhe ibihumbi mirongo ine maze ndabimuha.

Mu minsi micye abayimuhaye baraza barambwira ngo bayimutije iyo kamera mu by'ukuri amashusho yayo yose yarapfuye nayikodesheje iminsi ine yose ari nako tujya mu ma shooting. Nyuma yaho nkomeza gukodesha izindi kamera zitandukanye buri munsi, kamera nkayikodesha ibihumbi icumi noneho igihe kiza kugera arambwira ngo nzane amafaranga y'umuntu uzandika amagambo y'icyogereza anyereka umuhungu uzabikora tuvugana amafaranga ibihumbi Makumyabiri na bine by'indirimbo cumi n'ebyiri, umuhungu arayandika ayashoje ayamuzanira kuri flash mu gihe cyo kumwishyura sinzi akantu baje gupfa Zuzu arampamagara arambwira ngo yabonye undi w'umukobwa uzabyandika ngo uriya nimuha amafaranga nzongera ntange andi.

Ubu uwo mwana nubu ararira kandi amafaranga narayatanze na ya yandi ibihumbi Ijana yansabye hashize iminsi arambwira ngo nimuheho ibihumbi Cumi na bitanu yishyure inzu nyama yaho arongera arambwira ngo nimuhe radiyo nini nari mfite mu rugo ngo tuzayakuremo ayo nayiguze nari narayiguze amafaranga ibihumbi Mirongo itandatu, tuyakuramo haba hasigaye makumyabiri na bitanu ye, nyuma yaho arambwira ngo ahantu ari bamutesha umutwe kumuriro ngo hari ahantu yabonye akazu kuri cumi na bitanu ngo ninyamuhe agakodeshe, ndayamuha ntiyanajyayo aguma hahandi haba hasigaye icumi rye.

Nyuma yaho anyaka bitanu hasigara bitanu bye arambwira ngo ibyo bitanu bisigaye nzabiha wa muhungu wandikaga ya magambo ngo akimara kumubwira ko atazayakoresha yamubwiye ko yashoyemo bitanu bye nuko Zuzu shooting tumara igihe twarazirangije nyuma yaho aza kumbwira ngo yabonye hari indirimbo zifite amafoto macye ngo ninzane amafaranga ya kamera twongere indi shooting imwe, ndamubwira nti rero ibyo ni ibintu byiyongeyemo bitari muri gahunda ubwo rero ndaguha ibihumbi birindwi bya kamera kuko ubusanzwe namuhaga icumi buri kuyikodesha.

Arongera arambwira ngo n'amashati yagaragayemo cyane zana amafaranga ngure andi mashati tuzakoresha muri iyo shooting muha andi ibihumbi birindwi by'amashati. Nyuma rambwira ngo yabonye amashati ari manini ngo nimuhe magana atanu yo kuyagabanyisha byose hamwe aba abaye cumi na bine na magana atanu. Kuva icyo gihe hari mu kwa karindwi ambwira ko ari bwo indirimbo azazirangiza kugeza n'ubu yarangije ebyiri niyo mubonye ndamuhamagara ntandebe, kuri terefone ho ntiyitaba mbese indirimbo ko yanyizezaga ibitangaza zizarangirana n'ukwa karindwi ubuse zirihe. Zuzu yarampemukiye cyane, amafaranga yose andimo ubariyemo ayo twemeranyije n'ayo namuhaye nyuma n'andi yagendeye mu gufata amashusho y'iyi album yaheranye, aragera ku bihumbi magana atatu (300,000Frw)."

Producer Zuzu

Producer Zuzu ushinjwa ubuhemu

Ubwo Inyarwanda.com twakoraga iyi nkuru kuri uyu wa 13/1/2018, Producer Zuzu ari we Jean de Dieu Rutaganira ntabwo twashoboye kuvugana nawe kuko atigeze yitaba terefone ye igendanwa, gusa mu minsi ishize yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko icyo yapfuye na Muvunyi Yesaya ari uko uyu muhanzi Yesaya ngo yamukoreshaga cyane ndetse akamushyiraho agahato mu gihe ibyo yari yamwemereye kumukorera yabikoze dore ko avuga ko amashusho yose yamaze kuyatunganya akaba ayafite iwe mu rugo.

Tumubajije impamvu aya mashusho atayaha Muvunyi Yesaya na cyane ko uyu mu producer avuga ko yarangije kuyatunganya, producer Zuzu yavuze ko Yesaya yamurakaje cyane, gusa ngo nashira uburakari azayamuha. Yunzemo ko umwanzuro azawufata nyuma, hano akaba yaravuze ko ashobora kuzayamuha cyangwa se akayamwima burundu na cyane ko ibyo yamukoreye byose byari nk'ubuntu kuko ngo ntaho biba ko album yose y'amashusho yakorerwa ibihumbi ijana by'amanyarwanda (100,000Frw).

REBA HANO 'HARI IGITONDO' YA MUVUNYI YESAYA YAKOZWE NA PRODUCER ZUZU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chulo6 years ago
    Zuzu, ni wowe wiasuzuguje reka isi kubone! Ni gute witeza umwADEPR ku bihumbi 100? None ngo induru ya 300?! Yesaya rwose!
  • CHANNY mugabo 6 years ago
    Zuzu, wibuke KO nange ibyo bintu wabinkoze. ahubwo ndasaba @Inyarwanda bampamagare mbabwire ubuhemu bwawe badukorere ubuvugizi turebe KO badufasha kubakurikirana kuko abo muhemukira nibenshi bakabura aho babariza numéro yange ni 0784808223 nimubishaka muzampamagare rwose niteguye kubabwiza ukuri, Wenda mwadufasha. ibyo yakoreye Uwo mugabo nange yarabinkoze, njya nokumurega kuri police aritaba arangije akuraho fone zose turamubura, bamuhamagaza akanga kwitaba, mudufashe nafatwa uzambwire nange nkurikirane amafaranga yange bariye abo bahemu.
  • 6 years ago
    ndabinginze mudufashe pe.





Inyarwanda BACKGROUND