Eugene Rugambwa Mutara wakoreye The New Times guhera muri 2003 kugeza 2011 yambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we Kamukama Grace basezerana imbere y'Imana kubana akaramata ubuzima bwabo bwose.
Mutara Rugambwa Eugene azwi nk'umunyamakuru w'umunyarwanda wanditse bwa mbere inkuru z'iyobokamana mu kinyamakuru gikomeye na cyane ubwo yatangiraga uwo mwuga nta binyamakuru byandika kuri Gospel byari byakavutse. Mu gihe cye yatanze umusanzu ukomeye muri Gospel kuva muri 2003 kugeza muri 2011 aho yakoreraga ikinyamakuru The New Times.
Mutara Eugene ubarizwa mu itorero Angilikani, kuri ubu ni we uyobora urubyiruko n'abana muri Diyoseze ya Shyira. Mutara Eugene n'umukunzi we Kamukama Grace bakoze ubukwe nyuma y'umwaka umwe n'amezi abiri bari bamaze bakundana nk'uko Mutara Eugene yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com.
Bambikanye impeta basezerana kubana akaramata
Tariki ya 9/12/2017 ni bwo habaye imihango yo gusaba no gukwa, ibera i Kayonza mu ntara y'Iburasirazuba. Kuri iki Cyumweru tariki ya 10/12/2017 ni bwo Mutara Rugambwa Eugene na Kamukama Grace basezeranye imbere y'Imana n'imbere n'abakristo mu muhango wabereye kuri EAR/Paruwase Kibagabaga, nyuma yaho abatumiwe biyakirira ku Gisozi mu nzu mberabyombi ya FAWE Girls' School.
REBA AMAFOTO YUKO BYARI BIMEZE MURI UBU BUKWE
Eugene na Grace basezeraniye muri EAR Kibagabaga
Basezeranye kuzatandukanywa n'urupfu cyangwa Yesu agarutse
Eugene na Grace bari bafite ibyishimo byinshi
Eugene na Grace barushinze nyuma y'umwaka n'amezi abiri bamaze bakundana
TANGA IGITECYEREZO