RFL
Kigali

Mutabazi Jean Claude agiye kumurika album ya mbere "Isezerano"

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/10/2015 10:50
0


Umuhanzi Mutabazi Jean Claude yateguye igitaramo cyo kumurika Alubumu ye ya mbere yitwa “Isezerano” igizwe n’indirimbo 8. Icyo gitaramo cye kizaba ku cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2015 kibere Kimisagara ku itorero Iriba Ryera.



Mutabazi Jean Claude yabwiye inyarwanda.com ko muri icyo gitaramo azafatanya n’abahanzi batandukanye barimo Theo Bosebabireba, Mama Zulu, Ndoriva, M.Samuel, E. Ganza, Deborah, Thiery, Safari Isaac n’abakzi b’Imana barimo Pastor Jeanne na Pastor Simeon.

Icyo gitaramo cyo kumurika indirimbo ze z’amajwi (Isezerano Audio album) kizabera Kimisagara ku itorero Iriba Ryera riherereye mu nsi y’isoko. Kizatangira isaa munani z’amanywa gisozwe isaa moya z’umugoroba kandi kwinjira ni ubuntu.

Mutabazi Jean Claude

Umuhanzi Mutabazi Jean Claude

Mutabazi Jean Claude ni umuhanzi umaze imyaka itanu mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ubuhanzi yabutangiriye i Rubavu ari naho yabaye cyane asengera mu itorero rya ADEPR. Kuri ubu ari kuba muri Kigali akaba abarizwa mu itorero Iriba Ryera rya Kimisagara ari naho iki gitaramo kizabera.

Mutabazi Jean Claude

Mutabazi Jean Claude yabwiye inyarwanda ko mu byifuzo bye yifuza gutangira gukora amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze nibura akabitangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2015.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND