RFL
Kigali

Ev Fulgence yasohoye indirimbo nshya yanditse yahuye n'ikibazo gikomeye cyaje gukemukira mu butayu-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/03/2018 17:59
0


Umuvugabutumwa akaba n'umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Mutabaruka Fulgence ubarizwa mu itorero Restoration church rya Nyacyonga, yasohoye indirimbo nshya ifitanye isano n'ikibazo gikomeye yahuye nacyo kikaza gukemukira mu butayu.



Indirimbo nshya ya Mutabaruka Fulgence yitwa 'Ntabwa nziheba', akaba ari indirimbo yahimbye yahuye n'ikibazo gikomeye nyuma Imana ikaza kugikemura ubwo yari mu butayu (mu masengesho yiherereye) nkuko yabitangarije Inyarwanda.com. Iki kibazo ariko ntabwo yadutangarije icyo ari cyo, gusa avuga ko cyari kimuhangayikishije umutima. Mutabaruka Fulgence yagize ati: 

Nayiririmbye nahuye n'ikibazo gikomeye njya mu butayu gusenga ikibazo kirakemuka. Umunsi wundi nsubiyeyo nahise nibuka ukuntu nahaherukaga byancanze noneho nisanga nahagarutse nsa nk'udafite ibibazo n'ubwo wenda bikeya bitabura mu rugendo. Ni uko iyo ndirimbo yamanutse. Nsoza mvuga ngo Yesu ni muzima. 

Muri iyi ndirimbo 'Ntabwa nziheba' ya Ev Fulgence Mutabaruka humvikanamo aya magambo: "Umutima wanjye uratekanye kuko mkufite nshize ubwoba ubugingo bwanjye burahembutse kuko nanywereye kwisoko yawe. Ntabwo nziheba umucunguzi wange ariho." Ni imwe mu ndirimbo zigize album nshya ari gukoraho, akaba ari album izaba yitwa 'Yesu naza nzaruhuka'.

Ev Fulgence Mutabaruka yakomoje kuri album ya 2 y'amashusho azamurika mu mpera z'uyu mwaka

Ev Fulgence yifuza kumurika album ya kabiri y'amashusho muri uyu mwaka wa 2018. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati: "Imwe mu mishinga mfite muri 2018, ndi guteguramo ama events atandukanye kandi mu mpera z'uyu mwaka nifuza gushyira ku mugaragaro album ya kabiri y'amashusho, ubu maze gukora indirimbo 4 z'amajwi, ndi gutegura album izaba yitwa ngo 'Yesu naza nzaruhuka', izaba igizwe n'indirimbo 8 z'amashusho. Ubu ni yo mishinga mpugiyemo mu buryo bwo gukorera lmana. 

UMVA HANO 'NTABWO NZIHEBA' INDIRIMBO NSHYA YA EV FULGENCE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND