RFL
Kigali

Musenyeri Nkoyoyo wayoboye itorero Angilikani muri Uganda yitabye Imana azize Cancer

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/01/2018 18:11
0


Musenyeri Nkoyoyo Mpalanyi wabaye Archbishop w'itorero rya Uganda (Church of Uganda) kuva mu mwaka wa 1995 kugeza muri 2004, yitabye Imana azize indwara ya Cancer y'umuhogo. Urupfu rwe rwashavuje benshi mu bakristo b'itorero Angilikani, umuryango we ndetse n'inshuti ze.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 5/1/2018 ni bwo hatangajwe inkuru y'incamugongo y'urupfu rwa Musenyeri Nkoyoyo Livingstone Mpalanyi witabye Imana ku myaka 80 y'amavuko. Amakuru dukesha ikinyamakuru Chano8 cyo muri Uganda avuga ko yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu ahagana isaa tanu z'amanywa ubwo yari mu bitaro bya Kampala biri i Kololo, akaba yazize indwara ya Cancert yari amaze igihe arwaye. Gusa urubuga 'churchofuganda' rw'Itorero rya Uganda rwatangaje ko yazize indwara y'umusonga. 

Nyakwigendera Musenyeri Nkoyoyo Livingstone Mpalanyi yitabye Imana nyuma y'amezi atandatu ageze muri Uganda dore ko yari yaragiye kwivuza mu Bwongereza kuva muri 2016, akaba yaravurirwaga mu bitaro biri mu mujyi wa London byitwa St Mary's Hospital Paddington. Biteganyijwe ko nyakwigendera Musenyeri Nkoyoyo Mpalanyi azashyingurwa tariki 8/1/2018 i Namugongo mu irimbi ry'itorero Angilikani nyuma ya Misa yo kumusezeraho izabera Namirembe Cathedral ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 7/1/2018.

Image result for Nkoyoyo Mpalanyi anglican

Archbishop Stanley Ntagali w'itorero rya Uganda, yashimiye Imana yabanye na nyakwigendera Musenyeri Nkoyoyo mu buzima bwe. Yavuze ko Musenyeri Nkoyoyo yari umuvugabutumwa bwiza ubikora abikunze. Yunzemo ko yari umugabo wuzuye ibyiringiro kubw'umurimo w'Imana. Nyakwigendera Nkoyoyo arashimirwa igikorwa cy'urukundo yakoze cyo kwita ku bana b'imfubyi. Mu bashavujwe n'urupfu rwa Musenyeri Nkoyoyo harimo na Perezida Museveni wavuze ko Nkoyoyo yari umwungeri mwiza w'intama akaba yaraberaga urugero rwiza abo yayoboraga. Yamwifurije kuruhukira mu mahoro y'Imana. 

Musenyeri Nkoyoyo

Nyakwigendera Musenyeri Nkoyoyo Livingstone

Imana imuhe iruhuko ridashira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND