Kuri iki Cyumweru tariki 3 Nzeri 2017, Musenyeri Nathan Gasatura umwepiskopi w’itorero Anglican mu Rwanda, Diyosezi ya Butare yashyikirijwe impano y’imodoka ihenze ya Toyota Land Cruiser bakunda kwita V8.
Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko iyi mpano y’imodoka yayihawe n’umwe mu bakristo b’itorero Angilikani, gusa amazina y'uwayimuhaye akaba atatangajwe na nyiri ubwite ubwo yayerekaga abakristo be. Iyi modoka Musenyeri Nathan Gasatura yahawe igura asaga miliyoni 80 z'amanyarwanda.
Imodoka Musenyeri Gasatura yahawe
Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Musenyeri Nathan Gasatura ngo tumubaze byinshi kuri iyi modoka ye nshya ariko ntibyadukundira kuko atigeze yitaba terefone ye igendanwa. Kugeza ubu ariko bamwe bavuga ko iyi modoka ya Musenyeri Nathan Gasatura ashobora kuba ari we wayiguriye, ariko andi makuru akavuga ko ari impano yahawe n'umukristo we. Musenyeri Gasatura Nathan ahawe iyi modoka nyuma ya Apotre Yoshua Masasu na we uherutse guhabwa imodoka ya V8 n'abakristo be.
Incamake y’amateka ya Musenyeri Nathan Gasatura
Musenyeri Nathan Gasatura yabonye izuba mu 1956, avukira muri Uganda. Yashakanye na Florence Gasatura bakaba bafitanye abana bane. Umufasha wa Musenyeri Nathan Gasatura ni umwarimukazi muri kaminuza y’u Rwanda ishami rwa Huye mu bijyane n’ubuganga (Medecine).
Musenyeri Nathan Gasatura afite impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere yakuye muri kaminuza ya Makerere mu bijyanye n’imyitwarire y’abantu (Human behavior). Yaje gukomereza amasomo ye mu bijyanye n’iyobokamana mu gihugu cya Kenya mu ishuri rya Nairobi Evangelical Graduate school aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Musenyeri Gasatura Nathan
Musenyeri Nathan Gasatura yatangiye kuba umuyobozi ubwo yageraga muri kaminuza atangira kuyobora GBU. Yabaye pasitoro mu 1990 arobanuwe n’itorero Anglican i Bujumbura, icyo gihe yakoraga muri province ya Anglican mu karere k’ibiyaga bigari. Yaje kuba Bishop (Musenyeri) wa diyosezi ya Butare muri 2008. Mbere y’iki gihe akaba yaranabaye perezida wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya SIDA, umwanya yamazeho imyaka ine.
REBA AMAFOTO Y'IMODOKA MUSENYERI GASATURA YAHAWE
Musenyeri Nathan Gasatura yicaye mu mudoka yahawe
AMAFOTO: Social Media
TANGA IGITECYEREZO