RFL
Kigali

Musenyeri Nathan Gasatura yahawe impano y’imodoka ihenze izwi nka V8-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/09/2017 11:33
9


Kuri iki Cyumweru tariki 3 Nzeri 2017, Musenyeri Nathan Gasatura umwepiskopi w’itorero Anglican mu Rwanda, Diyosezi ya Butare yashyikirijwe impano y’imodoka ihenze ya Toyota Land Cruiser bakunda kwita V8.



Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko iyi mpano y’imodoka yayihawe n’umwe mu bakristo b’itorero Angilikani, gusa amazina y'uwayimuhaye akaba atatangajwe na nyiri ubwite ubwo yayerekaga abakristo be. Iyi modoka Musenyeri Nathan Gasatura yahawe igura asaga miliyoni 80 z'amanyarwanda. 

Nathan Gasatura

Imodoka Musenyeri Gasatura yahawe

Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Musenyeri Nathan Gasatura ngo tumubaze byinshi kuri iyi modoka ye nshya ariko ntibyadukundira kuko atigeze yitaba terefone ye igendanwa. Kugeza ubu ariko bamwe bavuga ko iyi modoka ya Musenyeri Nathan Gasatura ashobora kuba ari we wayiguriye, ariko andi makuru akavuga ko ari impano yahawe n'umukristo we. Musenyeri Gasatura Nathan ahawe iyi modoka nyuma ya Apotre Yoshua Masasu na we uherutse guhabwa imodoka ya V8 n'abakristo be. 

Incamake y’amateka ya Musenyeri Nathan Gasatura

Musenyeri Nathan Gasatura yabonye izuba mu 1956, avukira muri Uganda. Yashakanye na Florence Gasatura bakaba bafitanye abana bane. Umufasha wa Musenyeri Nathan Gasatura ni umwarimukazi muri kaminuza y’u Rwanda ishami rwa Huye mu bijyane n’ubuganga (Medecine). 

Musenyeri Nathan Gasatura afite impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere yakuye muri kaminuza ya Makerere mu bijyanye n’imyitwarire y’abantu (Human behavior). Yaje gukomereza amasomo ye mu bijyanye n’iyobokamana mu gihugu cya Kenya mu ishuri rya Nairobi Evangelical Graduate school aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Nathan Gasatura

Musenyeri Gasatura Nathan

Musenyeri Nathan Gasatura yatangiye kuba umuyobozi ubwo yageraga muri kaminuza atangira kuyobora GBU. Yabaye pasitoro mu 1990 arobanuwe n’itorero Anglican i Bujumbura, icyo gihe yakoraga muri province ya Anglican mu karere k’ibiyaga bigari. Yaje kuba Bishop (Musenyeri) wa diyosezi ya Butare muri 2008. Mbere y’iki gihe akaba yaranabaye perezida wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya SIDA, umwanya yamazeho imyaka ine.

REBA AMAFOTO Y'IMODOKA MUSENYERI GASATURA YAHAWE

Nathan Gasatura

Nathan GasaturaNathan GasaturaNathan Gasatura

Nathan Gasatura

Musenyeri Nathan Gasatura yicaye mu mudoka yahawe

AMAFOTO: Social Media






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • N.N.R6 years ago
    N'uko byose bitangira rero. EJo byari Masasu, none bibaye Gasatura. Ubu abitwa abakozi b'Imana bagiye kibigira umuco n'iyo aribo baba baziguriye hanyuma abakristo bataguriye bishop cyangwa pastor wabo imodoka ihenze bumve ntacyo bazavuga imbere y'Imana. Abantu bagiye kujya bikokora n'abananiwe kurihira abana amashuri cyangwa kwishyura inzu birirwe bakusanya amafaranga yo kugura imodoka z'abashumba.
  • Mah6 years ago
    Aha ni hatari, ESE abakristu be bose siharimo abakene, nibo bagakwiye kwitabwaho, cg baguze ka voiture sikagerayo, ndabona ibintu bigenda bihinduka abakene bamanze bafashwe.
  • gashuhe6 years ago
    ese, kuki nta,mu kristo urahabwa imodoka nta bakene barimo, kwitwaza impano apostolique ugashakamo indoke sibyo bikwiye, mwahawe inkoni ngo muragire umukumbi, le coprs du Christ, ibi bya V8 ni iby isi gusa.
  • Tom Ntambara6 years ago
    Nibyiza ko Umukozi w'Imana agenda mumodoka nziza, ariko nagirango nsabe Amatorero muri Rusanjye ko batekereza no kubindi bintu rusange bifitiye Rubanda nyamwishi akamaro. urugero U rwanda Ruhererutse guhabwa na Nyakubwahwa Obama imashine isuzuma kanseri ya (85, 000,000 Frw), Kubwanjye byari kunshimisha iyo iba yaratanzwe na Restoration church cg irindi torero. Ngo dufite izo mashine 2 gusa m'Urwanda, mugihe Range rover na V8 zitanzwe naba kristo zimaze kuba 3 munsi mike. should we change or mix the approaches? Murakoze
  • patrick6 years ago
    birababaje abakristu twibereye mubyisi gusaaaa gutanga V8 uyiha umuntu usanzwe yishoboye sibyo rwose ahubwo wayatanga kubabaye imana igatanga umugish V8 igiye kuba iigusha mubakrisitu
  • k6 years ago
    Nshigikiye igitekerezo cya Tom. Nongereho ko Obama yifuje kubaka "institutions fortes" aho kugira abantu bakomeye. Jye numva niba abakristu badakora ibintu biteza imbere abaturage/abayoboke ahubwo bagakomeza abakomeye, bari gutandukira ku ntego twari tumenyereye ku madini na societe civile muri rusange. kubwanjye iyo modoka yagahawe itorero aho guhabwa umuntu
  • Chad6 years ago
    Yesu yahagije abashonje ibihumbi bitanu none ubu abashonje nibo basigaye bahaza abigisha. Abakuru bamatorero bibisambo bake baha izina ribi kubandi bazima benshi.
  • 6 years ago
    Arayikwiriye. Yakoreye Imana ku buryo irimo kumwitura ibyiza yayikoreye. ETR
  • Fa6 years ago
    Mwese muri mu mandazi. Abo baturage bakennye se ni pastor Cg bishop babaremye ngo bareke kurya no kuryama kubera bo? Imana igenera bur umwe icyo akwiriye kandi ntiyibeshya. Iradukunda twese kimwe rero abakozi b Imana murabarenganya, kuko handitswe ngo umukozi ntashobora kuruta shebuja.





Inyarwanda BACKGROUND