RFL
Kigali

Umuyobozi w’itorero Angilikani ku isi agiye kuza mu Rwanda gushyira ibuye ry’ifatizo ku nzu ibumbatiye amateka y’ububyutse mu karere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/02/2017 16:48
0


Musenyeri Justin Welby uyobora itorero ry’Angilikani ku isi ufite icyicaro mu Bwongereza agiye kugaruka mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine dore ko azahagera kuwa gatandatu tariki 18 Gashyantare akazasubirayo tariki 21 Gashyantare 2017.



Archbishop Justin Welby wa Canterbury si ubwa mbere aje mu Rwanda kuko azaba aje ku nshuro ya gatatu, gusa akaba ari ubwa mbere azaba aje mu ruzinduko rw’akazi. Ubwo aherutse kuhaza, yahavuye yahakunze cyane ndetse atangaza ko azagaruka nyuma yo kubisabwa n’ubuyobozi bw’itorero Angilikani mu Rwanda.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, Musenyeri Justin Welby azasura abakristo b’abanyarwanda mu materaniro azabera muri Paruwasi ya Kibagabaga tariki 19 Gashyantare 2017 ndetse azitabira n’igitaramo cyateguwe n’urubyiruko rw'abanyeshuri bo mu itorero ry’Angilikani mu Rwanda.

Muri uru ruzinduko rwe, Musenyeri Justin Welby azasura ishuri rya Tewolojiya ry’itorero Angilikani ryitwa Kigali Anglican Theological aho azaganira n’abanyeshuri baryo akagira ubutumwa abaha ndetse agahura n’abarimu baryo akabasaba kudacika intege nkuko tubikesha urubuga rw’itorero Angilikani mu Rwanda.

Biteganyijwe kandi ko Musenyeri Justin Welby azajya mu karere ka Kayonza muri Diyoseze ya Gahini ku musozi wa Gahini gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyubako nshya yiswe The East African Revival Heritage Center izaba iyo kwibukiraho amateka y'ububyutse mu karere bwatangiriye i Gahini bukagera hirya no hino no mu bindi bihugu birimo Uganda, Burundi n'ahandi ndetse iyo nzu izaba irimo n'amakuru menshi y’ukuntu Umwuka Wera yamanukiye abantu bari bateraniye i Gahini, bari mu cyumba basenga, abari mu cyumba bose bakuzura Umwuka Wera bakavuga mu ndimi.

Musenyeri Justin

Iyi nzu iri i Gahini imbere ya Groupe Scolaire de Gahini ifite amateka akomeye dore ko ari yo abantu barimo basengeramo bakamanukirwa n'Umwuka Wera

Ayo mateka akaba agiye kujya asangizwa abatuye isi yose,aho bazajya bajya i Gahini bagasobanurirwa byinshi kuri icyo gitangaza. Inyubako ya The East African Revival Heritage Center iherereye ku musozi wa Gahini, umusozi ufite uduce tw’amateka akomeye  y’ububyutse mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba. Uyu musozi ufite amateka y’ibitangaza byahabereye mu gihe cyashize kuva mu 1936, inzu y’amasengesho ari na yo izwiho kuba Umwuka Wera yaramanukiye abantu bari bayirimo, iki gitangaza kibaka kizwi mu Rwanda hose no hanze yarwo.

Umunyamabanga wa Diyoseze, Rev. Manasseh Gahima yatangarije itangazamakuru ko ari umugisha ukomeye mu Banyarwanda by’umwihariko abanya Gahini kuba bagiye gusurwa n’umuyobozi w’itorero Angilikani ku isi. Yakomeje avuga ko benshi bishimiye uruzinduko rw’uyu muyobozi ukomeye ku isi kuko bihuriranye no gutangiza inyubako ya Cathedral nshya n’inyubako y’ubukerarugendo ‘The East African Revival Heritage Center’ n’ibindi bikorwaremezo na gahunda y’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.

Musenyeri Justin

Muri 2014 iyi ni yo nyubako nshya yateganywaga kubakwa ya Cathedral ya Gahini

Musenyeri Justin

Musenyeri Justin

Musenyeri Justin ubwo aherutse mu Rwanda, uwo bari kumwe ni Musenyeri Rwaje uyobora itorero Angilikani mu Rwanda

Musenyeri Justin

Hano Justin Welby yari yahuye n'umuyobozi wa Kiliziya Gatorika ku isi Papa Francis






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND