RFL
Kigali

Musenyeri Evariste Mugabo yasabye abakristo be kubyara abo bashoboye kurera

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/07/2016 9:48
1


Mu gihe hari bamwe mu banyamadini bo mu Rwanda bakunze kwicecekera ntibagire inama batanga ku bakristo babo cyane cyane ku birebana no kubyara dore ko hari abatemera gahunda yo kuringaniza imbyaro, Musenyeri Mugabo Evariste yasabye abakristo be kujya babyara abo bashoboye kurera.



Umuyobozi w'itorero ry'abaluteli mu Rwanda Musenyeri Evariste Mugabo yasabye ababyeyi by’umwihariko abo mu itorero rye ayoboye, kujya babyara abo bashoboye kurera kuko aribyo bizatuma babasha kwita ku burere bw'abana ari nako bubahiriza uburenganzira bw'umwana.

Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru kuwa 24 Nyakanga 2016 ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibirori byo kwizihiza uburenganzira bw'umwana mu itorero ry'abaluteli mu Rwanda. Ibi birori byabereye mu karere ka Nyagatare mu ntara y'Iburasirazuba kuri paruwase ya Bugaragara mu ntara y'Umutara mu zigize iri torero ry'abaluteli.

Ni ibirori byitabiriwe n'abakristo b'abaluteli bavuye mu mpande zitandukanye z'igihugu ari nako bazana na korali ihagarariye buri ntara dore ko hari hateganijwe amarushanwa kuri izi korali zaje zihagarariye intara zikomokamo. Insanganyamatsiko y'ibi birori yagaragazaga gukangurira ababyeyi ndetse n'abanyarwanda muri rusange kwita ku burenganzira bw'umwana aho yagiraga iti:''Nimureke abana bato bansange."

Musenyeri Mugabo

Hari abakozi b'Imana batandukanye

Nyuma y'akarasisi bakoze bavuye i Bugaragara berekeza ku rusengero rw'abaluteli rwa Bugaragara ho muri Nyagatare, Musenyeri Evariste Mugabo uhagarariye iri torero ku rwego rw'igihugu yaje gufungura ku mugaragaro iki gikorwa,maze asobanura impamvu y'iki gikorwa aho yaje kuvuga ko intego nyamukuru ari ugukangurira abantu muri rusange kwita ku burenganzira bw'umwana mu buryo ubwo ari bwo bwose ariko cyane cyane yitsa ku babyeyi aho yabasabye kubyara abo bashoboye kurera kuko ngo ari bwo buryo bwiza bwafasha buri wese kwita ku burenganzira w'umwana amurinda ibibazo by'imirire mibi ndetse n'uburere bubi.

Musenyeri Mugabo

Musenyeri Mugabo

Habanje kubaho akarasisi

Kuri ubu harabarurwa abana basaga 500 mu gihugu hose bafashwa n'iri torero ry'abaluteli nkuko bisobanurwa n'umuyobozi ushinzwe imishinga n'iterambere mu itorero bwana Muvunyi Gerard.

Ubuhamya bwatanzwe n'abana bafashwa n'iri torero bwagaragaje intambwe idasanzwe iri torero rimaze gutera mu rwego rwo kubungabunga uburenganzira bw'abana kuko aba bana bafashwa bavuze ko bishyurirwa ibyangombwa byose by'ishuli bagatangirwa ubwisungane mu kwivuza ndetse bakorozwa n'amatungo magufi.

Itorero ry'abaluteri rigizwe n'intara enye,muri zo harimo intara ya Mutara yanabereyemo iki gikorwa,intara ya Kigali,intara ya Kibungo ndetse n'intara ya Rusumo yanatahanye igihembo cya korali ya mbere dore ko Korali Unity yari yaje iyihagarariye ariyo yarushije izindi guhanga ibihangano byiganjemo ubutumwa bukangurira abantu kwita ku burenganzira bw'abana.

Musenyeri Mugabo

Bafashe ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muvunyi Gerard 7 years ago
    Ndabashimiye cyane kuriyi nkuru mutugejejeho. Imana ibahe imigisha





Inyarwanda BACKGROUND