Ku mugoroba w'iki cyumweru tariki ya 11 Werurwe 2018 ni bwo humvikanye inkuru y'incamugongo mu banyarwanda y'urupfu rwa Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène wari umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu.
Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yitabye Imana azize uburwayi aho yari amaze igihe arwaye kanseri yo mu maraso. Yaguye mu bitaro biherereye mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yari amaze ukwezi avurizwa. Bivugwa ko Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yari amaze iminsi ari muri Koma.
Nk'uko Inyarwanda.com tubikesha urubuga rwa Diocese ya Cyangugu, Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yavutse tariki ya 22/06/1953 i Bumazi, Paruwasi Shangi, Diyosezi ya Cyangugu. Yahawe ubusaseridoti tariki ya 06/07/1980 ku Nyundo. Yatorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu tariki ya 18/01/1997 ahabwa ubwepiskopi tariki ya 16/03/1997 i Cyangugu.
Tariki ya 18/01/1997, Nyir’ubutungane Papa Yohani Pawulo II yatoreye Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana kuyobora Diyosezi ya Cyangugu. Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yari amaze imyaka 20 n’amezi icyenda ari umwepisikopi wa Cyangugu dore ko yahawe Ubwepiskopi tariki ya 16 Werurwe 1997 ubwo yari afite imyaka 44 y'amavuko.
Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yitabye Imana
Imana imuhe iruhuko ridashira
TANGA IGITECYEREZO