RFL
Kigali

Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène wari umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yitabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/03/2018 7:25
3


Ku mugoroba w'iki cyumweru tariki ya 11 Werurwe 2018 ni bwo humvikanye inkuru y'incamugongo mu banyarwanda y'urupfu rwa Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène wari umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu.



Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yitabye Imana azize uburwayi aho yari amaze igihe arwaye kanseri yo mu maraso. Yaguye mu bitaro biherereye mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yari amaze ukwezi avurizwa. Bivugwa ko Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yari amaze iminsi ari muri Koma.

Nk'uko Inyarwanda.com tubikesha urubuga rwa Diocese ya Cyangugu, Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yavutse tariki ya 22/06/1953 i Bumazi, Paruwasi Shangi, Diyosezi ya Cyangugu. Yahawe ubusaseridoti tariki ya 06/07/1980 ku Nyundo. Yatorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu tariki ya 18/01/1997 ahabwa ubwepiskopi tariki ya 16/03/1997 i Cyangugu.

Tariki ya 18/01/1997, Nyir’ubutungane Papa Yohani Pawulo II yatoreye Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana kuyobora Diyosezi ya Cyangugu. Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yari amaze imyaka 20 n’amezi icyenda ari umwepisikopi wa Cyangugu dore ko yahawe Ubwepiskopi tariki ya 16 Werurwe 1997 ubwo yari afite imyaka 44 y'amavuko. 

Kiliziya Gatorika

Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yitabye Imana

Imana imuhe iruhuko ridashira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karake6 years ago
    RIP Bishop Bimenyimana Jean Damascène.Iyo umuntu apfuye,nibwo abantu twese dutekereza ku buzima.Ese koko twaremewe kumara imyaka 60 gusa tugapfa bikarangira?Niba se imana ishobora byose kandi idukunda,kuki dupfa?Kuki ibiti,urugero igiti kitwa SEQUOIA kiba muli USA kimara imyaka irenga 4000,naho twebwe ntiturenze imyaka 100?Bible itanga igisubizo cyiza.Urupfu twarurazwe na ADAMU kuko duturuka kuli ADN ye yanduye igihe yasuzuguraga imana.Ubundi yari kubaho iteka.Abantu bumvira imana bose,izabazura ku Munsi w’Imperuka,babeho iteka muli Paradizo.Ni YESU ubwe wabyivugiye muli Yohana 6:40.Niba ushaka kubaho iteka no kuzazuka,reka kwibera mu byisi gusa.Kora kugirango ubeho,ariko ushake cyane imana,ushyizeho umwete.Abatumvira imana,iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Bible ivuga ko IGIHANO cy’abanyabyaha ari urupfu rwa burundu.
  • lshimwe Monique6 years ago
    Munsenyeri wa Diocese ya cyangugu lmana imwakire mubayo
  • Claude 3 years ago
    Uwomubyeyi wacu watabarutse imana imwakire mubayo





Inyarwanda BACKGROUND