RFL
Kigali

VIDEO:Musenyeri Mbanda ugiye kwimikwa nka ArchBishop mushya w'Itorero Angilikani mu Rwanda ni muntu ki?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/06/2018 16:15
0


Kuri iki Cyumweru tariki 10 Kamena 2018 ni bwo Musenyeri Laurent Mbanda azimikwa nka ArchBishop mushya w'itorero Angilikani mu Rwanda aho azaba asimbuye Musenyeri Rwaje Onesphore. Ni mu birori bizabera ku Gisozi kuri stade ya ULK kuva Saa Tatu za mu gitondo.



Mu gusubiza ikibazo yari abajijwe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Musenyeri Laurent Mbanda yavuze byinshi ku mateka ye kuva avutse yitsa cyane ku mirimo yakoze kugeza ubu aho agiye kwimikwa nk'umuyobozi w'itorero Angilikani mu Rwanda. Mu mirimo yakoze harimo ubucuruzi, kuyobora imiryango mpuzamahanga no kuvuga ubutumwa bwiza. Yabaye mu bihugu bitandukanye muri Afrika no muri Amerika.

Laurent Mbanda yabaye kandi n'umuyobozi wa Compassion International mu Rwanda ndetse aba n'umuyobozi wayo wungirije muri Afrika yose. Avuga ko afite abana 32, batatu muri bo ni abo yabyaye, abandi 29 ni abo arera, akaba ari abana b'imfubyi ndetse n'abandi batishoboye. Byinshi bijyanye n'imirimo yakoze murabisanga mu kiganiro cy'amashusho.

MUSENYERI LAURENT MBANDA NI MU NTU KI?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND