RFL
Kigali

Musanze: Maman Safi yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Mungu wangu' yakoranye na Jamy Beauty-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/05/2017 17:06
4


Safi Jeanne d’Arc uzwi cyane nka Maman Safi ni umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubarizwa mu karere ka Musanze akaba ari umukristo mu itorero Zion Temple Musanze ari naho akorera umurimo w’Imana. Kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Mungu wangu'.



Uyu muhazikazi Maman Safi, arubatse, afite umugabo n’umwana umwe. Mungu wangu ni indirimbo yakoranye na Jamy Beauty ndetse amashusho yayo akaba nayo yageze hanze. Maman Safi yabwiye Inyarwanda.com ko kuririmba yabitangiye cyera mu mwaka wa 2008, atangira aririmba muri korali, muri 2017 aba ari bwo atangira kuririmba ku giti cye. Yakoreye umurimo w’Imana muri Zion Temple mu Gatenga, nyuma yaho ajya muri Zion Temple Rubavu, ubu akaba ari muri Zion Temple Musanze dore ko asigaye atuye mu karere ka Musanze ari naho akorera umurimo w'Imana.

UMVA HANO 'ASHIMWE' YA MAMAN SAFI

Mama Safi

Maman Safi hamwe na Jamy Beauty

Maman Safi ufatanya ubuhanzi no kuba mu itsinda Azafu ya Zion Temple Musanze, yaganiriye na Inyarwanda.com adutangariza byinshi ateganya mu muziki we. Mu byo yadutangarije yifuza gukora muri uyu mwaka wa 2017, ni ukumurika album ye ya mbere y’amajwi n’amashusho, akaba ateganya kuzayimurika mu mpera za 2017. Abajijwe ubutumwa buri mu ndirimbo ye 'Mungu wangu' yakoranye na Jamy Beauty, Maman Safi yavuze ko yabwiraga abantu ko iyo ukoreye Imana neza, na yo ikubera Imana.

REBA HANO MUNGU WANGU YA MAMAN SAFI NA JAMY BEAUTY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • felix6 years ago
    courage mama Safi
  • bosco 6 years ago
    Be blessed my sister ! Well done mama sifa
  • Clemy6 years ago
    Courage mama Imana Ikomeze Ikwagure
  • Umutesi Solange6 years ago
    Be bless my Siste! mama safi. I love you





Inyarwanda BACKGROUND