RFL
Kigali

Musanze: Gahongayire, Theo Bosebabireba,...batumiwe mu gitaramo cyateguwe na Living Hope Group

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/08/2018 18:46
0


Living Hope Group ifite gahunda yo kuba bamwe mu bateza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Ntara y’Amajyaruguru by'umwihariko mu Karere ka Musanze, yateguye igitaramo gikomeye “Mega Live Concert” cyo kuramya no guhimbaza Imana, yatumiyemo abakozi b’Imana, abaramyi n’amakorali atandukanye.



Living Hope Group yateguye iki gitaramo ikorera umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu itorero Anglican mu Rwanda, Diocese ya Shyira/ Cathedral Yohana Umubatiza Wera mu karere ka Musanze. Mukiza Joseph umunyamabanga ushinzwe iterambere rya Living Hope Group yabwiye INYARWANDA ko iki gitaramo gifite umwihariko ugereranyije n’ibindi bitaramo byagiye bitegurwa mu kuramya no guhimbaza Imana kuko ngo cyateguwe mu buryo bwa Festival (iserukiramuco) aho nta muhanzi mukuru uzaba urimo, dore ko ngo abazaririmbamo bose bazaba banganya igihe bazamara ku rubyiniro.

Living

Living Hope Group yateguye iki gitaramo

Yakomeje avuga ko iki gitaramo kizajya kiba ngarukamwaka kiba muri Kanama buri mwaka. Yagize ati “Iki gitaramo, ni igitaramo kizajya kibaho ngarukamwaka buri kwezi kwa munani (Kanama).” Anavuga ko iki gitaramo kizaba kirimo ibyo kurya no kunywa”, ngo abazacyitabira ntibazicwa n’inyota cyangwa inzara.

Living Hope Group yateguye iki gitaramo ikorerera umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu itorero Anglican Diocese ya Shyira. Yashinzwe muri 2003. Imaze gukora Album z’amajwi ebyiri (Audio 2) na Album y’amashusho imwe (Video 1).

Yagiye yitabira ibitaramo bitandukanye n’amaserukiramuco nka One Song Festival, iyabereye i Kampala, iyabereye i Nairobi n’iyabereye i Kigali. One Song festival ni festival ihuza amakorali ya Anglican yo mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba (Easter Africa) ,iba buri mwaka mu kwezi kwa kanama buri gihugu gihagararirwa na korali.

Living hope ni yo izahagararira igihugu nyuma y’igitaramo cyo ku wa 12 Kanama 2018 ikazahita ikomereza urugendo muri Tanzania aho izitabira iserukiramuco mu ndirimbo zihimbaza Imana rizatangira ku wa 18-19 kanama 2018.

Iki gitaramo cyateguwe na Living Hope Group kizaba ku cyumweru tariki 12 Kanama 2018: Abahanzi n’amakorali bazaririmba ni: Aline Gahongayire, Theo Bosebabireba, Alarm Ministries. Kizabera kuri Stade Ubworoherane i Musanze. Kwinjira ni magatanu (5000Rwf) ku banyeshuri, igihumbi (1000Rwf) ahasanzwe, ibihumbi bitatu mu myanya y’icyubahiro (3000Rwf) na bitanu (5000Rwf) muri VVIP. Beni Abayisenga ni we uzayobora iki gitaramo(MC). Kizatangira guhera saa kumi z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

igiaram

Living Hope Group yateguye igitaramo 

kizatangira

Aha Living Hope Group yari yitabiriye Festival y'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yabereye i Nairobi

Festival

Aha yari yitabiriye Ones Song Festival yabereye i Kampala

concert

Igitaramo giheruka bagikoreye mu karere ka Musanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND