RFL
Kigali

Musabe Dieudonne yashimagije Gogo

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:3/07/2015 12:00
2


Umuhanzi Musabe Dieudonne uririmba indirimbo zahimbiwe Imana wamenyekanye ubwo yaririmbaga indirimbo’Network-Amasengesho’ ndetse na ‘Visa’ yafashe umwanya we ashimira Gogo na we uririmba izi ndirimbo akaba anitegura kumurika album ye ya mbere yise’Icyo nifuza’



Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na inyarwanda.com yemeje ko Mahoro Gloria uzwi ku izina rya Gogo akwiriye kubera abandi bagenzi be bakiri bato urugero rw’umuntu waharaniye gukora umurimo w’Imana abinyujije mu buhanzi bw’indirimbo akaba ateye intambwe yo kumurika album. Musabe yagize  ati “ Gogo yatangiye muzika akiri muto cyane, akomeza kubishyiramo imbaraga. Nubwo muzika natwe b’abasore iba itugoye ariko ku bakobwa ho bahura n’izindi mbogamizi ku ruhande harimo no kwitinya . Kuba rero yarakomeje kugira umuhati, agakomeza gukora indirimbo, akazikorera amashusho, none akaba ateye intambwe yo kubasha kumurika album ku giti cye ni ikintu namushimira , nshimira n’Imana imukoresha ngo avuge ubutumwa bwiza kandi mbwira n’abandi kudacika intege kuko babonye ubabera urugero.”

Musabe Dieudonne

Yunzemo ati “ Ni umukobwa ukorana umuhati, kudacika intege, guhorana ishyaka, gukomeza bagenzi be igihe bacitse intege ndetse no kudahwema gufasha abandi mu bitaramo byose atumirwamo. N’ubwo bidakunze kubaho nk’umuhanzi mugenzi we mushimiye umurimo akora kandi musaba kutazigera asubira inyuma uko byaba bikomeye kose.”

Musabe yakomeje avuga ko abakobwa bakiri bato badakwiriye kwitinya kuko burya ngo ahari ubushake n’Imana itanga ubushobozi n’inzira.

Uko Gogo yakiriye gushimirwa na Musabe Dieudonne n’icyo yasezeranyihe abazitabira igitaramo cye

Nyuma y’ikiganiro twagiranye na Musabe, twaganiriye na Gogo na we agira icyo adutangariza . Gogo yagize ati “ Ndishimiye cyane kubona umuhanzi mugenzi wanjye antera imbaraga. Ubusanzwe  abambanjirije bakunda kubikora babinyujije ku mbuga nkoranyambaga ariko kuba yemeye kubikora kuri public ndamushimiye cyane kandi na we mwifuriza gukomeza kuvuga ubutumwa bwiza.”

Yagize n’icyo avuga kuburyo yakiriye kuba agiye kumurika album ku nshuro ya mbere n’icyo asezeranya abazaza kwifatanya na we. Ati “ Mfite amatsiko menshi w’uriya munsi kandi ndabyishimiye cyane. Icyo nsezerayanya abazahagera ni uko tuzatarama mu buryo bwa Live music ,bizaba ari ibyishimo turamya Imana nta Playback izaba ihari cyane ko abantu benshi bazafatanya nanjye ari abaramya.”

Umuhanzikazi Gogo

Umuhanzikazi Gogo

Mahoro Gloria

Ku nshuro ya mbere agiye kumurika album'Icyo nifuza'

Gogo yatangiye kuririmba indirimbo zihimbaza  Imana muri 2007, abitangirira mu itsinda rya Annointed Vessels bakiga mu mashuri yisumbuye. Mu mwaka wa 2013 nibwo yatangiye kuririmba ku giti cye ariko akomeza no kuririmba muri Anointed Vessels. Mu buzima busanzwe umuhanzikazi Gogo ni umunyeshuri  mu mwaka wa 3(Consturction), muri kaminuza y’u Rwanda ,ishami ry’ahahoze ari ishuri ry’ikoranabuhanga(KIST). Ni umukristu mu itorero rya Living Word ribarizwa i Kanombe.

Ku itariki 19 Nyakanga 2015 nibwo uyu muhanzikazi azamurika album ye ya mbere afatanyije na Serge Iyamuremye, Healing worshipe Team ndetse n’itsinda yatangiriyemo muzika rya Annointed Vessels. Pasiteri Julienne niwe uzabwiriza Ijambo ry’Imana ndetse anafate umwanya wo kuririmbira Imana.  Igitaramo kikazabera mu rusengero rwa New Life Bible Church ruteganye n’ishuri rikuru rya Kagarama High School . Kwinjira bizaba ari ibihumbi bibiri kuri buri muntu(2000 Frw).

Reba hano amashusho y'indirimbo'Nturakizwa' ya Gogo 

 

Reba hano amashusho y'indirimbo'Network' ya Musabe 


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David Mugisha8 years ago
    Ndumva atari gsa.
  • Grace8 years ago
    Ooh byiza cyane mukomerezeho kandi turabakunda ....





Inyarwanda BACKGROUND