RFL
Kigali

Muri Yezu Kristu, duhinduke nk’umugati utunga roho z’abandi: amasomo yo kuri uyu wa gatatu 18/04/2018

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/04/2018 10:23
1


Uyu munsi ni kuwa 3, ni icyumweru cya 3 cya Pasika, aya ni yo masomo kiliziya gatolika izirikana uyu munsi.



ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’lntumwa (Intu 8, 1b-8)

Umunsi w’urupfu rwa Sitefano, haduka itotezwa rikomeye muri Kiliziya y’i Yeruzalemu, maze bose uretse Intumwa, batatanira mu turere twa Yudeya na Samariya. Abantu bubaha Imana, bahamba Stefano, baramuririra cyane. Naho Sawuli we agumya kuyogoza Kiliziya, akinjira mu mazu agafata abagabo n’abagore, akabashyira mu buroko.

Abari batatanye bagendaga hose bamamaza Inkuru Nziza y’ijambo ry’Imana. Filipo na we aramanuka ajya mu mugi wa Samariya, yigisha abahatuye ibya Kristu. Rubanda bashishikariraga n’umutima umwe inyigisho za Filipo, kuko bari barumvise ibitangaza yakoraga kandi bakanabibona. Koko rero, roho mbi zasohokaga mu bari bahanzweho zisakuza, ibimuga byinshi n’ibirema bigakira. Nuko muri uwo mugi haba ibyishimo byinshi.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

(Zab 66 (65), 1-3a, 4-5, 6-7a)

Inyikirizo/ Mahanga yose, nimusingize Imana. Mahanga yose, nimusingize Imana, muririmbe ikuzo ry’izina ryayo, muyikuze muvuga ibisingizo byayo.

Nimubwire Imana muti « Mbega ibikorwa byawe ngo biratera ubwoba! « Abatuye isi bose bapfukamye imbere yawe, bakagucurangira baririmba izina ryawe !»

Nimuze mwirorere ibikorwa by’Imana, yo abantu batinyira imyato: Yahinduye inyanja ubutaka bwumutse, n’uruzi barwambuka ku maguru rwakamye kare; ni yo mpamvu tuyigirira ibirori. Ku bubasha bwayo, iraganje ubuziraherezo.

 IVANJILI

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu ukoyanditswe na Mutagatifu Yohani (Yh 6, 35-40) Muri icyo gihe, Yezu abwira imbaga y’Abayahudi ati «Ni jyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho. Nyamara narabibabwiye: murambona ariko mukanga kwemera. Uwo Data ampa wese angeraho, kandi uza ansanga sinzamujugunya hanze. Namanutse mu ijuru ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nje gukora ibyo Uwantumye ashaka. Icyo Uwantumye ashaka ni ukutagira n’umwe nzimiza mu bo yampaye, ahubwo nkazamuzura ku munsi w’imperuka.lcyo Data ashaka, ni uko ubona Mwana wese akamwemera yagira ubugingo bw’iteka, maze nkazamuzura ku munsi w’imperuka.»

Iyo ni Ivanjili Nyagatifu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eugenie 6 years ago
    Murakoze cyane





Inyarwanda BACKGROUND