RFL
Kigali

Munishi, Umuhanzi w'icyamamare mu karere waririmbye 'Yesu Mambo Yote' yasesekaye i Kigali

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/12/2017 17:48
0


Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017 ni bwo umuhanzi w'icyamamare mu karere, Pasiteri Munishi Faustin yasesekaye i Kigali aho aje mu gitaramo yatumiwemo n'umuhanzi Timamu Jean Baptiste.



Munishi yavuye i Kanombe yerekeza ku Gisozi kuri Dove Hotel. Ubwo yari ageze i Kanombe wabonaga ku maso yishimye cyane, gusa ntiyabashije kuvugana cyane n'abanyamakuru kuko ari buganire nabo mu kiganiro kibera kuri Dove Hotel. Munishi ni umuhanzi uba mu gihugu cya Kenya ariko akaba akomoka muri Tanzania.

Munishi, akunzwe cyane mu ndirimbo;Yesu mambo yote,Wanamwabudu Nani,Malebo, Usiabudu Amerika, Gazeti Sio Ugali, Yesu nakupenda n'izindi. Ni umuhanzi umaze igihe kinini mu muziki,indirimbo ze zikaba zikunzwe cyane cyane mu karere k'Akafrika y'Iburasirazuba. Munishi aje mu Rwanda ku butumire bw'umuhanzi Timamu ufite igitaramo yise 'Humura mwana wanjye live concert' kizaba tariki 3/12/2017. 

Munishi

Munishi yamaze kugera mu Rwanda

Muri iki gitaramo cyatumiwemo Munishi, abandi baririmbyi bazafatanya na Timamu hari; Bigizi Gentil uzwi cyane nka Kipenzi, Deo Munyakazi ukirigita inanga na Kingdom of God Ministries. Nkuko Timamu Jean Baptiste yabitangarije Inyarwanda.com iki gitaramo 'Humura mwana wanjye lice concert' kizabera i Gisozi kuri Dove hotel kuva isaa cyenda z'amanywa. Kwinjira ni 2000Frw, 5000Frw harimo n'icyo kunywa ndetse na 10,000Frw harimo icyo kunywa na CD y'indirimbo za Timamu. 

Timamu

Igitaramo Timamu yatumiyemo Munishi

UMVA HANO 'HUMURA MWANA WANJYE' YA TIMAMU

REBA HANO 'YESU MAMBO YOTE' YA MUNISHI

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TIMAMU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND