RFL
Kigali

Munishi umaze imyaka 37 mu muziki akaba akunda cyane u Rwanda ngo nta muhanzi nyarwanda n'umwe azi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/12/2017 12:21
0


Munishi Faustin ni umuhanzi ukomeye mu karere mu muziki wo kurama ya no guhimbaza Imana. Munishi watangiye umuziki mu 1980 yatangarije abanyamakuru bo mu Rwanda ko nta muhanzi nyarwanda n'umwe azi.



Munishi ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo;Yesu mambo yote,Wanamwabudu Nani,Malebo, Usiabudu Amerika, Gazeti Sio Ugali, Yesu nakupenda n'izindi. Mu ntangiriro z'Ukuboza 2017 ni bwo Munishi yaje mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere. Iby'uko nta muhanzi n'umwe azi wo mu Rwanda, Munishi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru b'i Kigali tariki 2/12/2017. Munishi yahamije ko mu bahanzi bo mu Rwanda bakora umuziki wa Gospel nta n'umwe azi ndetse ngo nta n'indirimbo n'imwe azi y'umuhanzi wo mu Rwanda. 

Pastor Munishi Faustin yagize ati:"Nta muhanzi wo mu Rwanda nzi, gusa hari korali yo mu Rwanda numvise yitwa Ambassadors, indirimbo zabo ni nziza zirakunzwe muri Tanzaniya na Kenya.(...) Mu by'ukuri nkunda u Rwanda, ndashima Imana ko yampaye ubutumwa bukomeye ku Rwanda kandi ndayishima ko ngeze mu Rwanda" Munishi ngo yifuzaga cyane kuza mu Rwanda azanywe n'indege ndetse agasubira muri Kenya ari mu ndege. Ni ko byagenze kuri kuko yaje i Kigali mu ndege ya RwandAir. 

Munishi

Munishi (hagati) mu kiganiro n'abanyamakuru 

Icyakora Munishi avuga ko azi korali Ambassadors of Christ kuko ikunze kujya muri Kenya na Tanzania ikahakorera ivugabutumwa mu ndirimbo. Si ibyo gusa ahubwo ngo Ambassadors of Christ ikunzwe cyane mu karere ka Afrika y'Iburasirazuba kubera indirimbo zayo zikora ku mitima ya benshi. Munishi yavuze ko abaririmbyi ba Ambassadors of Christ bafite amajwi meza aherekeza ubutumwa bwiza buba buri mu ndrimbo zabo. 

Munishi uvuga ko akunda cyane u Rwanda, yagiriye inama abahanzi bo mu Rwanda abasaba gukora indirimbo ziri mu Kiswahili n'izindi ndimi kugira ngo benshi barusheho kumva ubutumwa buri mu ndirimbo zabo. Si ibyo ahubwo ngo bakwiye no kwegera abandi bahanzi bo mu karere bagakorana indirimbo. Yahereye kuri Timamu wamutumiye mu Rwanda, atangaza ko nawe akwiriye kuririmba no mu Giswahili ndetse anamwemerera ko namwengera bashobora no gukorana indirimbo.

Ko Munishi nta muhanzi wo mu Rwanda azi, yamenyanye gute na Timamu?

Nyuma yo gutangaza ko nta muhanzi wo mu Rwanda azi, Munishi yabajijwe uko yahuye na Timamu n'icyatumye amwizera akemera kuza mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, avuga ko Timamu yamubonye ageze mu Rwanda bakaba batari baziranye. Munishi yavuze ko hari umunyamakuru uba muri Kenya wabahuje, gusa ngo umugabo witwa Claude uba mu Rwanda ni we watumye Munishi yizera Timamu kuko ngo hari abajya batumira umuhanzi bikarangira bigaragaye ko ari abatekamutwe cyangwa se bikaza kumenyekana ko babakinishiga.

Munishi yatanze urugero rw'ibyamubayeho ubwo yatumirwaga na Timamu, umuntu umwe wo muri Kenya akamwaka amafaranga kugira ngo amuhe gusa nimero y'umuntu wo mu Rwanda yasobanuza neza. Urundi rugero yatanze ni igihe ngo yatumiwe muri Tanzaniya mu birori byari kwitabirwa na Perezida w'icyo gihugu ariko yagerayo akabura umuntu n'umwe umwakira akirwariza kuri buri kimwe cyose yaba kurya ndetse n'icumbi, nyuma akaza gutega agasubira muri Kenya atitabiriye ibyo yari yatumiwemo.

Claude

Uyu mugabo witwa Claude ngo ni we watumye Munishi yizera Timamu

Abantu batunze indirimbo bataguze ni abajura ntabwo bazajya mu ijuru-Pastor Munishi

Munishi ubwo yaririmbiraga abari mu gitaramo yatumiwemo i Kigali

Munishi yaje mu Rwanda ku butumire bw'umuhanzi Timamu Jean Baptiste wamutumiye mu giterane 'Humura mwana wanjye Live concert' cyabaye ku Cyumweru tariki 3/12/2017. Ni igitaramo cyabereye ku Gisozi kuri Dove Hotel kitabirwa n'abantu mbarwa batagera ku 100. Timamu yari kumwe na Munishi, Deo Munyakazi na Kingdom of God Ministries. Kwinjira byari 2000Frw, 5000Frw harimo n'icyo kunywa ndetse na 10,000Frw harimo icyo kunywa na CD y'indirimbo za Timamu.

Dove Hotel

Igitaramo Munishi yatumiwemo i Kigali kitabiriwe n'abantu mbarwa

Munishi

Munishi ubwo yari ageze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere

Munishi yageze bwa mbere mu Rwanda ashimira Imana ko ubuhanuzi yahawe bwasohoye anashimira Perezida Kagame

Ibyo gushima no kunengwa ku gitaramo Timamu yatumiyemo Munishi cyikitabirwa n'abantu mbarwa

Abantu batunze indirimbo bataguze ni abajura ntabwo bazajya mu ijuru-Pastor Munishi

 

UMVA HANO 'HUMURA MWANA WANJYE' YA TIMAMU

REBA HANO 'YESU MAMBO YOTE' YA MUNISHI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND