RFL
Kigali

Kuki Munishi uherutse mu Rwanda agataramira abantu mbarwa atakije i Kigali mu gitaramo cya Mpundu Bruno ?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/12/2017 9:55
0


Kuri Noheli, tariki 25/12/2017 ni bwo umuhanzi w'icyamamare mu karere Munishi Faustin uba muri Kenya yagombaga gutaramira mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo na Mpundu Bruno umuhanzi unabarizwa muri Alarm Ministries.



Munishi ni muhanzi ki?

Munishi ni umuhanzi w'icyamamare mu karere. Ni umwe mu barambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko yatangiye kuririmba mu mwaka wa 1980. Avuka muri Tanzaniya akaba atuye muri Kenya. Kugeza ubu afite album 10. Munishi yamenyekanye cyane mu ndirimbo;Yesu mambo yote,Wanamwabudu Nani,Malebo, Usiabudu Amerika, Gazeti Sio Ugali, Yesu nakupenda n'izindi. Ni ubwa mbere Munishi yari ageze mu Rwanda, ibintu byamushimishije cyane kuko yari amaze imyaka myinshi abyifuza.

Kuri ubu ariko ntabwo Munishi akije i Kigali nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Mpundu Bruno wari wamutumiye. Kuri gahunda byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 22/12/2017 ari bwo Munishi yagombaga kugera i Kigali, gusa bitunguranye yaje gutangariza abari bamutumiye ko atakije mu Rwanda.

Mpundu

Mpundu Bruno wari watumiye Munishi

Mpundu Bruno yavuze ko nubwo Munishi atakije mu Rwanda, bitazabuza igitaramo gukomeza na cyane ko yatumiye abandi baririmbyi bakunzwe hano mu Rwanda. Aganira na Inyarwanda.com, Mpundu Bruno yagize ati; "Munishi ntakibonetse yagize izindi mpamvu zituma atakije muri concert yanjye,.. nzakorana n'abasigaye". Inyarwanda twabajije Mpundu Bruno impamvu nyamukuru itumye Munishi ataza mu gitaramo cye, adusubiza muri aya magambo: "Munishi yari ari muri Tanzania mu biterane ndetse na Kenya ngo bya Christmass"

Image result for Munishi inyarwanda amakuru

Munishi ntakigarutse i Kigali

Kuba Munishi yari aherutse mu Rwanda muri uku kwezi k'Ukuboza mu gitaramo kitabiriwe n'abantu mbarwa batagera ku 100 ndetse hakaba hari n'abavuga ko Munishi atazagaruka vuba mu Rwanda bitewe n'igitaramo yatumiwemo na Timumu kititabiriwe, byatumye tubaza Mpundu Bruno niba yari afite icyizere ko Munishi azitabira igitaramo cye, adusubiza muri aya magambo: "Icyizere mfite ni uko (Munishi) tuvugana hafi buri gihe na nyuma ya concert yari arimo (kuri Dove Hotel) twaranavuganye, yiteguye kuza ndizera ko azaza". Kuri ubu ariko byamaze guhinduka kuko Munishi atakije mu Rwanda. Mpundu Bruno twamubajije impamvu yari yatumiwe Munishi, adubiza gutya:

Munishi nkunda indirimbo ze kuva kera, indirimbo ze zirimo ubutumwa bwiza, nifuje ko yaza kuko ni umuntu ukuze mu myaka kimwe nuko nifuje ko n'abantu bakuru baza mu gitaramo cyanjye kizaba kuri Noheli kuko akenshi ibitaramo byacu bikunze kuzamo abantu bakiri bato. Hamwe no gusenga Imana, mfite icyizere ko igitaramo cyanjye kizitabirwa. 

Muri iki gitaramo Mpundu Bruno agiye gukora, kizamurikirirwamo album nshya y'uyu muhanzi yitwa 'Yesu uri Uwera' yitiriye indirimbo ye yakoranye na Israel Mbonyi. Ni igitaramo kizaba kuri Noheli tariki 25/12/2017 kikabera ku Kicukiro kuri New Life Bible church.  Mpundu Bruno azaba ari kumwe na Alarm Ministries, True Promises, Bosco Nshuti na Ben&Chance. Iki gitaramo kizatangira saa cyenda z'amanywa gisozwa saa mbiri z'ijoro, kwinjira ni 5000Frw muri VIP ugahabwa na CD y'indirimbo ze na 2000Frw mu myanya isanzwe.

Mpundu

Igitaramo Mpundo Bruno agiye gukora yari yagitumiyemo Munishi

Munishi ntabwo ari ubwa mbere yari agiye kuza mu Rwanda

Munishi yaherukaga mu Rwanda mu minsi micye ishize aho yari yatumiwe n'umuhanzi Timamu Jean Baptiste mu gitaramo yamurikiyemo album ye nshya ya kane yise 'Turakomeje'. Ni igitaramo cyabaye tariki 3 Ukuboza 2017 kibera ku Gisozi kuri Dove Hotel, kitabirwa n'abantu mbarwa dore ko bageraga kuri 50 wakongeramo n'abaririmbyi bose n'abandi bari bafite imirimo, bakagera hafi ku 100. Yaba Munishi ndetse na Timamu, buri umwe yavuze ko yishimiye iki gitaramo. 

Dove Hotel

Intebe zari zambaye ubusa mu gitaramo Munishi yatumiwemo na Timamu

Timamu yanejejwe n'igitaramo yatumiyemo icyamamare Munishi cyikitabirwa n'abatagera ku 100-AMAFOTO

Bacye bari muri iki gitaramo bafashijwe cyane na Munishi

REBA HANO 'Wanamwabudu Nani' YA MUNISHI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND