RFL
Kigali

Muhire Nzubaha yasohoye amashusho y'indirimbo 'Himbazwa' yakoranye na Bigizi Gentil-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/11/2017 15:46
0


Umuhanzi Muhire Nzubaha ubarizwa mu karere ka Gicumbi yisunze umuhanzi Bigizi Gentil uzwi nka Kipenzi bakorana indirimbo bise 'Himbazwa' ndetse kigeza ubu amashusho yayo yamaze kugera hanze.



Amashusho y'iyi ndirimbo 'Himbazwa' agiye hanze nyuma y'iminsi micye amajwi yayo agiye hanze. Muri iyi ndirimbo Himbazwa, aba bahanzi Muhire Nzubaha na Bigizi Gentil (Kipenzi) baririmbamo aya magambo:"Himbazwa Mana, Himbazwa shyirwa hejuru kuko ubikwiriye umbera byose muri byose nkenera akira ishimwe ryuzuye umutima wanjye." 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HIMBAZWA' YA MUHIRE NA KIPENZI

Muhire Nzubaha asengera mu itorero rya ADEPR Rubavu, paruwasi ya Mbugangari, umudugudu wa Lebanoni. Yize amashuri abanza muri DRC,ayisumbuye ayigira i Goma mu buforomo rusange ndetse akomereza kaminuza kuri ISTS/GOMA. Ubu  afite icyiciro cya mbere cya kaminuza( A1) muri General Nursing, akaba akorera kuri gereza ya Gicumbi nk’umuforomo. Umuziki yatangiye kuwukora muri 2008, gusa kubera amasomo yamuzitije, ubu ni bwo ari kuwukora cyane, aho amaze gushyira hanze indirimbo zinyuranye. 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HIMBAZWA' YA MUHIRE NA KIPENZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND