RFL
Kigali

Muhire Nzubaha yashyize hanze indirimbo ze za mbere nyuma y’imyaka 8 yinjiye mu buhanzi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/10/2016 19:12
0


Umusore witwa Muhire Nzubaha yamaze gushyira hanze ibihangano bye bya mbere yakoze ku giti cye nyuma y’imyaka umunani atangiye guhanga aho yandikaga indirimbo akaziha amakorali. Abajijwe impamvu hashize iyo myaka yose, yabwiye Inyarwanda.com ko yabanje kuzitirwa n’amasomo ariko ubu akaba abohotse.



Muhire Nzubaha ni yo mazina ye ari ku irangamuntu, gusa akaba afite n’irindi zina rya Moise ritaba ku irangamuntu. Nzubaha Muhire wavutse tariki 1/05/1989, akavukira Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ni mwene Nzubaha Ezechiel na Mukakamari N Bahunde Ruth bose mangingo aya bakaba bakiriho.

Muhire Nzubaha

Muhire Nzubaha umaze imyaka 8 yandikira amakorali indirimbo

Uyu musore wakuze akunda gusenga cyane, kuri ubu asengera mu itorero rya ADEPR Rubavu, paruwasi ya Mbugangari, umudugudu wa Lebanoni. Yize amashuri abanza muri DRC,ayisumbuye ayigira i Goma mu buforomo rusange ndetse akomereza kaminuza kuri ISTS/GOMA. Ubu  afite icyiciro cya mbere cya kaminuza( A1) muri General Nursing, akaba akorera kuri gereza ya Gicumbi nk’umuforomo.

Ubuzima bwe mu muziki uhimbaza Imana

Muhire Nzubaha uvuga yari yarazitijwe n’amasomo, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ze ebyiri arizo: Mutima wanjye n’indi yitwa Ndengera Mwami. Ati “Natangiye guhanga indirimbo muri 2008 ariko ubu nibwo natangiye kuzishyira ahagaragara, nari narazitiwe n’amasomo”

Muhire Nzubaha

Muhire avuga ko kuri ubu afite umwanya uhagije wo gukora umuziki

Mbere yo kwinjira mu muziki, Muhire yabwiye Inyarwanda ko yagiye aririmba mu makorali atandukanye ndetse no igihe kitari gito akaba yarabaye mu buzima bwo kuvuga ubutumwa bwiza. Avuga kandi ko yajyaga ahimba indirimbo akaziha amakorali akomeye mu itorero rya ADEPR n’ahandi. Yagize ati: “Nakoreye amakorali indirimbo urugero korali Ijwi ry'impanda,korali Lebanoni,korali Urumuri,korali Urukundo zo muri ADEPR Rubavu ndetse n’imwe muri korali yo mu itorero Inkurunziza Rubavu yitwa Sauni na korali Abarindiriye umwami yo muri Gicumbi."

UMVA HANO 'NDENGERA MWAMI' YA MUHIRE NZUBAHA


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND