RFL
Kigali

Muhire Nzubaha ufite indoto zo gusakaza umuziki we muri Afrika ari kubarizwa muri Uganda muri gahunda z'umuziki-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/07/2018 12:13
0


Nyuma y'iminsi micye adutangarije ko afite indoto zo kugeza umuziki we mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba no muri Afrika yose muri rusange, kuri ubu Muhire Nzubaha ari kubarizwa mu gihugu cya Uganda mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Asante Mungu'.



Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Facebook mu mugoroba w'iki Cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018, umuhanzi Muhire Nzubaha yatangaje ko ari kubarizwa muri Uganda mu mujyi wa Kampala mu gace kitwa Munyonyo muri gahunda z'umuziki we aho yajyanye na Producer Karenzo umwe mu bahagaze neza mu Rwanda mu gutunganya amashusho y'indirimbo z'abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

UMVA HANO 'ASANTE MUNGU' YA MUHIRE NZUBAHA

Muhire Nzubaha ari gufata amashusho y'indirimbo ye 'Asante Mungu' aherutse gushyira hanze. Muhire Nzubaha avuga ko abakunzi b'Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu karere ko impamvu bagiye kuyikorera muri Uganda izagaragara amashusho y'iyi ndirimbo ubwo azaba yagiye hanze.

'Asante Mungu' ni indirimbo iri mu rurimi rw'Igiswahire gusa. Muhire Nzubaha afata indirimbo ye 'Asante Mungu' nk'iturufu igomba kumwinjiza muri Afrika by'umwihariko mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba bitewe n'uko ururimi rw'Igiswahili yayiririmbyemo rukoreshwa mu bihugu bitandukanye bihana imbibi n'u Rwanda.

AMAFOTO YA MUHIRE ARI MURI UGANDA

Muhire Nzubaha

Muhire mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye nshya

Muhire NzubahaMuhire NzubahaMuhire Nzubaha

Producer Karenzo ni we uri gufata amashusho y'indirimbo ya Muhire

Muhire NzubahaMuhire Nzubaha

Muhire Nzubaha ari kubarizwa muri Uganda muri gahunda z'umuziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND