Mugwema N Wilson ukuriye kompanyi yitwa Sensitive Limited akaba n’umwe mu bayobozi bashinzwe gutangaza amakuru mu itorero Foursquare Gospel church rya Kimironko, ahagurukanye iyerekwa ryo gukora igitaramo ngarukamwaka yise Ibihimbano by’Umwuka cy’indirimbo za kera n'igisirimba.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Mugwema yavuze ko iki gitaramo kizajya kirangwa n’umuziki w’indirimbo z'igisirimba n'indirimbo za kera ziganjemo izo mu gitabo mu Gushimisha Imana no mu gakiza z’izindi za kera za karahanyuze z’abahanzi banyuranye muri Gospel zagiye zikundwa, ziririmbwe mu buryo bwa kinyafrika.
Twamubajije impamvu agiye kujya ategura ibitaramo by’indirimbo za kera ndetse n'igisirimba, niba ari uko atemeranya n’umuziki w’ubu ukunzwe cyane n'urubyiruko, yadutangarije ko yabitewe n’uko hari abantu bakuze batiyumvamo cyane umuziki w’ubu kuko baba bifuza kongera kumva wa muziki wa kera mu bihe byabo. Indi mpamvu yabimuteye ngo ukwereka urubyiruko uburyohe bw’umuziki wa kera. Mugwema N Wilson yagize ati:
Ni ibintu bisanzwe, nkora ku giti cyanjye aho ntegura igiterane ngarukamwaka ‘Ibihimbano by’umwuka’, twifuza ko abantu bazajya baririmba indirimbo zo mu bihe bya kera zo mu gushimisha Imana no mu Gakiza n’indirimbo z’indi za karahanyuze za Gospel zagiye zikundwa ziririmbwe mu buryo bwa kinyafrika. Usanga rero abantu bakuze indirimbo zindi zisanzwe badashobora kugira umwanya wo kuzumva cyangwa se rimwe ntibabisobanukiwe ntibanabyumve, ni yo mpamvu twatekereje ko twajya tubaha umwanya, bakaza bakumva indirimbo zo mu bihe byashize, bakumva umwimerere w’indirimno zo ha mbere. Si ibyo gusa turateganya no kujya dukoresha ibikoresho byakoreshwaga kera nk’ingoma, amapendo,ingondera, inanga n’ibindi.
Mugwema N Wilson utangije gahunda yo gukora igiterane cy'indirimbo za kera
Intego nyamukuru y’iki gitaramo ngarukamwaka cyiswe ‘Ibihimbano by’Umwuka’, Mugwema N Wilson yabwiye Inyarwanda.com ko ari ukubona benshi bafashwa yaba abakuru n’abato ndetse hakaboneka abantu bakira agakiza. Yagize ati "Inyungu duteganya si iy’amafaranga ahubwo icyo dushaka ni ukugeza ku bantu za ndirimbo za kera bari barabuze. Tuzaba tugamije no kubona abantu benshi bakira agakiza."
Ku ikubitiro iki gitaramo kigiye kubera mu itorero Foursquare Gospel church tariki 12 Werurwe 2017. Mugwema N Wilson avuga ko iki giteramo kizajya kibera mu matorero anyuranye azajya abaha uburenganzira bivuze ko ubutaha mu mwaka wa 2018 kizabera ahandi hatari muri Foursquare Gospel church ndetse akaba yanavuze ko hari igihe cyazabera muri Zion Temple mu Gatenga.
Ku nshuro ya mbere iki gitaramo giteganijwe kuri uyu wa 12 Werurwe 2017 cyatumiwemo abahanzi barimo Bea & Ndutira, Elisee, Ndamayize, Damascene n'itsinda ry'Abayumbe, kwinjira akaba ari ukwishyura ibihumbi 5 (5000Frw) mu myanya y'imbere ndetse n'ibihumbi bitatu (3.000Frw) mu myanya isanzwe. Abahanzi batumiwe ni abo twavuze haruguru akaba ari abahanga cyane mu gisirimba ndetse no mu ndirimbo z'indi za kera.
Mugwema N Wilson ukuriye Sensitive Limited izajya itegura ibi biterane
Iki ni cyo gitaramo Wilson yateguye ku nshuro ya mbere
TANGA IGITECYEREZO