RFL
Kigali

C John yasohoye indirimbo 'Wambereye Mwiza' yanditse nyuma yo kubona itandukaniro rya Yesu n'abantu-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/12/2018 16:41
1


Mugabo C John uzwi cyane nka C John mu muziki yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Wambereye mwiza' yanditse mu mwaka wa 2009 nyuma yo kubona itandukaniro riri hagati ya Yesu Kristo n'umwana w'umuntu.



C John yatangarije Inyarwanda.com ko amajwi y'iyi ndirimbo ye nshya yatunganyijwe na Producer Marc Kibamba. Twamubajije impamvu yayise 'Wambereye mwiza' adusubiza ko Yesu yari amaze imyaka itatu amubereye mwiza. Yagize ati: "Yesu yari amaze imyaka 3 ambereye mwiza cyane, ni we muntu twari tumaranye imyaka itatu ntaramubonaho inenge kandi kugeza n'ubu ntayo ndamubonaho. Abantu bose twabanye byari bigoye kugira ngo marane n'umuntu amezi nk'atatu atari yankorera amarorerwa. Yesu ni 'sans défaut'.

Mugabo C John

Mugabo C John

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'WAMBEREYE MWIZA' YA C JOHN

Muri iyi ndirimbo 'Wambereye mwiza' humvikanamo ijwi ry'umuraperi NPC. Ibi byatumye tubaza C John impamvu uyu musore ari we yashimye gukorana nawe adusubiza agira ati: "NPC arapa neza kandi afite umuriro wo gukorera Imana." Yavuze ko n'ubusanzwe ari umufana ukomeye w'injyana ya Hiphop. Ati: "Nkunda Hiphop ndi umufana wayo bikaze."

Kuba iyi ndirimbo ye yarayanditse muri 2009, akaba ayishyize hanze nyuma y'imyaka icyenda, twamubajije impamvu yatinze kuyishyira hanze nuko C John adusubira agira ati: "Byatewe no kwibera mu buzima busanzwe, umuntu aba yabuze umwanya ubundi yabuze amafaranga!" Ku bijyanye n'ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ye ndetse n'abo igenewe, yavuze ko umuntu utari wamenya Yesu Kristo bigoye kuba yasobanukirwa neza ukuntu Yesu ari mwiza.

Mugabo C John

C John yagize ati: "Ku muntu utari wamenya umwami biragoye kubimwumvisha, ariko Yesu yambereye mwiza pe. Umuntu utazi Yesu namwifuriza kumumenya kuko ni bwo yatahura neza ibyo ndimo kuririmba." Tumubajije umubare w'indirimbo amaze gukora yavuze ko iyi ashyize hanze ari iya 7. Twamubajije icyo abwira abantu baba bafite amatsiko y'igihe amashusho y'iyi ndirimbo azabonekera, adusubiza agira ati: "Niba bafite amafaranga bazayampe kuko n'ubundi ari mu byo nabuze ngo nkore videos."

C John yakomeje atangariza Inyarwanda.com ko atari yabona amafaranga kandi ko atari yabona n'ibyemezo by'ijuru bimwemerera kwinjira muri uwo mushinga wo gukora amashusho. Yagize ati: "Ntabwo ndabona ibyemezo by'ijuru binyemererera gukora videos." Yavuze kandi ko afite imishinga inyuranye irimo no gushyira hanze izindi ndirimbo zitandukanye harimo iyo agiye gushyira hanze mu minsi ya vuba yuzuza albumu ye ya mbere. 

Mugabo C John

C John yabwiye Inyarwanda.com ko iyo yandika indirimbo yibanda ku butumwa bw'amashimwe. Yagize ati: "(Nibanda) ku gukora kw'Imana ariko na none biterwa n'ukuntu inspiration ije ariko ibingarukamo kenshi ni amashimwe." Abajijwe intego afite mu muziki, C John yagize ati: "Ni uko abantu bamenya kugira neza kw'Imana tugafatanyiriza hamwe kuyishima kuko Ihambaye."

Avuga ko inzozi afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari ugukora indirimbo zihumuriza abantu, bagaha agaciro umusaraba wa Yesu kurusha ibindi bintu byose by'agaciro. Ati: "Inzozi zanjye ni ukubona indirimbo zange zisubizamo abantu ibyiringiro bagaha agaciro umusaraba wa Yesu kurusha iby'agaciro byose, natangiye kuzigeraho." Kugeza ubu C John afite indirimbo zinyuranye zirimo: Isezerano, Shimirwa, Wambaye icyubahiro, Ndashima, Shalom, Yesu azabikora na Wambereye Mwiza yamaze gushyira hanze.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'WAMBEREYE MWIZA' YA C JOHN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Umuhungu mwiza weee





Inyarwanda BACKGROUND