RFL
Kigali

Muco Adonis watangije 'One Nation Gospel' yamamaye i Burundi agiye gukorera i Kigali igitaramo yise 'Made in Heaven'

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/11/2017 18:35
0


Mucyo Adonis uzwi cyane nka Muco mu itsinda One Nation Gospel ryamamaye i Burundi no mu karere mu ndirimbo 'Imana si umuntu' izwi cyane nka 'Nzogera kucyo yavuze' agiye gukorera igitaramo i Kigali.



Mucyo Adonis niwe watangije itsinda One Nation. Nyuma y’igihe kitari gito atari kumwe na bagenzi be baririmbana muri One Nation Gospel dore ko we ari mu Rwanda nyuma y’imvururu zabaye i Burundi, yaje gutangira gukora umuziki ku giti cye. Kuri ubu ari gutegura igitaramo yise 'Made in Heaven Live concert' kizabera i Kigali muri Serena Hotel kuri iki cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017 kuva isaa kumi n'imwe z'umugoroba. Kwinjira ni 3000Frw ahasanzwe, 5000Frw ugahabwa CD naho mu myanya y'icyubahiro ni 10,000Frw ugahabwa na CD. 

UMVA HANO 'BETTER THAN THEM' YA MUCO ADONIS

Muri iki gitaramo 'Made in Heaven live concert', Mucyo Adonis azaba ari kumwe na Kingdom of God Ministries, Dominic Ashimwe na The Best Friends of God itsinda rizaturuka i Burundi. Kuva atangiye gukora umuziki ku giti cye, Adonis Mucyo amaze gukora indirimbo zinyuranye aho twavugamo; Urwibuto, Ndategereje, Ndi amahoro  Urukundo ruhebuje n'izindi. Adonis Mucyo avuga ko mu minsi amaze mu Rwanda, Imana yamuhaye ihishurirwa rizagera mu mahanga ya kure. Yagize ati: 

Maze iminsi mu Rwanda nkora ibihangano by’umwuka, navuga ko Imana yampaye irindi hishurirwa kandi rizagera mu mahanga ya kure. Iyi Album nshya maze igihe ntunganya irimo indirimbo zo kubwira abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu, Yesu ukiza abanyamibabaro, Yesu uhindura amateka, Yesu ufite ubushobozi butangaje kandi wakira abamugana bose. Navuga ko ubutumwa burimo budahabanye na gato n’ubwo abantu bagiye bumva mu bindi bihangano twakoze mu myaka yashize, ariko ikiruta byose ni uko ari ubutumwa Imana yampaye nsenga ngo mugeze ku bwoko bwayo, abihana ibyaha bakizwe (Luka 4:18).

Muco Adonis

Umuhanzi Adonis Mucyo ukomoka i Burundi

Uko Adonis yatangiye gukora umuziki ku giti cye

Muco Adonis yabwiye Inyarwanda.com ko ijwi ry’Imana ryamusanze rikamubwira atagomba guhagarika kuririmba nk’uko yari amaze igihe abigambirira mu mutima we kuko abagize One Nation Gospel bari bamaze gutatana. Yaje kwemerera Imana, ajya muri studio, kugeza ubu akaba amaze gukora indirimbo zinyuranye ari nazo agiye kumurikira abakunzi be. Yavuze ko hari igihe Imana igushyira ahantu runaka kugira ngo irebe niba koko ibyo ukora bikurimo kuko hari abo usanga bakorera Imana kubera ikigande.

Kigali: Muco Adonis watangije One Nation yamamaye i Burundi, yatangiye gukora umuziki ku giti cye

Adonis Mucyo ni we watangije itsinda 'One Nation Gospel'

Mucyo

REBA HANO 'IMANA SI UMUNTU' YA ONE NATION GOSPEL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND