RFL
Kigali

Mu rwego rwo kuzamura muzika, Roi G abaye umwe mu bahanzi bafite impano Producer Bob azazamura

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/01/2015 15:18
3


Nyuma yo gukorana n’abahanzi batandukanye barimo nka Cecile Kayirebwa, Diana Teta, Jules Sentore, Massamba, Knowless, Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Umutare Gaby n’abandi benshi yagiye akorera indirimbo kandi zigakundwa, ubu noneho Producer Bob yatangiye urundi rugamba rutoroshye.



Nk’uko yabyiyemeje, Producer Bob kugeza ubu ufite ubuhanga budashidikanywaho mu gutunganya indirimbo, uyu mwaka wa 2015 ugomba kurangira amaze kugira ibikorwa bifatika byo guteza imbere muzika nyarwanda, harimo no gufasha abahanzi bafite impano ndetse ubu akaba yatangiye no kubishyira mu bikorwa.

Umuhanzi Roi G niwe Producer Bob ahereyeho ashaka ko impano ye yamurikira isi

Umuhanzi Roi G niwe Producer Bob ahereyeho ashaka ko impano ye yamurikira isi

Umuhanzi Producer Bob yatangiye gufasha mu kugaragaza impano idasanzwe yo kuririmba yibitseho, ni Irakiza Gilbert uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Roi G, uyu akaba ari umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana ndetse akaba n’umwigisha w’ijambo ry’Imana wanabiherewe amasomo muri Afrika y’Epfo.

Roi G yizeye kuzageza kure muzika ye nyuma abifashijwemo na Producer Bob

Roi G yizeye kuzageza kure muzika ye nyuma abifashijwemo na Producer Bob

Producer Bob

Producer Bob

Kugeza ubu, Producer Bob yatangiye akorera uyu musore indirimbo yitwa “Birashoboka”, iyi ikaba yujuje umubare w’indirimbo 6 uyu muhanzi amaze gukora ariko n’ibindi bikorwa bikaba bizakomeza kandi Producer Bob akaba azakomeza kumukurikirana akamufasha, ndetse nyuma akazanakurikirwa n’abandi bahanzi bafite impano Producer Bob azagenda afasha ngo impano zabo zibashe kumurikira isi biciye mu muziki.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "BIRASHOBOKA"

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Didi19 years ago
    Wow Roi Turakwemera ufite ijwi ryiza kandi uri mubahanga dufite ba baririmbyi, hip hp, rnb, praise and worship byose ubikora neza. Komeza utere imbere tukuri inyuma.
  • Alino9 years ago
    Keep it up bro!There is no limit even the sky isn't!
  • Sabrina9 years ago
    Bob pro Ndasha kuzabonana nawe ndakwera kandi mfite impano





Inyarwanda BACKGROUND