RFL
Kigali

Mu Rwanda hagiye kuba umugoroba wo kuramya wateguwe n'abahanzi batandukanye

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/10/2014 10:56
2


Igitaramo cyahawe izirya rya "Hymn worship evening " cyateguwe ku gitekerezo cy’umuhanzi Aime Uwimana afatanyije n’abahanzi n’abaramyi batandukanye ba hano mu Rwanda ndetse n’itorero rya Christian Life Assambly ( CLA ) kikazaririmbwamo indirimbo zo mu gitabo zitandukanye.



Muri iki gitaramo abazakitabira bose bazataramirwa n’ababahanzi batandukanye kandi bakomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda nka : Aime Uwimana ,Patient Bizimana , Dominic Nic , Aline Gahongayire , Yvan Ngenzi , Liliane Kabaganza , Gaby Irene Kamanzi , Damascene Kanuma , Serge Iyamuremye ,…

aime

Tuganira n’umuhanzi Aime Uwimana , yadutangarije  ko iki atari igitaramo cye kuko ari umugoroba wo kuramya Imana yateguranye n’Abandi bahanzi n’Abaramyi baturuka mu matorero atandukanye ndetse bafatanyije n’Itorero rya Christian Life Assambly ( CLA ) riherereye I Nyarutarama.

nic

Biteganyijwe ko kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu kandi abazakitabira bose bazagirirwa ubuntu bwo kumva indirimbo nyinshi bagiye bakunda ziri mu gitabo nka : Nyunzwe n’ubucuti , Ni yesu wangize kuba umuvandimwe we , Ai Gitare cy’Imana ,Ntabwo nkwiye kujya niganyira ,….

Iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki 9 /11/2014 I Nyarutarama kuri Christian Life Assambly ( CLA ). Kwinjira ni ubuntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Kizatangira ryari c?
  • 9 years ago
    may Almighty God bless them for this





Inyarwanda BACKGROUND