Umuraperi Blaise Pascal umwe mu baraperi bagize 'The Chrap' yatangijwe na Bright Patrick, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Igitangaza’ ivuga uburyo Yesu Kristo ari igitangaza kuko akora ibintu bigatangaza abana b’abantu.
Umuraperi Blaise Pascal umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu muziki uhimbaza Imana by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop, akoze amashusho y’iyi ndirimbo ‘Igitangaza’ nyuma y’igihe gito ashyize hanze andi y’indirimbo ze ebyiri arizo: Kubera Imana ndetse na My King.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo ye ‘Igitangaza’, haragaramo umunyarwenya Clapton uzwi nka Kibonke muri Filime Seburikoko. Clapton agaragara yivuruguta mu byaha anywa itabi n’inzoga, ariko nyuma yo guhura na Yesu Kristo, agakizwa, agahinduka umuvugabutumwa ukomeye, agahamagarira benshi kuva mu byaha.
Clapton mu nzoga mbere yo gukizwa
Nguwo mu miferege kubera inzoga
Yabwirijwe ubutumwa bwiza akorwaho yiyemeza guhinduka
Yarahindutse aba umuvugabutumwa aburira abari mu byaha yahozemo
Blaise Pascal hamwe na Pastor BDP
REBA HANO 'IGITANGAZA' YA BLAISE PASCAL IGARAGARAMO CLAPTON
TANGA IGITECYEREZO