RFL
Kigali

Mu myaka 5 ishize Bright Patrick yatangaga indirimbo kuri Radio bakazanga ariko ubu ni we mwami wa Hiphop muri Gospel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/02/2017 10:24
1


Bright Patrick ni umusore uhimbaza Imana akoresheje injyana ya Hiphop, kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Canada. Bright Patrick azwiho kuba ari we watangije injyana ya Hiphop mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda mu gihe bitari byoroshye dore ko urwo rugendo yaruhuriyemo na byinshi bimuca intege.



Mu buhamya yasangije abakunzi be akoresheje urubuga rwa Facebook, umuraperi Bright Patrick yavuze ko mu myaka 5 ishize yatangaga indirimbo kuri Radio (yirinze kuvuga izina ryayo), bakanga kuzakira bakamubwira ko ari mbi cyane kuko ngo zabaga zitujuje ireme bagenderaho bakina indirimbo kuri iyo Radiyo.

Ibyo byashavuje umutima w’uyu muraperi Bright Patrick dore ko izo ndirimbo ze zabaga zakorewe muri studio ikomeye ndetse zakozwe n’umu producer w’umuhanga byongeye hakaba hari indirimbo uwo mu producer yakoze zakinwaga kuri iyo Radiyo yanze kwakira indirimbo ze. Bright Patrick avuga ko yaryumyeho dore ko ngo atigeze abwira uwo munyamakuru wanze indirimbo ze ko izo ndirimbo ze zakozwe n’uwakoze izigera kuri 80% yirirwa akina ndetse na Radiyo muri rusange. Bright Patrick yagize ati:

Flash Back Friday, ALMOST 5 YEARS AGO (Dusubire inyuma ari ku wa gatanu mu myaka itanu ishize). Hahhh this music of ours holds lots of memories (bad & good) that kept us going, check out this one below (uyu muziki wacu ufite byinshi nibuka, ibibi n’ibyiza bidufasha gukomeza urugendo, ….).

Bright Patrick

Ibi ni byo Bright Patrick yatangaje aho yavuze ko bimwibutsa ibihe bikomeye yanyuzemo mu myaka 5 ishize

N’ubwo yaciye mu nzira y’inzitane mu rugendo rwe rwa muzika aharanira ko injyana ya Hiphop yakoreshwa mu guhimbaza Imana, Bright Patrick kugeza ubu ni umwe mu bahanzi bubashywe cyane hano mu Rwanda ndetse akaba aherutse kubihererwa igihembo cya Sifa Rewards nk’umuhanzi waharaniye iterambere rya Hiphop mu muziki wa Gospel agatangiza iyi njyana mu bihe bitari byoroshye dore ko benshi mu bakristo bavugaga ko injyana aririmba ya Hiphop ikomoka ikuzimu bityo bakayamaganira kure bavuga ko idakwiye gukoreshwa mu rusengero mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ikindi ni uko kugeza ubu Radiyo hafi ya zose mu zikorera hano Rwanda yaba iza Gikristo ndetse n'izindi zisanzwe, zikoresha ibihangano bye ndetse iyo ashyize hanze indirimbo nshya, umunsi umwe gusa amaradiyo menshi aba yatangiye kuzikina. Bright Patrick ni umuraperi ufite indirimbo zinyuranye zikunzwe n’abatari bacye mu bakristo n’abandi bakunda umuziki nyarwanda. Mu ndirimbo z'uyu muraperi zikunzwe na benshi hari: Imbohe, Ndiho, Umucunguzi n'izindi utibagiwe na ID yakoranye na Gaby Kamanzi.

Bright Patrick

Bright Patrick ubwo yari yahuye n'umuhanzi w'icyamamare ku isi Don Moen

REBA HANO 'I.D' YA BRIGHT PATRICK FT GABY IRENE KAMANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DeDieukagege7 years ago
    bright nakomerezaho





Inyarwanda BACKGROUND