RFL
Kigali

Mu mashusho meza ihere ijisho uko igitaramo cya Alarm Ministries cyagenze n'agashya kagaragayemo-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:26/11/2018 19:01
0


Tariki 25 Ugushyingo 2018 ni bwo ku Gisozi muri Dove Hotel habereyeyo igitaramo cyari gifite intego yo gushishikariza abakirisitu gukunda Bibiliya. Iki gitaramo cyahurijwemo abahanzi batandukanye ndetse n’amakorali akunzwe mu gihugu.



INYARWANDA TV yabateguriye amashusho atandukanye y’ibyabereye muri iki gitaramo Alarm Ministries yahuriyeho na Israel Mbonyi, Ambassadors of Christ, Simon Kabera, Healing Worship Team na Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge. Iki gitaramo cyateguwe na Alarm Ministries ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society of Rwanda).

Ni igitaramo cyiswe “The Bible Is The Source Of Melody Concert”, abahanzi bagiye baca ku rubyiniro bishimiwe cyane n’abari bitabiriye. Muri aya mashusho twabateguriye, harimo na Video y’agashya kabaye k'umunyamakuru Bibio ukorera Televisiyo y’u RWANDA akaba ari nawe wari umushyushya rugamba muri iki gitaramo.

Umunyamakuru Bibio 

Ubwo umuhanzi Mbonyi yaramaze kuririmba uyu munyamakuru wari umushyushya rugamba yagarutse ku rubyiniro ahamagara umuramyi Aime Uwimana yuzuye ibyishimo byinshi, atangira guhuza amateka n'ubuhanuzi buri mu ndirimbo 'Muririmbire Uwiteka' y'uyu muramyi Aime Uwimana. Intego ye wabonaga ari ugushishikariza abantu kurenga gushima Imana kubyo ibakorera gusa ahubwo bakareba ibyo ikorera igihugu. Ati 

Aime nk'umuhanzi yifashishije Bibiliya gusa, hanyuma aravuga ngo igihugu kizatera imbere kijye cyakira inama mpuzamahanaga. Hallelujah!! ariko nituzajya dushima Imana tujye turenga kuyishima ko njye Bibio nabyutse ndi amahoro, tunashime Imana ku byo ikorera igihugu n'abanyawanda muri rusange. Uyu munsi u Rwanda ruyoboye umuryango w'ibihugu bivuga Igifaransa. Mu mwaka wa 2020 u Rwanda ruzakira inama ku rwego rw'Isi y'ibihugu bivuga icyongereza. Hallelujah!!

Ihere ijisho uko uyu munyamakuru asobanura ubuhanuzi buri muri iyi ndirimbo 

Ihere ijisho uko Mbonyi yaririmbye ku rubyiniro


Ihere ijisho uko Simon Kabera yaririmbaga yuzuye umwuka wera


Ihere ijisho uko AMANI wavuye muri Amerika yafatanije na Alarm Ministries bagahimbaza Imana


Ihere ijisho uko Alarm Ministries yandikishije amateka muri iki gitaramo


Alarm Ministries yaririmbye indirimbo nyinshi zikunzwe hanze aha 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND