RFL
Kigali

Mu masaha macye Dinah Uwera arakora igitaramo gikomeye yatumiyemo Dudu na True Promises

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/08/2018 8:55
0


Kuri iki Cyumweru tariki 5 Kanama 2018 ni bwo umuhanzikazi Dinah Uwera amurika album ye ya mbere yise 'Nshuti' mu gitaramo gikomeye yatumiyemo True Promises Ministres ndetse na Dudu T Niyukuri w'i Burundi.



Dinah Uwera ni umuhanzikazi wegukanye igihembo cy'umuhanzikazi w'umwaka mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2017.Yatangiye umuziki kera, gusa izina rye ryongera gutumbagira cyane muri 2016 kugeza n'ubu.Kuri ubu rero agiye kumurika album ye ya mbere mu gitaramo yatumiyemo Dudu na True Promises. Igitaramo agiye gukora cyitwa Hearts at worship kikaba kiri bubere muri Kigali Serena Hotel kuva Saa kumi n'imwe z'umugoroba.

Dinah Uwera

Igitaramo Dinah ari bumurikiremo album ye ya mbere

Dinah Uwera aganira na Inyarwanda.com yavuze ko muri iki gitaramo cye hari bugwe imvura y'umugisha ndetse ngo yizeye ko iyo mvura iri buhembura imitima ya benshi. Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura. Abanyeshuri barishyura 3,000Frw, mu gihe abatari abanyeshuri bahabwa amatike ku 5,000Frw mu myanya isanzwe naho mu myanya y'icyubahiro itike ikaba igura 10,000Frw.

True Promises iraba iri mu gitaramo cya Dinah

Dudu amaze iminsi mu Rwanda aho yaje azanywe n'igitaramo cya Dinah






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND