Kuri uyu wa kabiri tariki 7 Werurwe 2017 ni bwo umuryango Women Foundation Ministries (WFM) wijihije umunsi mpuzamahanga w’abagore, mu birori byitabiriwe n’abagore n'abakobwa basaga 300 bari mu nzego zitandukanye.
Tariki ya 8 Werurwe ni bwo isi yose yizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori, gusa muri Women Foundation Ministries bakaba bawizihije mu ijoro rya tariki 7 Werurwe 2017 na cyane ko byahuriranye no kuba buri wa kabiri bagira amateraniro y’abakobwa n’abagore gusa.
Ibi birori byatangiye isaa moya z’umugoroba bisozwa isaa yine zuzuye, bitangirwamo ubuhamya bw’abantu batandukanye, biganjemo abanyamuryango ba Women Foundation Ministries ndetse n’abagiye bayihagarariye hirya no hino mu ntara zitandukanye, aho twavuga nka madame Elizabeth uhagarariye WFM mu ntara y'Amajyarugu, Uwera Annet uhagarariye WFM mu ntara y'Iburasirazuba bakaba bazinduwe no kwifatanya na bagenzi babo mu kwizihiza umunsi mukuru basangiye.
Apotre Mignone umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries
King's daughters ni itsinda ry'abagore bakiri bato babarizwa muri WFM,bashimye Imana ku bw’ibyo yabakoreye, bashimira n'umushumba mukuru wa WFM uruhare runini akomeje kugira mu kuzana impinduka nziza mu buzima bwabo bwa buri munsi. Iri tsinda rikaba ryashimye Imana binyuze mu gufasha umwe mu bagore bapfakaye bakiri bato usengera muri WFM aho bamugeneye ‘stock’ y’ibiribwa byazamufasha MU gihe kingana n’ukwezi.
Umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries, Apotre Mignone Kabera na we yafashe umwanya wo gushimira abitabiriye uyu munsi anafata umwanya wo kubigisha ijambo ry'Imana yahaye umutwe w'amagambo ugira uti “Kuva mu bitekerezo byacu tukamenya ibitekerezo by’Imana.”Icyo cyanditswe kikaba kiboneka mu gitabo cya 1Abakorinto 2:16.
Apotre Mignone yakomeje avuga ko kugira ngo ube umuntu uhabwa amabwiriza y'Imana bigusaba kuva mu bitekerezo byawe ukajya mu bitekerezo by'Imana. Yakomeje kubwira abagore n’abakobwa ko bakwiye kujya mu ihema rya kabili.(Abaheburayo 9:1 - 4 )aho yabwiye abari muri iryo teraniro ko bagomba kurenga ihema rya mbere bakinjira mu ihema rya kabiri kandi ko ihema rya kabiri ritakora irya mbere rigihari.
Apotre Mignone yasabye abagore kujya bibwiriza bagatanga imbabazi ku bagabo babo
Yakomeje avuga itandukaniro riri hagati y'ihema rya mbere n’irya kabiri ko irya mbere ari ‘Ahera h’iyi si’ na ho mu rya kaburi akaba ari ho hitwa ‘AHERA CYANE’. Akomeza asobanura ko ahera h'Iyi Si ko ari igihe umuntu akora ibintu bitandukanye ariko abikorera abantu ngo bamushime cyangwa abikorera inyungu ze ariko abasaba ko baharenga bakajya ahagutse aho badakorera ijisho, ariho mu ihema rya kabiri ahera cyane. Apotre Mignone yihanangirije abagore ko bakwiye kujya bababarira abagabo babo batarabasaba imbabazi,yagize ati “Mureke Yesu Kristo atumurikire natwe tumurikire imiryango yacu ndeste n’igihugu cyacu."
Ibirori byashojwe no gusabana ndetse no kwidagadura, abagore n’abakobwa bari muri iryo teraniro bahimbaza Imana mu ndirimbo zitandukanye z’abahanzi bo mur Rwanda ndetse n’iz’abahanzi bo hanze. Byari ibirori bibereye ijisho kubona abakobwa n’abagore barimo babyinira Imana bayishimira ibyo yabakoreye ndetse banishimira umunsi mukuru wabo.
REBA AMAFOTO Y'UKO MURI WOMEN FOUNDATION BYARI BIMEZE MU KWIZIHIZA UMUNSI W'ABAGORE
Ibi birori byitabiriwe n'abakobwa n'abagore gusa
Baby Moise ni we wayoboye itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana
Pastor Liz Bitorwa (iburyo) umunyamabanga wihariye wa Apotre Mignone
Baboneyeho umwanya wo gusabana n'Imana
Umunyamideri Kate (Bashabe Catherine) wanabaye Nyampinga wa MTN muri 2010 yitabiriye ibi birori
Abagore bagize itsinda King's daughters ryafashije umugore wapfakaye akiri muto
Ibi ni bimwe mu byo bafashishije umugore wapfakaye akiri muto
Apotre Mignone yari yashananishije mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abagore
Abagore bahagiriye ibihe byiza cyane
Bari mu materaniro yahuje abakobwa n'abagore gusa
Nyuma yo gusangira ijambo ry'Imana basangiye n'amafunguro
Hari n'ibinyobwa bidasembuye
Ibirori byasojwe no kwidagadura
Dj Shawn ni we wavangavangaga imiziki
AMAFOTO: LEWIS Ihorindeba-Inyarwanda.com
REBA HANO AGACE GATO AHO APOTRE MIGNONE NA BAGENZI BE BARIMO KUBYINIRA IMANA
TANGA IGITECYEREZO