Kuwa 15 Ukwakira 2017 ni bwo Manzi Neleson wo muri Ambassadors of Christ choir yambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we Irakiza Eunice basezerana imbere y'Imana n'imbere y'abakristo n'imiryango yabo.
Aba bombi basezeranye kubana akaramata bivuze ko bazatandukanywa n'urupfu cyangwa Yesu agarutse. Muri iyi nkuru, Inyarwanda.com tugiye kubagezaho amafoto mutigeze mubona ahandi y'ubukwe bwa Manzi Nelson na Irakiza Eunice. Manzi Nelson ni umuririmbyi wa korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ndetse akaba n’umwe mu bayobozi bayo.
Manzi hamwe n'umukunzi we Irakiza Eunice
Kuwa 15 Ukwakira 2017 habanje kuba imihango yo gusaba no gukwa mu masaha ya mu gitondo, ahagana isaa munani z'amanywa haba umuhango wo gusezerana imbere y'Imana, ubera mu rusengero rwa Kigali English church SDA Kibagabaga, kwiyakira (Reception) bibera kuri Green Hills Academy Hall.Ubu bukwe bwitabiriwe n'abantu benshi burangwa n'ibyishimo ku babutashye no ku bageni.Bamwe mu babutashye batangarije Inyarwanda.com ko bwari bwiganjemo cyane injyana y'igisirimba.
Manzi yabwiye Inyarwanda.com ko mu byo yakundiye Irakiza harimo imico ye myiza no kugira ijwi ryiza
Manzi Nelson ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com mbere y'iminsi micye ngo akore ubukwe, yabajijwe icyo yakundiye Irakiza Eunice akamutoranya mu bandi bakobwa bose bo ku isi, atangaza ko yamukundiye byinshi, gusa agaruka ku by’ingenzi yari yaranasabye Imana ku mukobwa uzamubera bazarushingana. Mu byo Manzi yadutangarije yakundiye Eunice, harimo imico ye myiza, hakiyongeraho ijwi rye ryiza n’ubumenyi abifitemo. Yagize ati:
Namukundiye byinshi, ariko ndavuga ‘her character’(imico ye) her personality (imyitwarire ye). (Eunice)ni umuririmbyi. Ijwi rye n’ubumenyi abifitemo biri mu byo nshimira Imana cyane kuko biri mu byo nari narayisabye cyera.
REBA AMAFOTO UTABONYE AHANDI
Manzi areba akana mu jisho umukunzi we
Irakiza Eunice
Manzi na Eunice hamwe n'abasore n'inkumi babambariye
Bambikanye impeta
Aka ni ko gatimba Irakiza Eunice yari yambaye
Manzi ateruye umukunzi we Eunice
Manzi yitegereza mu maso h'umukunzi we
Manzi Nelson hamwe n'abasore bamwambariye
AMAFOTO: Benjamin
TANGA IGITECYEREZO