Kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe 2017 ni bwo korali Light Gospel yo muri Bethesda Holy church yamuritse album ya mbere y’amashusho 'Yansezeranyije byinshi' mu gitaramo yatumiyemo Patient Bizimana, Healing worship team na Heman worshipers International.
Ni igitaramo cyitabiriwe cyane dore ko urusengero rwa Bethesda Holy church ruri mu Gakinjiro ka Gisozi rwabereyemo iki gitaramo rwari rwuzuye. Mu bantu b’ibyamamare bitabiriye iki gitaramo harimo; Aline Gahongayire, Tonzi, Patient Bizimana,Mike Karangwa, Pastor John Kaiga uyobora Groove Award Rwanda n’abandi. Igitaramo cyatangiye saa kumi z’amanywa gisozwa saa mbiri z’ijoro.
Iki gitaramo cyaranzwe n’ibihe bidasanzwe mu guhimbaza Imana. Heman worshipers International na Healing worship team zishimiwe cyane mu ndirimbo zazo zubaka imitima ya benshi. Patient Bizimana na we yagaragarijwe ko akunzwe n’abatari bacye muri Bethesda Holy church, biba akarusho ageze ku ndirimbo ye ‘Ubwo buntu’ kuko iteraniro ryose ryahise rihaguruka rigafatanya nawe guhimbaza Imana.
Bishop Rugamba Albert uyobora itorero Bethesda Holy church mu Rwanda yashimiye abaririmbyi ba Light Gospel choir kuba barihanganye bagategereza ibyo Imana yabavuzeho bakaba batangiye kurya ku mbuto z’ibyo baruhiye bagitangira kuririmba. Yabibukije ko bakwiye gusenga kuko ari ho hari ibanga ryo kuguma mu Mana. Yunzemo ko Imana yabanye nabo ari 9 ubu bakaba ari 85, izakora n'ibindi.
Bishop Rugamba yakomoje ku bantu babonye igishushanyo cy’urusengero rwa Bethesda Holy church rwatwaye asaga Miliyari n’igice y’amanyarwanda, maze bagakuramo akarenge kabo bakavuga ko urwo rusengero ngo rutazapfa rwuzuye. Yashimangiye ko Imana yari yarabasezeranyije ko bazubaka urusengero rugezweho, none ikaba yarabisohoje ubu bakaba barurimo kandi nta faranga ry'umuzungu ngo ririho. Yagize ati:
Mvuge iki ko mwari mwarashize. Uwabona mungana gutya ntiyatekereza ko mwari icyenda bamwe ntashaka kuvuga izina,bari bazonzwe, isi yababanye ngari, ushaka kumenya amateka azabegere kandi iyakoze ibi iraje ikore n’ibindi, aba bantu uziko bafite amasezerano yo kuzagira ikigendesho cyabo kibajyana hirya no hino, siko biri? (..) Muri mu rusengero rw’amasezerano (Bethesda Holy church), hari ababonye igishushanyo bariruka ngo abantu bipasa muremure ngo turi abasazi, ariko tururimo, aya ni amasezerano, nta muzungu, nta gitangaza, ni imbaraga z’abera.
MU MAFOTO REBA UKO IKI GITARAMO CYAGENZE
Light Gospel choir kuri stage
Urera ni yo ndirimbo ya Light Gospel choir abantu benshi bishimiye
Tonzi na Gahongayire ni bamwe mu bitabiriye iki gitaramo
Prosper (ibumoso) hamwe na bagenzi be baririmbana muri Heman worshipers International
Bishop Rugamba yaguze DVD imwe ku mafaranga ibihumbi 100 y'amanyarwanda
Bishop Rugamba Albert uyobora Bethesda Holy church
Light Gospel choir yasabiwe umugisha wo kuguma mu masezerano
Iki gitaramo cyitabiriwe cyane
Tonzi yaguze DVD imwe ku mafaranga ibihumbi 30
Aline Gahongayire na Mike Karangwa mu gitaramo cya Light Gospel choir
Patient Bizimana yitabiriye igitaramo cya Light Gospel choir aboneraho gutumira abantu mu cyo azakora kuri Pasika tariki 16 Mata 2017
Gates Mulumba na Dekilo ni bamwe mu bacuranzi biyambajwe muri iki gitaramo
Patient Bizimana ati 'Ubwo buntu burandenze'
Tonzi na Gahongayire bahagiriye ibihe byiza
Amatsinda yose yahuriye kuri stage asirimbira Imana
Healing, Heman na Light Gospel choir basirimbiye Imana mu buryo bukomeye
80 % by'umwanya Mike Karangwa yamaze muri iki gitaramo, yari arimo gufata amashusho
Muhumure Confiance ibyishimo byari byamurenze ati 'Yesu ni sawa'
Umuvugabutumwa Uwayesu Eric ni umwe mu baririmbyi ba Light Gospel choir
Umuhanzi Brian Blessed wamamaye mu ndirimbo 'Dutarame' na we yari muri iki gitaramo
Patient Bizimana yashimiwe na Emile Rutagengwa umuyobozi wa Light Gospel choir
Mu gusoza, Bishop Rugamba yabasabiye umugisha ku Mana
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO