RFL
Kigali

MU MAFOTO: Uko byari bimeze mu gitaramo Light Gospel choir yatumiyemo Patient, Healing na Heman

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/03/2017 10:33
0


Kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe 2017 ni bwo korali Light Gospel yo muri Bethesda Holy church yamuritse album ya mbere y’amashusho 'Yansezeranyije byinshi' mu gitaramo yatumiyemo Patient Bizimana, Healing worship team na Heman worshipers International.



Ni igitaramo cyitabiriwe cyane dore ko urusengero rwa Bethesda Holy church ruri mu Gakinjiro ka Gisozi rwabereyemo iki gitaramo rwari rwuzuye. Mu bantu b’ibyamamare bitabiriye iki gitaramo harimo; Aline Gahongayire, Tonzi, Patient Bizimana,Mike Karangwa, Pastor John Kaiga uyobora Groove Award Rwanda n’abandi. Igitaramo cyatangiye saa kumi z’amanywa gisozwa saa mbiri z’ijoro.

Iki gitaramo cyaranzwe n’ibihe bidasanzwe mu guhimbaza Imana. Heman worshipers International na Healing worship team zishimiwe cyane mu ndirimbo zazo zubaka imitima ya benshi. Patient Bizimana na we yagaragarijwe ko akunzwe n’abatari bacye muri Bethesda Holy church, biba akarusho ageze ku ndirimbo ye ‘Ubwo buntu’ kuko iteraniro ryose ryahise rihaguruka rigafatanya nawe guhimbaza Imana.

Bishop Rugamba Albert uyobora itorero Bethesda Holy church mu Rwanda yashimiye abaririmbyi ba Light Gospel choir kuba barihanganye bagategereza ibyo Imana yabavuzeho bakaba batangiye kurya ku mbuto z’ibyo baruhiye bagitangira kuririmba. Yabibukije ko bakwiye gusenga kuko ari ho hari ibanga ryo kuguma mu Mana. Yunzemo ko Imana yabanye nabo ari 9 ubu bakaba ari 85, izakora n'ibindi.

Bishop Rugamba yakomoje ku bantu babonye igishushanyo cy’urusengero rwa Bethesda Holy church rwatwaye asaga Miliyari n’igice y’amanyarwanda, maze bagakuramo akarenge kabo bakavuga ko urwo rusengero ngo rutazapfa rwuzuye. Yashimangiye ko Imana yari yarabasezeranyije ko bazubaka urusengero rugezweho, none ikaba yarabisohoje ubu bakaba barurimo kandi nta faranga ry'umuzungu ngo ririho. Yagize ati:

Mvuge iki ko mwari mwarashize. Uwabona mungana gutya ntiyatekereza ko mwari icyenda bamwe ntashaka kuvuga izina,bari bazonzwe, isi yababanye ngari, ushaka kumenya amateka azabegere kandi iyakoze ibi iraje ikore n’ibindi, aba bantu uziko bafite amasezerano yo kuzagira ikigendesho cyabo kibajyana hirya no hino, siko biri? (..) Muri mu rusengero rw’amasezerano (Bethesda Holy church), hari ababonye igishushanyo bariruka ngo abantu bipasa muremure ngo turi abasazi, ariko tururimo, aya ni amasezerano, nta muzungu, nta gitangaza, ni imbaraga z’abera.

MU MAFOTO REBA UKO IKI GITARAMO CYAGENZE

Light Gospel choirLight Gospel choir

Light Gospel choir kuri stage

Light Gospel choirLight Gospel choir

Urera ni yo ndirimbo ya Light Gospel choir abantu benshi bishimiye

Light Gospel choirTonzi na Gahongayire ni bamwe mu bitabiriye iki gitaramo

Light Gospel choir

Prosper (ibumoso) hamwe na bagenzi be baririmbana muri Heman worshipers International

Light Gospel choir

Bishop Rugamba yaguze DVD imwe ku mafaranga ibihumbi 100 y'amanyarwanda

Bishop Rugamba

Bishop Rugamba Albert uyobora Bethesda Holy church

Light Gospel choirLight Gospel choirLight Gospel choirLight Gospel choir

Light Gospel choir yasabiwe umugisha wo kuguma mu masezerano

Light Gospel choirLight Gospel choir

Iki gitaramo cyitabiriwe cyane

Tonzi

Tonzi yaguze DVD imwe ku mafaranga ibihumbi 30

Light Gospel choirLight Gospel choir

Aline Gahongayire na Mike Karangwa mu gitaramo cya Light Gospel choir

Patient Bizimana

Patient Bizimana yitabiriye igitaramo cya Light Gospel choir aboneraho gutumira abantu mu cyo azakora kuri Pasika tariki 16 Mata 2017

Light Gospel choir

Gates Mulumba na Dekilo ni bamwe mu bacuranzi biyambajwe muri iki gitaramo

Light Gospel choir

Patient Bizimana ati 'Ubwo buntu burandenze'

Patient BizimanaLight Gospel choirTonzi

Tonzi na Gahongayire bahagiriye ibihe byiza

Light Gospel choirLight Gospel choir

Amatsinda yose yahuriye kuri stage asirimbira Imana

Light Gospel choir

Healing, Heman na Light Gospel choir basirimbiye Imana mu buryo bukomeye

Mike Karangwa

80 % by'umwanya Mike Karangwa yamaze muri iki gitaramo, yari arimo gufata amashusho

Muhumure Confiance

Muhumure Confiance ibyishimo byari byamurenze ati 'Yesu ni sawa'

Light Gospel choirLightLight Gospel choirLight Gospel choirLight Gospel choir

Umuvugabutumwa Uwayesu Eric ni umwe mu baririmbyi ba Light Gospel choir

Light Gospel choir

Umuhanzi Brian Blessed wamamaye mu ndirimbo 'Dutarame' na we yari muri iki gitaramo

Light Gospel choir

Patient Bizimana yashimiwe na Emile Rutagengwa umuyobozi wa Light Gospel choir

Light Gospel choir

Mu gusoza, Bishop Rugamba yabasabiye umugisha ku Mana

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com

REBA HANO 'YANSEZERANYIJE' YA LIGHT GOSPEL CHOIR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND