Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11/08/2018 ni bwo umuhanzikazi Mama Paccy yasabwe aranakobwa mu muhango uri kubera i Kimironko mu mujyi wa Kigali. Mama Paccy wakoze ubukwe uyu munsi, yahoze acuruza ibigori ku muhanda, Imana iza kumuhindurira amateka.
Bambuzimpamvu Anastasie (Mama Paccy) n'umukunzi we Hitayezu Emmanuel nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko ya Leta mu muhango wabaye tariki 20 Nyakanga 2018, kuri uyu wa Gatandatu bakurikijeho umuhango wo gusaba no gukwa wayobowe na Mc Philos umaze kubaka izina muri uyu mwuga. Ubukwe bw'aba bombi bwitabiriwe n'abantu benshi ndetse buri kurangwa n'udushya tunyuranye muri buze gusoma mu nkuru zacu ziri imbere.
Aline Gahongayire n'umunyamakuru Clarisse wa Radiyo Rwanda bari bambariye abageni
Bakoze ubukwe burimo udushya twinshi
Bambuzimpamvu Anastasie ari we Mama Paccy ni umuhanzikazi kuri ubu ufite ishimwe rikomeye ku Mana yamutabaye ikamuhindurira amateka akava mu buzima bugoye yanyuzemo bwo gukora akazi ko mu rugo, gucuruza agataro, guca incuro no kuba mu nzu y’ikode. Aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko mu myaka 15 ishize yari mu buzima bubi cyane ari umutindi nyakujya ariko magingo aya akaba ashima Imana yamutabaye ikamuvana ku cyavu akicarana n’abakomeye. Mama Paccy akoze ubukwe nyuma yo gutandukana n'umugabo we babyaranye abana bane.
Byari ibyishimo bikomeye kuri Mama Paccy n'umugabo we
Saa Saba z'amanywa zuzuye (13h:00) ni bwo umugeni (Mama Paccy) yasohotse mu nzu yinjira ahabereye umuhango wo gusaba no gukwa. Mama Kenzo (umugore wa nyakwigendera Patrick Kanyamibwa) n'umunyamakuru Clarisse Uwineza uzwi cyane nka Clara Uwineza ukora kuri Radiyo Rwanda, ni bamwe mu bari bambariye Mama Paccy. Mama Paccy n'umukunzi we bakoze ubukwe nyuma y'imyaka ine bamaze bakundana ndetse bakaba bamaze imyaka 10 baziranye.
Mama Paccy yabwiye umugabo we ati 'Uri umuhoza wanjye w'ibihe byose'
Ahagana Saa Saba n'iminota 35 ni bwo Mama Paccy yambitswe impeta n'umukunzi we Hitayezu Emmanuel, abitabiriye ubukwe bavuza amashyi menshi, bamwe bati 'Baraberanye', abandi bati 'Baraberewe'. Saa Saba n'iminota 52 ni bwo umuhanzi Thacien Titus yakiriwe aririmbira abageni. Yaririmbye indirimbo ye yitwa 'Ukwiriye gushimwa Yesu' aho aririmbamo ngo 'Ukwiriye gushimwa Yesu, ukwiriye kubahwa, n'iki uragikoze, Yesu we, ukwiriye kubahwa! Uciye agasuzuguro ka satani'. Nyuma ya Thacien Titus, hakurikiyeho kwiyakira, ari nako Mc Philos asetsa abantu muri bwa buryo bwe buzimije cyane.
Thacien Titus yaririmbiye abageni barizihirwa bikomeye
Nyuma yo gusaba no gukwa, Mama Paccy n’umukunzi we berekeje ku Gisozi basezerana imbere y’Imana mu muhango wabereye mu rusengero rwa Bethesda Holy church. Abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda mu muziki wa Gospel; Aline Gahongayire na Theo Bosebabireba n'umunyamakuru Clarisse Uwineza wa RBA ni bamwe mu bari bambariye abageni. Umuhango wo gusezerana imbere y'Imana watangiye kuva Saa kumi n’indi minota z’umugoroba.
Uwo ukunda uramutetesha!....Mama Paccy mu mugongo w'umugabo we
Mama Paccy n’umukunzi we Hitayezu Emmanuel basezeranye imbere y’Imana n’imbere y’abakristo bambikana impeta y’urudashira, babihamya imbere y'imbaga yitabiriye ubukwe bwabo. Pastor Muhire Gerard Harvest Christian church-Paruwase Sarefati ni wa babasezeranyije. Saa Kumi n’imwe na 40 ni bwo abageni bagiye kwifotoza. Nyuma yaho bakomereje mu kwiyakira (Reception) mu muhango wabereye mu busitani bwa Croix Rouge ku Kacyiru, uyoborwa n’umusore witwa Muhire Nzubaha wagaragaje cyane ko afite impano mu kuyobora ubukwe.
Bosebabireba nawe yaririmbiye abageni
Mama Paccy yatunguye umukunzi we amuririmbira indirimbo nshya yamuhimbiye. Ni indirimbo itari yajya hanze ikaba irimo imitoma myinshi. Abahanzi baririmbiye abageni ni; Thacien Titus, Theo Bosebabireba waririmbye 'Kubita utababarira' n'izindi zinyuranye, Aphrodis Byosebirashoboka, abana ba Mama Paccy n'amakorali anyuranye. Abageni bahawe impano nyinshi cyane kandi zinyuranye by'akarusho bagabirwa inka zitari nke. Ubukwe bwasojwe nijoro hafi Saa Tanu.
Mama Paccy yitegereza cyane umukobwa we wamutahiye ubukwe
Habuze gato ngo Mama Paccy arizwe n'abana be bamuririmbiye
REBA ANDI MAFOTO Y'UKO BIMEZE MU GUSABA NO GUKWA
Abaririmbyi babanje gushima Imana mu ndirimbo
Ubwo umukwe yari ahageze
Madamu Nkunda Maombi Miriam (Ibumoso) Madamu Bishop Rugubira Theophile uyobora Harvest Christian church mu Rwanda
Uhereye ibumoso; Ababyeyi ba Israel Mbonyi nabo bari babutashye
Mc Philos (iburyo) ni we wayoboye ubu bukwe
Ni ubukwe bumeze nk'amateraniro,...n'amakorali yaririmbye
Mama Paccy hamwe n'abamwambariye
Mc Philos ashimira muzasa wa Mama Paccy
Umunyamakuru Clarisse wa RBA (ibumoso) yari yambariye Mama Paccy
Mama Kenzo hamwe n'abana ba Mama Paccy (bambaye imyenda y'umutuku)
Umugabo wa Mama Paccy asuhuza abari mu bukwe
Mama Paccy n'umukunzi we ubwo bambikanaga impeta
Mama Paccy n'umukunzi we barebana akana ko mu jisho
Urukundo ni rwiza,.....Hitayezu ibyishimo byari byose
Nizeyimana Patrick (ibumoso) Parrain wa Hitayezu Emmanuel, Uwimana Violette (iburyo) Nyiri Vision Hotel Marraine wa Mama Paccy
Thacien Titus na bagenzi be bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abageni
UKO BYARI BIMEZE MU GUSEZERANA IMBERE Y'IMANA
Hano bari bageze kuri Bethesda Holy church
Pastor Muhire yasanganiye abageni ku muryango abaha ikaze
Abageni ubwo bari bageze mu rusengero
Aline Gahongayire na Theo Bosebabireba baherekeje Mama Paccy mu rusengero
Pastor Rugamba Ernest (iburyo) na Kandoti Aaron Ndayisenga batashye ubukwe bwa Mama Paccy
Ubwo bambikanaga impeta y'urudashira
Barahiye bafashe kuri Bibiliya
Mama Paccy asinya inyandiko yemeza ko azabana akaramata na Hitayezu Emmanuel
Nyuma yo gusezerana imbere y'Imana
Korali yaririmbiye abageni
Baturishije
Bafashe ifoto y'urwibutso
Uhereye ibumoso; Pacifique, Patrick, Pascaline na Pascal abana ba Mama Paccy
AMAFOTO YO MU GIHE CYO KWIFOTOZA
Mama Paccy tuzibanira akaramata!
Theo Bosebabireba yavuye muri Uganda yitabira ubukwe bwa Mama Paccy
Abana ba Mama Paccy bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abageni
Mama Paccy n'umugabo hamwe na Pascaline imfura ya Mama Paccy
Barebanaga akana ko mu jisho
Aline Gahongayire ati 'Congratulations Mama Paccy
Bambariwe n'abantu benshi barimo inkumi, abagore, abasore n'abagabo
UKO BYARI BIMEZE MU MUHANGO WO KWIYAKIRA NO GUSABANA
Iyi 'Cake' idasanzwe ni yo yakoreshejwe mu bukwe bwa Mama Paccy! Iyi cake yakozwe na Niyonsaba Aminadab nyiri kompanyi yitwa 'Pnam' ikorera kwa Rwahama
M.Nyarwaya Diane na Nishimwe Aline banze gutaha batifotoreje kuri iyi 'Cake' idasanzwe
Liliane N.T yishimiye cyane guhura na Aline Gahongayire yajyaga abona kuri Televiziyo
Diane M.N yafashe agafoto k'urwibutso hamwe na Gahongayire
Bamwe mu bakoze imirimo mu bukwe bwa Mama Paccy
Abageni binjiye ahabereye 'Reception' bahabwa ikaze na Mc Muhire Nzubaha
Abakobwa ba Bishop Rugubira basanganiye abageni
Mc Muhire Nzubaha ati 'Nimuzimanire abageni'
Bakase umutsima bawusangiza abitabiriye ubukwe bwabo
Umuvandimwe wa Mama Paccy hamwe n'umugabo we (ibumoso)
Mama Paccy yaririmbiye umugabo we
Theo Bosebabireba yaririmbiye abageni
Mama Paccy yaririmbiwe n'abana be
Yavuze umuvugo wakunzwe na benshi
Muhire Nzubaha yigaragaje nk'umunyempano ikomeye mu kuyobora ubukwe
Basirimbye biratinda
Bahawe impano nyinshi cyane
Ubwo bakiraga impano y'imfura ya Mama Paccy
Abana bose ba Mama Paccy bamuhaye impano
Bahawe impano zinyuranye
AMAFOTO:Christophe Nzayisenga
TANGA IGITECYEREZO