Kuri iki Cyumweru tariki 29 Mutarama 2017 ni bwo True Promises yamuritse Album ya kabiri y’amashusho yiswe ‘Wadushyize ahakwiriye’ mu gitaramo cyabereye kuri New Life Bible church i Kicukiro aho aba baririmbyi bafatanyije na Aime Uwimana na Alarm Ministries.
Ni igitaramo cyayobowe n'abanyamakuru Ronnie na Juliet bakora ikiganiro Power of Praise cya Royal Tv.Icyo gitaramo cyatangiye isaa cyenda n’igice z’amanywa gisozwa isaa mbiri z’ijoro, cyitabirwa n’abantu hafi ibihumbi bibiri mu gihe kwinjira byari 3000Frw ndetse na 5000Frw ugahabwa na DVD y’indirimbo zabo nshya zikubiye kuri Album bamuritse ari yo ‘Wadushyize ahakwiriye’.
Muri iki gitaramo hari bamwe mu bantu b’ibyamamare mu Rwanda bari baje kwifatanya na True Promises yamamaye mu ndirimbo ‘Mana urera’. Bamwe mu bacyitabiriye ndetse bakahagirira ibihe byiza nkuko n’amafoto abigaragaza harimo: Producer Pastor P, Ezra Kwizera, Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Mike Karangwa, Robert Mugabe uyobora ikinyamakuru Great Lakes Voice n’abandi.
Alarm Ministries ni yo yabanje kuri stage iririmba zimwe mu ndirimbo zayo ziganjemo inshya zayobowe na Ben na Chance n'abandi bacye. True Promises yaje kujya kuri stage abantu bose bahita bahaguruka bayakirana urugwiro. Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo aba baririmbyi baririmbaga indirimbo zabo ziryoshye zikubiye kuri Album ya bo nshya. Haje kwakirwa itsinda ry'Abayumbe rishimisha benshi mu gisirimba. Aime Uwimana yageze kuri stage, benshi bajya mu Mwuka bamugaragariza ko bafashwa mu buryo bukomeye n'indirimbo ze zo kuramya Imana.
Abasore n'inkumi bagize True Promises bakoze igitaramo cy'akataraboneka mu kumurika Album ya 2 y'amashusho
Umunyamakuru Robert Mugabe watashye ari uko igitaramo gisojwe ahagana isaa mbiri z’ijoro, yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com bari bahuriye hanze ko yishimiye cyane iki gitaramo yari yatumiwemo n’umwe mu bagize True Promises. Abandi baganiriye na Inyarwanda bavuze ko iki gitaramo cyabakoze ku mitima dore ko cyaranzwe n’ibihe bidasanzwe mu gusirimbira Imana no kuyiramya.
Igitaramo cya True Promises cyarinze kirangira isaa mbiri z’ijoro urusengero rwa New Life Bible church rucyuzuye abantu dore ko wabonaga bose badashaka gutaha kubera kuryoherwa cyane. True Promises yaririmbye nyinshi mu ndirimbo za yo nshya benshi barizihirwa biba akarusho bageze ku yo basorejeho yitwa ‘Yarabirangije’. Bonnke Mbonigaba umuyobozi wa True Promises yashimiye Imana yabashoboje gukora igitaramo cyiza. Yashimiye kandi buri wese wabateye inkunga kugira ngo kigende neza by'umwihariko ashimira itangazamakuru.
REBA AMAFOTO Y'UKO IKI GITARAMO CYAGENZE
True Promises yari yambariye gushimisha abakunzi bayo
Iki gitaramo cyari kiganjemo gusirimbira Imana, aba ni abagize Alarm Ministries
Mazeze Charles uyobora Alarm Ministries yafashijwe cyane
Benshi bari muri icyo gitaramo bakozweho mu buryo bukomeye
Hari abakozi b'Imana banyuranye
Umunyamakuru Robert Mugabe (uwo muremure cyane uhagaze) yitabiriye igitaramo cya True Promises
Abanyamakuru Octave na Lydia bakora ikiganiro Shalom Gospel show bari bagiye mu Mwuka
Ronnie wafatanyije na Juliet kuyobora iki gitaramo, yatangaje benshi bitewe nuko amaze kuba intyoza mu kuvuga ikinyarwanda adategwa
Juliet Tumusiime wafatanyije na Ronnie kuyobora iki gitaramo yanyuzagamo agasemura ibyo Ronnie yabaga avuze mu Cyongereza
Aime Uwimana yashimiye Imana mu mutima kubw'abakozi bayo (True Promises) ihagurukije muri iki gihe
"Ariko Mana urashoboye koko, warakoze kurema abaririmbyi ba True Promises ukabaha impano idasanzwe yo kugutambira"
Aline Gahongayire yahagiriye ibihe byiza
True Promises yagaragaje ubuhanga buhanitse kuri stage
Diane umwe mu baririmbyi b'imena ba True Promises ni umwe mu bishimiwe cyane
Diane yateye indirimbo nyinshi za True Promises mu ijwi rye riryohera benshi
True Promises bati "Yesu yarabirangje"
"Benjamin urabona ukuntu True Promises igeze ku rwego rwo hejuru?"- Gahongayire
Bazamuriye Imana amaboko kubwa byinshi byiza yabakoreye
Ev Manasseh Eric Muvandimwe ni we wigishije ijambo ry'Imana, ava kuri stage benshi batabishaka
Umuhanuzi Rubanda Jacques yitabiriye igitaramo cya True Promises atahana DVD yabo
Pastor P (wifashe ku kananwa) na Ezra Kwizera na bo bitabiriye iki gitaramo
Ezra Kwizera (ibumoso), Pastor P (hagati) bari yicaye mu myanya y'icyubahiro, uri iburyo ni Patient Bizimana
Patient Bizimana ibyishimo n'umunezero byamurenze arapfukama arasenga, Pastor P na Ezra Kwizera baramburira Imana amaboko
"Imana ni yo ikwiye gushimwa no kubahwa iteka ryose"
Byabarenze barapfukama bashimira Imana
True Promises yakoze igitaramo cyitazibagirana mu bakunzi bayo
"Reka mfate amashusho y'iki gitaramo ndabizi amafoto yose yuko cyagenze ndayasanga ku Inyarwanda.com"
Aime Uwimana yabaririmbiye 'Thank you' n'izindi ze zinyuranye benshi bakorwaho
Juliet yashyize hasi 'microphone' na we aramya Imana hamwe na Aime Uwimana
Ronnie yanyuzagamo agatera urwenya
Aime Uwimana yashimiwe n'umuyobozi wa True Promises kubwo kwitanga akabashyigikira
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba
REBA HANO MANA URERA YA TRUE PROMISES
TANGA IGITECYEREZO