RFL
Kigali

MU MAFOTO: True Promises yamuritse Album ya 2 y’amashusho mu gitaramo cyakoze ku mitima ya benshi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/01/2017 14:50
1


Kuri iki Cyumweru tariki 29 Mutarama 2017 ni bwo True Promises yamuritse Album ya kabiri y’amashusho yiswe ‘Wadushyize ahakwiriye’ mu gitaramo cyabereye kuri New Life Bible church i Kicukiro aho aba baririmbyi bafatanyije na Aime Uwimana na Alarm Ministries.



Ni igitaramo cyayobowe n'abanyamakuru Ronnie na Juliet bakora ikiganiro Power of Praise cya Royal Tv.Icyo gitaramo cyatangiye isaa cyenda n’igice z’amanywa gisozwa isaa mbiri z’ijoro, cyitabirwa n’abantu hafi ibihumbi bibiri mu gihe kwinjira byari 3000Frw ndetse na 5000Frw ugahabwa na DVD y’indirimbo zabo nshya zikubiye kuri Album bamuritse ari yo ‘Wadushyize ahakwiriye’.

Muri iki gitaramo hari bamwe mu bantu b’ibyamamare mu Rwanda bari baje kwifatanya na True Promises yamamaye mu ndirimbo ‘Mana urera’. Bamwe mu bacyitabiriye ndetse bakahagirira ibihe byiza nkuko n’amafoto abigaragaza harimo: Producer Pastor P, Ezra Kwizera, Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Mike Karangwa, Robert Mugabe uyobora ikinyamakuru Great Lakes Voice n’abandi.

Alarm Ministries ni yo yabanje kuri stage iririmba zimwe mu ndirimbo zayo ziganjemo inshya zayobowe na Ben na Chance n'abandi bacye. True Promises yaje kujya kuri stage abantu bose bahita bahaguruka bayakirana urugwiro. Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo aba baririmbyi baririmbaga indirimbo zabo ziryoshye zikubiye kuri Album ya bo nshya. Haje kwakirwa itsinda ry'Abayumbe rishimisha benshi mu gisirimba. Aime Uwimana yageze kuri stage, benshi bajya mu Mwuka bamugaragariza ko bafashwa mu buryo bukomeye n'indirimbo ze zo kuramya Imana.

True Promises Ministries

Abasore n'inkumi bagize True Promises bakoze igitaramo cy'akataraboneka mu kumurika Album ya 2 y'amashusho

Umunyamakuru Robert Mugabe watashye ari uko igitaramo gisojwe ahagana isaa mbiri z’ijoro, yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com bari bahuriye hanze ko yishimiye cyane iki gitaramo yari yatumiwemo n’umwe mu bagize True Promises. Abandi baganiriye na Inyarwanda bavuze ko iki gitaramo cyabakoze ku mitima dore ko cyaranzwe n’ibihe bidasanzwe mu gusirimbira Imana no kuyiramya.

Igitaramo cya True Promises cyarinze kirangira isaa mbiri z’ijoro urusengero rwa New Life Bible church rucyuzuye abantu dore ko wabonaga bose badashaka gutaha kubera kuryoherwa cyane. True Promises yaririmbye nyinshi mu ndirimbo za yo nshya benshi barizihirwa biba akarusho bageze ku yo basorejeho yitwa ‘Yarabirangije’. Bonnke Mbonigaba umuyobozi wa True Promises yashimiye Imana yabashoboje gukora igitaramo cyiza. Yashimiye kandi buri wese wabateye inkunga kugira ngo kigende neza by'umwihariko ashimira itangazamakuru.

REBA AMAFOTO Y'UKO IKI GITARAMO CYAGENZE

True Promises Ministries

True Promises yari yambariye gushimisha abakunzi bayo

True Promises Ministries

Iki gitaramo cyari kiganjemo gusirimbira Imana, aba ni abagize Alarm Ministries

Mazeze Charles

Mazeze Charles uyobora Alarm Ministries yafashijwe cyane

True Promises MinistriesTrue Promises

Benshi bari muri icyo gitaramo bakozweho mu buryo bukomeye

True Promises MinistriesTrue Promises Ministries

Hari abakozi b'Imana banyuranye

Robert Mugabe

Umunyamakuru Robert Mugabe (uwo muremure cyane uhagaze) yitabiriye igitaramo cya True Promises

True Promises Ministries

Mitavu Lydia

Abanyamakuru Octave na Lydia bakora ikiganiro Shalom Gospel show bari bagiye mu Mwuka

Ronnie

Ronnie wafatanyije na Juliet kuyobora iki gitaramo, yatangaje benshi bitewe nuko amaze kuba intyoza mu kuvuga ikinyarwanda adategwa

Juliet Tumusiime

Juliet Tumusiime wafatanyije na Ronnie kuyobora iki gitaramo yanyuzagamo agasemura ibyo Ronnie yabaga avuze mu Cyongereza

Aime Uwimana

Aime Uwimana yashimiye Imana mu mutima kubw'abakozi bayo (True Promises) ihagurukije muri iki gihe

True Promises Ministries

True Promises Ministries

"Ariko Mana urashoboye koko, warakoze kurema abaririmbyi ba True Promises ukabaha impano idasanzwe yo kugutambira"

Aline Gahongayire

Aline Gahongayire yahagiriye ibihe byiza

True Promises Ministries

True Promises yagaragaje ubuhanga buhanitse kuri stage

Diane Nyirashimwe

Diane umwe mu baririmbyi b'imena ba True Promises ni umwe mu bishimiwe cyane

Diane Nyirashimwe

Diane yateye indirimbo nyinshi za True Promises mu ijwi rye riryohera benshi

True Promises MinistriesTrue Promises Ministries

True Promises bati "Yesu yarabirangje"

Aline Gahongayire

"Benjamin urabona ukuntu True Promises igeze ku rwego rwo hejuru?"- Gahongayire

True Promises Ministries

Aline Gahongayire

True Promises MinistriesTrue Promises MinistriesTrue Promises Ministries

Bazamuriye Imana amaboko kubwa byinshi byiza yabakoreye

True Promises MinistriesTrue Promises MinistriesTrue Promises Ministries

Ev Manasseh Eric Muvandimwe ni we wigishije ijambo ry'Imana, ava kuri stage benshi batabishaka

True Promises Ministries

Umuhanuzi Rubanda Jacques yitabiriye igitaramo cya True Promises atahana DVD yabo

True Promises Ministries

Pastor P (wifashe ku kananwa) na Ezra Kwizera na bo bitabiriye iki gitaramo

Pastor P

Ezra Kwizera (ibumoso), Pastor P (hagati) bari yicaye mu myanya y'icyubahiro, uri iburyo ni Patient Bizimana

Patient Bizimana

Patient Bizimana ibyishimo n'umunezero byamurenze arapfukama arasenga, Pastor P na Ezra Kwizera baramburira Imana amaboko

True Promises Ministries

"Imana ni yo ikwiye gushimwa no kubahwa iteka ryose"

True Promises Ministries

Byabarenze barapfukama bashimira Imana

True Promises Ministries

True Promises yakoze igitaramo cyitazibagirana mu bakunzi bayo

True Promises Ministries

"Reka mfate amashusho y'iki gitaramo ndabizi amafoto yose yuko cyagenze ndayasanga ku Inyarwanda.com"

Aime Uwimana

Aime Uwimana yabaririmbiye 'Thank you' n'izindi ze zinyuranye benshi bakorwaho

True Promises Ministries

Juliet Tumusiime

Juliet yashyize hasi 'microphone' na we aramya Imana hamwe na Aime Uwimana

Juliet Tumusiime

Ronnie yanyuzagamo agatera urwenya

True Promises Ministries

Aime Uwimana yashimiwe n'umuyobozi wa True Promises kubwo kwitanga akabashyigikira

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba

REBA HANO MANA URERA YA TRUE PROMISES

REBA HANO 'YESU NIWE BWUGAMO'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Allen Umwari7 years ago
    ni byiza gukorera Imana mukiri bato mutaragira n'izindi nshingano (responsibilities). Sinabaye muri icyo gitaramo ariko ndabakunda cyane, muri ku rwego rushimishije. No hanze ya choir turizera/tunabasabira yuko a imitima yanyu iba imbere y'Imana kuko ariyo ishoboza abantu gukora ibitangaza nk'ibyo mukore. mugire amahoro n'imigisha ituruka kuri data wa twese wo mu ijuru.





Inyarwanda BACKGROUND