RFL
Kigali

MU MAFOTO: Restoration church yashimiwe na Leta ku musanzu itanga mu komora ibikomere bya Jenoside

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/04/2017 14:43
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2017 muri Restoration church i Masoro bari mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki gikorwa, iri torero ryashimiwe na Leta kubw’umusanzu ritanga mu kubaka igihugu binyuze mu bikorwa rigira by’isanamitima.



Umugoroba wo kwibuka muri Restoration church ni igikorwa ngarukamwaka gitegurwa muri gahunda y’Ijwi ry’isanamitima na ‘Commission Social’ ikora ibikorwa byo kwita ku batishoboye mu itorero no hanze yaryo.Insanganyamatsiko yo muri uyu mwaka iboneka muri Yesaya 61:3 havuga ngo "Kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye."

Apotre Yoshuwa Masasu

Apotre Masasu yari yitabiriye uyu mugoroba wo kwibuka

Muri uyu mwaka wa 2017, umugoroba wo kwibuka wabereye muri Restoration church i Masoro, witabiriwe n’abakristo batari bacye ndetse n’umuyobozi mukuru wa Restoration church, Apostle Joshua Masasu Ndagijimana. Hari kandi bamwe mu bayobozi banyuranye mu nzego za Leta barimo Visi Meya w’akarere ka Gasabo, Mberabahizi Christian Raymond ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, umuyobozi w’umurenge wa Ndera, Iyamuremye Francois n’abandi.

Kantarama Mediatrice na Karangwa Uwase Delphine ni bamwe mu batanze ubuhamya bw’ibyababayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Uwase Delphine yavuze ko itorero yahozemo mbere yo kujya muri Restoration church, ritamwemereraga gutanga ubuhamya bwe imbere y'abakristo kuko ngo gukomeza gutanga ubuhamya bw'ibyabaye muri Jenoside bigaragaza umuntu utari wababarira abamuhemukiye. Yashimiye Restoration church kuba yaramufashije gukira ibikomere bya Jenoside binyuze mu kumuha umwanya agatanga ubuhamya ndetse n’itorero rikamuhumuriza.

Visi Meya, Mberabahizi Christian Raymond yashimiye cyane Restoration church kubw’ibikorwa igira by’isanamitima, avuga ko abakristo b’iri torero bafite umugisha wo kugira Apotre Masasu nk'umuyobozi wabo.  Yashimiye Apotre Masasu kuba itorero akuriye rigira gahunda yo gusana imitima no komora ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yunzemo ko kuba bafite gahunda ihoraho y’isanamitima, ari umusanzu ukomeye iri torero rya Restoration ritera Leta. Yasabye andi matorero n’amadini kubigiraho.

Apotre Yoshuwa Masasu

Visi Meya Mberabahizi yashimiye cyane itorero Restoration church

Biteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2017 ari bwo muri Restoration church i Masoro hasozwa amateraniro ya nimugoroba n’isengesho ryo komora ibikomere bya Jenoside. Ni gahunda imaze icyumweru ibera muri Restoration church i Masoro kuko yatangiye tariki 7 Mata 2017. Kuwa Cyumweru tariki 23 Mata 2017 nk’uko Inyarwanda.com ibikesha ubuyobozi bwa Restoration church, hazaba ubusabane hamwe n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Amafoto y'uko byari bimeze muri Restoration church mu mugoroba wo kwibuka

Restoration church mu kwibuka

Uyu mugoroba wo kwibuka witabiriwe ku rwego rwo hejuru

Kwibuka23

Visi Meya Mberabahizi yavuze ko Restoration ifite umugisha ukomeye kuba ifite umuyobozi nka Apotre Masasu

Mberabahizi

Visi Meya Mberabahizi Christian yavuze ko Restoration church ari umufatanyabikorwa mwiza wa Leta

Pastor Lydia Masasu

Pastor Lydia Masasu umugore wa Apotre Masasu bafatanya kuyobora Restoration church

Apotre Yoshuwa Masasu

Apotre Masasu uyobora Restoration church ku isi

Kwibuka23

Uyu mubyeyi uri gahati yatanze ubuhamya imbere y'iteraniro

Restoration church mu kwibuka

Nyuma yo gutanga ubuhamya barambitsweho ibiganza n'abashumba bakuru

Pastor Lydia Masasu

Restoration church mu kwibukaRestoration church mu kwibukaRestoration church mu kwibukaRestoration church mu kwibuka

Restoration church mu kwibuka

Bafashe n'umwanya wo kuramya Imana

Restoration church mu kwibuka

Restoration church mu kwibukaRestoration church mu kwibuka

Restoration church mu kwibuka

Uyu mugoroba wo kwibuka wabereye i Masoro muri Restoration church

Restoration church mu kwibukaKwibuka23Kwibuka23Restoration church mu kwibuka

Restoration church mu kwibuka

Restoration church mu kwibukaRestoration church mu kwibuka

Polisi yari ihagarariwe

Apotre Yoshuwa Masasu

Komite itegura iki gikorwa yasabiwe umugisha ku Mana

Restoration church mu kwibukaRestoration church mu kwibukaPastor Lydia Masasu

Pastor Lydia Masasu yasabiye umugisha itsinda ritegura iki gikorwa

Restoration church mu kwibuka

Restoration church mu kwibukaRestoration church mu kwibukaRestoration church mu kwibuka

Hano basengeraga abatanze ubuhamya

Restoration church mu kwibuka

Restoration church mu kwibukaKwibuka23

Kwibuka23Kwibuka23Kwibuka23Kwibuka23Kwibuka23

Kwibuka23Restoration church mu kwibuka

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND