RFL
Kigali

MU MAFOTO: Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène yashyinguwe mu cyubahiro mu muhango waranzwe n’agahinda n’ishavu

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/03/2018 22:29
0


Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène wari umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu witabye Imana tariki 11 Werurwe 2018 azize indwara ya Cancer, yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Werurwe 2018.



Umuhango wo gusezera kuri Musenyeri Bimenyimana no kumushyingura wabereye kuri Paruwasi ya Cyangugu witabirwa n'imbaga y'abantu wabonaga bafite agahinda kenshi. Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène yashyinguwe mu Kiliziya nk'uko bikubiye mu gitabo cy’amategeko agenga kiliziya cyitwa ‘Droit Canon’ aho ingingo ya 1178 ivuga ko imihango yo gushyingura umwepiskopi, ibera muri katedarali ye kereka iyo we ubwe yihitiyemo indi kiliziya.

Musenyeri Bimenyimana yashyinguwe mu cyubahiro

Umuhango wo gushyingura Musenyeri Bimenyimana witabiriwe n’Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda barimo; Anaclet Mwumvaneza wa Nyundo, Celestin Hakizimana wa Gikongoro, Nzakamwita Servelien wa Byumba, Kambanda Antoine wa Kibungo, Vincent Halorimana wa Ruhengeri, Smaragde Mbonyintege uyobora Kabgayi,  Andrzej Józwowicz; Rukamba Philippe wa Butare, Habiyambere wahoze ayobora Nyundo n’abandi baturutse mu bihugu by’abaturanyi nk’u Burundi, RDC, Uganda n’ahandi.

Guverineri w'intara y'Uburengerazuba, Alphonse Munyantwali ni we wari uhagarariye Leta y'u Rwanda muri uyu muhango wo gushyingira Musenyeri Bimenyimana. Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józwowicz nawe yitabiriye umuhango. Musenyeri Rukamba Philippe ni we watangije umuhango wo gutura igitambo cy’Ukaristiya (Concecration), umwanya ukomeye cyane muri Kiliziya Gatolika. Muri uyu muhango havuzwe ibigwi bya Musenyeri Bimenyimana, havugwa uburyo yagiraga urukundo rwinshi ndetse akitangira cyane umurimo w'Imana. 

Kiliziya irimo abantu benshi cyane baje muri uyu muhango wo guherekeza Mgr Bimenyimana

Hari abantu benshi cyane

Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yavutse tariki ya 22/06/1953 i Bumazi, Paruwasi Shangi, Diyosezi ya Cyangugu. Yahawe ubusaseridoti tariki ya 06/07/1980 ku Nyundo. Yatorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu tariki ya 18/01/1997 ahabwa ubwepiskopi tariki ya 16/03/1997 i Cyangugu. Tariki ya 18/01/1997, Nyir’ubutungane Papa Yohani Pawulo II yatoreye Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana kuyobora Diyosezi ya Cyangugu. Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yari amaze imyaka 20 n’amezi icyenda ari umwepisikopi wa Cyangugu dore ko yahawe Ubwepiskopi tariki ya 16 Werurwe 1997 ubwo yari afite imyaka 44 y'amavuko.

 Mgr Bimenyimana yabwiye abo mu muryango we ko 'agiye yiteguye'

Musenyeri Bimenyimana yakoze byinshi byiza mu gihe cye

ANDI MAFOTO MU GUSHYINGURA MUSENYERI BIMENYIMANA

Hari Abasaseridoti ni benshiAba ni bamwe mu bo mu muryango wa Mgr BimenyimanaDr Soeur Beata Murekatete warwaje Mgr Bimenyimana yavuze ko atigeze agaira kwiheba mu burwayi bweN'abayobozi mu yandi madini baje guherekeza Mgr BimenyimanaHanze naho hari abantu benshi cyaneMu kiriziya haruzuye hoseMgr Bimenyimana arashyingurwa hano kuri Paruwasi ya Cyangugu aho yakoreraga umurimo muri Diyoseze yayoboraga

Musenyeri Bimenyimana yashyinguwe mu cyubahiro

AMAFOTO:UMUSEKE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND